Sendika “Syperwa” iri gufasha  abarimu bahuye n’ibibazo muri iki gihe cya covid 19.

Sendika y’abakozi bo mu burezi (Syperwa) iri gufasha  abarimu bahuye n’ibibazo by’umurimo muri iki gihe cya covid 19.

Muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya corona virusi, ubukungu bw’ibihugu bwarahungabanye ndetse n’u Rwanda ntibwasigara mu nzego zitandukanye zirimo n’uburezi. niyo mpamvu hari gushakwa uko ibyo bibazo byakemuka muri izo nzego zose.

 

Ku ruhande rw’uburezi usanga havugwa ibibazo byinshi, cyane ko kuva aho iki cyorezo kigaragariye mu Rwanda mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka amashuri yabaye afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo,ibi byatumye sendika y’abakora mu burezi Syperwa ikurikirana ibibazo byatewe n’ifungwa ry’amashuri maze biyemeza gushyiraho uburyo bwo gufasha abarimu (abakozi) mu ikemuka ryabyo

Bwana VUGUZIGA Sylvestre ni umuyobozi wa Syperwa avuga ko ibibazo byinshi basanze mu burezi ari ibishingiye ahanini ku bukungu birimo imishahara abarimu batabashije kubona ndetse n’abahabwaga agahimbazamusyi batabonye nyuma y’ifungwa ry’amashuri,hari abahagaritswe kiby’igihe gito ndetse hari n’abirukanywe aba bose rero bakeneye kunganirwa cyane cyane mu mategeko.

Bwana VUGUZIGA Sylvestre Umuyobozi wa Syperwa

Yagize ati;  “mbere ya byose tubanza kumenya imiterere y’ibibazo nyuma tukareba icyo amategeko ateganya,tukabahuza n’abakoresha mu rwego rwo kubumvikanisha no gushaka uko ibibazo byakemuka,iyo byanze hitabazwa inzego z’ubutabera ariko duhera ku mugenzuzi w’umurimo ku rwego rw’akarere”

Bwana VUGUZIGA Sylvestre president wa syperwa avuga kandi ko bafatanya n’impuzamasenka cotraf Rwanda basanzwe banabereye umunyamuryango kugirango barusheho gushyira ijwi ryabo hamwe mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abakozi.

Madamu NYIRABIZIMANA Emertha we ashinzwe ubukangurambaga n’ibibazo by’abakozi muri syperwa avuga ko muri iyi minsi bateguye amahugurwa menshi ahabwa abanyamuryango cyane cyane ku itegeko ry’umurimo ndetse n’ itegeko rihariye ry’uburezi kugirango barusheho kugira abanyamuryango benshi basobanukwe n’amategeko kandi bumva neza uburenganzira bwabo, ndetse bakaba bari no guhitamo abazabafasha ku rwego rw’ibigo by’amashuri ,urw’umurenge ndetse n’akarere.

Madamu NYIRABIZIMANA Emertha, ashinzwe Ubukangurambaga n’Ibibazo by’Abakozi muri “Syperwa”

Sendika y’abakozi bo mu burezi mu Rwanda Syperwa yashinzwe 2009 ikaba ifite abanyamuryango barenga ibihumbi bitanu (5000).
Uwifuza kugana sendika y’abakozi bo mu burezi Syperwa yabasanga I Remera inyuma y’umurenge wa REMERA,cyangwa akaba yahamagara umukozi ushinzwe ubukangurambaga n’ibibazo by’abakozi kuri telephone 0788778220.

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *