Igor Mabano agiye gusohorera Album ye ya mbere kuri Internet

Umuhanzi Igor Mabano yatangaje ko agiye kumurika album ye yifashishije imirongo itandukanye kuri Internet, nyuma y’uko uburyo bwo kuyimurika imbonankubone imbere y’abafana bidakunze kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Mabano agiye gusohora album ye ya mbere ‘Urakunzwe’ nyuma y’amezi abiri asubitse igitaramo cyo kuyimurika.

Kuri ubu yasohoye urutonde rw’indirimbo zizaba zigize iyo album anatangaza igihe abakunzi be bazayibonera.

Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, nibwo Igor Mabano yashyize hanze ifoto igaragaza urutonde rw’indirimbo 16 zizaba zigize Album ye ya mbere.

Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yagize ati” Ngiye kuyigurisha ku mbuga zisanzwe zigurishirizwaho indirimbo hafi ya zose, icyakora na CD ndacyiga uko nazazigurisha. Ku bantu baba bazifuza bazazibona.”

Album ya mbere ye ya Igor Mabano izatangira gucuruzwa tariki 1 Kamena 2020.

Muri izi ndirimbo harimo enye yakoranye n’abandi bahanzi zirimo ebyiri yakoranye na Nel Ngabo, imwe yakoranye na Riderman ndetse na Platini hakiyongeraho iyo yakoranye S-Wrap.

Igor Mabano ugiye gusohora Album ye ya mbere ntabwo amaze igihe kinini mu muziki kuko yatangiye kuwukora byeruye mu 2016 akimara gusoza amasomo ye ya muzika mu ishuri ryo ku Nyundo.

Yahise atangira kwigisha ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu muri iryo shuri no gukora ibihangano byatumye yinjira mu ruhando rw’abahanzi mu Rwanda.

Ni umwe mu bafite ubuhanga buhambaye mu gucuranga no gutunganya umuziki ndetse yifashishwa cyane mu itunganywa ry’indirimbo zo muri Kina Music aho akorera ibikorwa bye bya muzika umunsi ku munsi.

Album ya mbere ya Igor Mabano yateganyaga kuba yarayimurikiye abakunzi be ku wa 21 Werurwe 2020 muri Kigali Serena Hotel.

Uyu muhanzi w’imyaka 25, yari aherutse gushyira hanze indirimbo iri mu ziri kuri iyi album ye nshya yise ‘Easy’.

Reba indirimbo “Urakunzwe” yitiriwe Album ya Igor Mabano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *