Ahari umuriro hacumba umwotsi! Umubano wa Safi Madiba n’umugore we Niyonizera Judith mu marembera

Ukibona umutwe w’iyi nkuru utekereje ku ndirimbo irimo ijwi rya Niyibikora Safi benshi bazi nka Madiba mu muziki wari kumwe n’abo batangiranye urugendo rw’umuziki bateruye mu 2014, bagira bati ‘Gira icyo uvuga niba ukinkunda, ahari umuriro haboneka umwotsi’!

Niyibikora uvugwa muri iyi nkuru yashakanye na Niyonizera Judith mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’Imana yabihaye umugisha mu birori byitabiriwe n’abavandimwe n’inshuti z’aba bombi.

Ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2017, aba bombi nibwo bahamije isezerano bemeranya kubana akaramata bahamya ko bazatandukanywa n’urupfu.

Kugeza ubu ariko amakuru yizewe ni uko Safi Madiba n’umugore we batakibana ndetse uyu mugabo yavuye mu rugo rw’aho bari bamaze iminsi baba ajya gucumbika ku nshuti ye n’ubwo mu buryo bw’amategeko bakiri umugabo n’umugore.

  • Ntakibana n’umugore
  • Safi mu nzira zo kubura umubano na Umutesi Parfine bacuditse bigatinda

Safi Madiba ni umuhanzi uri mu bafite izina rinini mu Rwanda ndetse no hanze yarwo by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba aho benshi bamumenye akiri mu itsinda rya Urban Boys, ubwamamare bwe bukomeza na nyuma atangiye gukora umuziki ku giti cye.

Uyu muhanzi watangiriye umuziki muri Urban Boys mu 2009, kugeza mu mpera za 2017 ubwo yasezeraga muri iri tsinda agatangira gukora umuziki ku giti cye ari naho yaje kugirana amasezerano y’imikoranire na The Mane Music Label.

Mu mpera za 2019, nibwo byatangiye kuvugwa ko Safi Madiba nk’umuntu wari ufite umugore uba muri Canada [Umugore we Judith anafite ubwenegihugu bw’iki gihugu], azajya guturayo bakabana.

Izi nkuru zishobora kuba zarageze ku muyobozi wa The Mane, Mupenda Ramadhan [Bad Rama] abibaza Safi Madiba aramuhakanira nk’uko byagiye bigarukwaho mu nkuru zitandukanye.

Ntibyateye kabiri Safi Madiba aza gutandukana na The Mane ku mpamvu zitavuzweho rumwe dore ko habayeho kwitana ba mwana ku mpande zombi ariko n’ubundi birangira batandukanye.

Muri ibi bihe Safi Madiba yatandukanaga na The Mane, umugore we Judith yari mu Rwanda ndetse babana Kicukiro mu ibanga rikomeye dore ko kugeza muri Gashyantare nta nkuru yari yigeze ikorwa igaragaza ko uyu mugore ari i Kigali.

Ibi ariko binashimangirwa n’uko Safi Madiba atigeze agaragara mu ruhame ari kumwe n’umugore we wari umaze amezi arenga atatu ari ku butaka bw’u Rwanda.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo inkuru zatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko uyu mugabo yamaze kugera muri Canada aho yajyanye n’umugore we Niyonizera Judith.

Ni inkuru bamwe bashingiraga ku nshuti z’aba bombi n’amwe mu mafoto uyu muhanzi yashyiraga hanze avuga ko ari kumwe ’n’umwogoshi we mushya’ n’andi agaragaza ahantu hatameze nk’aho yabaga i Kigali.

Uyu muhanzi yemeye mu buryo bweruye ko yagiye muri Canada mu kwezi gushize ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘I Love you’ binavugwa ko ariho yayikoreye.

Safi ntakibana n’umugore wamujyanye muri Canada

N’ubwo amakuru yizewe IGIHE ifite ari ay’uko Safi yavuye mu Rwanda agiye gutura muri Canada dore ko yari yarashakiwe ibyangombwa n’umugore we, uyu muhanzi we ntabyemera kuko avuga ko yagiyeyo muri gahunda z’akazi.

Safi yavuze ko yerekeje muri Canada kubera ibitaramo yari afite muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi. Ibi ntabwo ariko biri nk’uko amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi n’abo mu muryango we abivuga.

Kugeza ubu umubano wa Safi na Niyonizera Judith umaze iminsi warajemo agatotsi kuko muri Werurwe 2020, hari ibiganiro byagiye hanze bigaragaza Safi Madiba n’uwahoze ari umukunzi we Umutesi Parfine bari gutegura kongera kubana.

Kuri ubu ariko hari amakuru avuga ko agiye kumara hafi ukwezi atabana n’umugore we Niyonizera bari barasezeranye kubana akaramata.

Ubusanzwe Safi Madiba n’umugore we Niyonizera bageze muri Canada ku wa 16 Gashyantare 2020, ubwo bari bavuye muri Tanzania aho banyuze baturutse i Kigali.

Amakuru IGIHE ifitiye gihamya avuga ko kuva ku wa 12 Mata 2020, uyu mugabo atari akibana n’umugore we ndetse ko acumbikiwe n’umusore w’inshuti ye.

Hari andi makuru avuga ko ubwo Safi yagendaga yasize Niyonizera arwaye bikomeye ari mu bitaro aza kuvayo ndetse ngo umugore we yari afite ikarita imwemerera gutura muri Canada [Resident Card] kuri ubu akaba abayeho nta cyangombwa afite.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu uyu mugore yimye ibyangombwa Safi Madiba gusa ngo ubwo Polisi yo muri iki gihugu yamuhamagaraga yayitangarije ko yabijyanye mu Rwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Canada.

Safi Madiba na Parfine nanone?

Mu ntangiriro za Mata uyu mwaka nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana ibiganiro bigaragaza ko Safi Madiba na Umutesi Parfine baba bashaka gusubira mu rukundo.

Safi Madiba yeruye bwa mbere ko akundana na Parfine muri Mata 2015, ubwo uyu mukobwa yari yaje kumusura i Kigali avuye mu Busuwisi ari naho yabaga icyo gihe.

Kuri ubu biravugwa ko umubano wa Safi Madiba na Umutesi wamaze kuzahuka ndetse biri mu byazambije uw’urugo rwe.

Ubutumwa aba bombi bandikiranye kuri WhatsApp [IGIHE ifitiye kopi] bugaragaza neza ibiganiro bagirana muri ibi bihe ko biganisha ku kongera gusubukura umubano wari warazanywemo kidobya n’uko Safi Madiba yasezeranye.

Muri ibyo biganiro hari aho Umutesi Parfine yagaragaye abwira Safi ati “Sha ni ukuri Safi unyizere, gusa nawe niba unkunda by’ukuri Imana izadufasha twongere twishimane.”

Hari ahandi Parfine agaragara avuga ngo “Fata ibihe urimo nk’igifungo ariko kizakugeza ku byiza byose wifuje mu buzima bwawe.”

Safi Madiba nawe hari aho amusubiza ati “Birumvikana. Ariko nanjye ndi indwanyi.”

Bivugwa ko umubano w’aba bombi uganisha ku kuba Safi Madiba ateganya gusanga Parfine bakibanira mu Burayi ataye umugore we Judith bashakanye byemewe n’amategeko.

Kugeza ubu ari Safi Madiba ndetse na Umutesi Parfine nta n’umwe uragira icyo avuga kuri ibi biganiro, yewe na Niyonizeye Judith nawe ntarashaka kugira icyo atangaza ku bivugwa ku mwuka mubi ututumba mu rugo rwabo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *