U Rwanda mu myiteguro yIrushanwa mpuzamahanga ya chess

Impuzamashyirahamwe yumukino wa Esheke ku isi (Chess) FIDE yateguye irushanwa mpuzamahanga mu buryo bwikoranabuhanga (FIDE ONLINE OLYMPIAD).

Uwamahoro Christella Karenzi

Iyi mikino izatangira ku mugaragaro ku wa gatanu tariki 31-07 kugeza ku ya 02 Kanama 2020.
Irushanwa ryajyaga rikinwa nyuma yimyaka ibiri, uyu mwaka ntabwo rizaba nkuko byari biteganijwe bitewe nicyorezo cya Covod 19, bityo rikaba ryarimuriwe mu mwaka utaha wa 2021.

Ikipe yu Rwanda izaba igizwe nabakinnyi batandatu, harimo abakinnyi batatu bigitsina gore nabakiri bato babiri (junior). Buri kipe byibuze irimo umukinnyi muto, babiri bigitsina gore numwana wumukobwa uri munsi yimyaka 20. Buri kipe yemerewe abakinnyi 6 babasimbura harimo na kapiteni wabo.

Nkuko Perezida wa Federation ya chess mu Rwanda Ben Tom Zimurinda,yabitangarije Theup Date
Ikipe yu Rwanda iri mu makipe yibihugu azitabira iryo rushanwa ikaza igizwe nabakinnyi batandatu, harimo abakinnyi batatu bigitsina gore nabandi batatu barimo 2 bato babiri (junior). Buri kipe byibuze irimo umukinnyi muto, babiri bigitsina gore numwana wumukobwa uri munsi yimyaka 20.
Buri kipe yemerewe abakinnyi 6 babasimbura harimo na kapiteni wabo.
Iyi mpuzamashyirahamwe  FIDE Online Olympiad 2020 ni ubwa mbere iteguye uburyo nkubu bwo gukina.

Kapiteni w’Ikipe, Alain Patience Niyibizi

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 38 biri mu cyiciro cya 4 muri iri rushanwa, harimo ibihugu byo mu karere ka Afurika yiburasirazuba: Kenya, Tanzania, na Uganda. Muri rusange u Rwanda rukaba rufite ikipe igizwe nabakinnyi 12 harimo ndetse na kapiteni.

Imikino yo kwitegura iri rushanwa yabaye ku itariki 19-20.
Mu rwego rwo kwitegura neza, nkuko bitangwazwa na Ben Tom Zimurinda, hari imikino ya gicuti iteganijwe vuba aha ikipe yuRwanda ikazesurana namakipe yibihugu harimo Kenya, Uganda, Tanzania and Namibia.
Mu cyumweru gishize u Rwanda rwakinnye naTanzania birangira u Rwanda rutsinze Tanzania ku manota 10.5- 7.5

Nyuma yiki cyiciro cya mbere kizatangira mu mpera ziki cyumweru abazatsinda bazakomeza mu kindi kiciro.
Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa nibihugu 163 byo ku isi yose, abakinnyi bagize ikipe yigihugu yu Rwanda ni :

1. Maranatha Nduwayesu
2. Joseph Nzabanita
3. Rongin Munyurangabo
4. Methode Twizeyimana
5. Ian Murara Urwintwari
6. Ben Patrick Cyubahiro
7. WFM Joselyne Uwase
8. Marie Faustine Shimwa
9. WCM Christelle Uwamahoro
10. Anna Ngarambe
11. Sandrine Uwase
12. Ignacia Nzambazamaria
Captain: Alain Patience Niyibizi

Karenzi Christophe

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *