Gasabo: Abanyamuryango ba Koperative (KOABIGA) bakomeje kubona imirimo muri ibibihe bya Covid-19

Nk’uko bitangazwa na perezida wa Koperative (KOABIGA) Bwana Emmanuel Ndagijimana yifuje ku menyesha Abanyamuryango ba Coop aho ikorera ku abakiri bashya n’ibikorwa muri rusange ikora n’impamvu yabayeho abatari babizi barusheho kubimenya.

Koperative (KOABIGA), ikorera  muma zone 5 yo mutugari dutandukanye no kumirenge itandukanye ariyo;

  1. Zone Mbonwa ikora muri kinyinya / Murama Cel, Kimironko / Kibagabaga Cel :ha33,5,
  2. Zone y’Urugarama ikora muri Kinyinya / Murama Cel, Gacuriro Cel: ha42,5 + ha14 zo kwa Gatera ziriho ubwatsi bw’inka,
  3. Zone ya Utexrwa ikora muri Kinyinya / Kagugu Cel, Gisozi / Musezero Cel, Kacyiru / Kibaza Cel: ha32,
  4. Zone ya Giheka ikora muri Kinyinya / Kagugu Cel, Gisozi / Musezero Cel: ha57
  5. Zone kami ikora muri Kinyinya / Murama Cel, Gasharu Cel: ha31.

Ahazaterwa hakomeje gutunganywa abaturage benshi bakomeje kubona imirimo muri ibibihe bya Covid-19

KOABIGA, bahinga imboga zitandukanye, imiteja, Ibigoli, umuceri, ubu bakaba borora n’amafi ndetse bakaba bafite amasoko atandukanye yo kohereza imisaruro mumahanga.

KOABIGA bikaba bisobanura: Koperative y’Abahinzi Bahuje Intego ba Gasabo, Ikaba yarabayeho kubushake bwabari Abanyamuryango batandukanye ba za Coop zakoreraga muri ibi bishanga byavuzwe haruguru, izabagamo zatanze ubuzima gatozi zari zifite zikora iyi KOABIGA, murwego rwoguhangana nabimwe mubibazo zakundaga guhura nabyo.

Ikaba ifite inzozi zo kongera umusaruro, gushaka amasoko meza y’ibihingwa, kwimakaza ikoranabuhanga m’ubuhinzi no guhanga udushya, kwagura ibikorwa byayo bitandukanye ikanatanga n’akazi kubaturage benshi

Hirya nohino muribibihe bitoroshye bya Covid-19, KOABIGA ikomeje kugoboka abatari bake bahabwa imirimo.

Hano barimo kwigisha abahinzi ibipimo byo gutereraho imiteja

Hano barimo gutangiza season y’imiteja muri koperative KOABIGA.

Ahatewe amashu naho haratanga ikizere

Ahatewe intoryi nazo ziratanga ikizere

Imboga zitandukanye zikomeje kwitabwaho mumirima hirya no hino

Hano bari gutanga imirima itarahingwa murwego rwo gutegura phase ikurikira

Hari ikizere  bizafasha Abanyamuryango ba coop, abaturiye aho ikorera, n’Igihugu muri Rusange kubera ubuyobozi bwayo bwafashe iyambere bumenyesha abanyamuryango ko bagomba gushyira imbaraga zidasanzwe m’ubuhinzi n’ubworozi muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kugirango batazahura n’amapfa mugihe kiri imbere.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *