Imyiteguro idahagije intandaro yo kutarenga umutaru kuri FERWADE

Abakinnyi 12 b’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Chess bashoje irushanwa mpuzamahanaga rya Olympiad mu buryo bw’ikoranabauhanga.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020 muri Saint Famille mu Mujyi wa Kigali, ikaba yarashojwe ku cyumweru tariki 02 Kanama 2020. Ku munsi wa nyuma w’irushanwa nyirizina, mu cyiciro cya 4, u Rwanda rwatsinzwe na Pakistan ku manota 4.5 kuri 1.5

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chess mu Rwanda, Zimurinda Ben Tom

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chess mu Rwanda  FERWADE, Zimurinda Ben Tom, nyuma y’iyi mikino yaberaga i Kigali  kuri St  Famille, yagaragaje ko  irushanwa ritari  ryoroshye.

Imikino yagenze neza  muri rusange  ariko   bahuye  n’Imbogamizi  bitewe n’ubumenyi buke mu mikino, ntabwo byoroshye  gutegura  imikino ya Olympiad, ngo abantu ntabwo  babonye  umwanya uhagije wo gutegura. Yagize ati: ‘’Abantu ntabwo  babonye umwanya wo kwitegura kandi guhuza abakinnyi icyarimwe  kugirango babigishe ikorabuhanga  ntibyari byoroshye muri iki gihe ariko  muri rusange byagenze neza kuko bashoboye kuryitabira. Hari byinshi abakinnyi bungutse.

Abakinnyi ba Chess

Muri iyi mikino ya Olympiad  harimo amatsinda 5, buri tsinda rikaba rifite amakipe 10. U Rwanda rwari mu  itsinda rigizwe na Qatar, Pakistan, Cyprus, U Rwanda, Mozambique, Namibie, Syria, Uganda,Malta na Kuwait. Ibihugu bitatu nibyo byagombaga gukomeza mu kindi cyiciro

Ni irihe somo bakuyemo  ?

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chess mu Rwanda, Zimurinda Ben Tom, yavuze ko bavanyemo isomo rikomeye. Yagize ati; “Twishimira ko dufite  ikipe  y’abana bakiri bato, ntitwari tumenyereye gukoresha ikoranabuhanga, tumenye aho twashyira imbaraga ndetse n’ urwego turiho”.

Yongeraho ko bagomba kumenyera gukoresha ikoranabuhanga. U Rwanda rukaba rutakomeje  mu kindi kiciro. Ibihugu byakomeje ni Syria, Mozambique na Malte.

 

Abakinnyi ba Chess

Muri uku kwezi kwa 8 ikipe  yari kujya mu burusiya  mu  mikino isi Olympiad ariko ntibyashobotse bitewe ni uko isi yugarijwe n’icyorezo cya  Covid  19. Imikino ya Olympiad ya Chess 2020  ibaye  ku nshuro ya 44, yatangiye tariki ya 25 Nyakanga, isozwa ku cyumweru tariki 02 Kanama 2020.

Ni inshuro ya mbere imikino ya Olympiad  ibaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu mikino mpuzamabanga  yagiye iba u Rwanda rukaba rumaze kuyitabira inshuro esheshatu.  Impuzamashyirahamwe  ya Echecs (chess) ku isi FIDE, ryavukiye muri France mu 1924.

Karenzi  Christophe

Amahoronews.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *