Gashora : Abaturage bafite imbogamizi zo kubura amazi ngo babashe kwirinda icyorezo COVID-19

Taliki ya 23Ukwakira 2020, Ikinyamakuru Amahoronews cyasuye Umurenge wa  Gashora, mu Karere ka Bugesera mu rwego gutara amakuru ku cyorezo cya “COVID-19”, uburyo abaturage bakirinda n’uko ubuyobozi butambutsa ubutumwa bwo kubafasha kukirwanya.  

Nishimwe Jacques, atuye mu Mudugudu wa Kagasa 1, Akagari ka Ramiro, Umurenge wa Gashora, avuga ko “Covid-19”, uko ayizi nuko  yugarije isi, n’abayobozi bakaba babakangurira uko bagomba kuyirinda, batambutsa ubutumwa mu midugudu, bubashishikariza kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki n’isabune cyangwa se umuti wabigenewe , gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, akomeza avuga ko amanwiriza bayazi kandi banayubahiriza..

Yakomeje avuga ko bafite imbogamizi zo kubura amazi ku buryo bamara icyumweru cyose batabona n’igitonyanga cyayo bigafatwa nk’imbogamizi mu kugira isuku nke, mu rwego rwo kwirinda COVID19. Icyo kibazo kikaba kibahangayishije, kuko ivomo bafite barisangiye n’utugari 3 ; Aritwo: Kagasa 1, Kagasa 2 na Batima.

Nishimwe Jacques

Yagize ati; “Nkajye nkora akazi k’ubucuruzi buciriritse, mfite akabutike, ivomero riri imbere yaho nkorera, usanga guhera sa cyenda z’ijoro abantu batangiye gushyira ibivomesho ku murongo, amazi akaza ari make cyane, nayo ugasanga aza rimwe na rimwe nka  kabiri mu cyumweru”

Yakomeje avuga ko  bahura n’ikibazo cy’abakiriya babagana bafite imyumvire iri hasi, bashaka kwinjira mu iduka badakarabye intoki, batambaye n’agapfukamunwa babibibutsa bakavuga nabi cyangwa bakivumbura bakajya guhahira ahandi, akaba asaba ubuyobozi ko bwakwihutira kubakemurira ikibazo cy’amazi.

kubona amazi mu Mudugudu wa Kagasa 1, Akagari ka Ramiro, Umurenge wa Gashora barara kuri robine bategereje amazi

Meya w’Akarere ka Bugesera,  Mutabazi Richard, avugana n’itangazamakuru, yatangaje  ko muri ibi bihe hari icyorezo cya “COVID -19” cyugarije isi, bigisha abaturage uburyo bwo kwirinda,  urenze ku mabwiriza arabihanirwa, akomeza avuga ko hari aho usanga abaturage bemerewe gucuruza  nka za alimantasiyo,  bakarenga ku mabwiriza bahawe bagashyiramo n’akabari, bamuvumbura bakayifunga, bakimurira ako kabari mu ngo zabo.

 

Meya w’Akarere ka Bugesera,  Mutabazi Richard

Akomeza avuga ko abadakurikiza amabwiriza bamaze gucibwa amafaranga arenga miliyoni 11 Frw y’amande y’ibihano, harimo abakomeje gucuruza inzoga mu tubari, abacuruzi batateganyije aho abakiliya bakarabira n’ibindi…..

Avuga ku buhahirane hagati y’u Rwanda n’Uburundi, yavuze ko byateza ikibazo kubera ko Abarundi nta ngamba zo kwirinda bafite, ugereranyije n’u Rwanda, yavuze ko imipaka igifunze, kandi n’ahandi hose abaturage bashobora guca bagana mu Burundi haragenzurwa bihagije n’abashinzwe umutekano, nta kibazo cy’ikwirakwira ry’icyo cyorezo cya “COVID-19”.

Ku byerekeye ikibazo cy’abaturage badafite amazi, bifatwa nk’imbogamizi zo kugira isuku mu rwego rwo kwirinda COVID-19, Meya Mutabazi agira ati : “Kuba amazi ategereye abaturage ntibikwiye kuba urwitwazo ko batakwirinda icyo cyorezo, ikibazo cyo kwegereza ibikorwaremezo abaturage, harimo n’amazi kitigeze kirengagizwa, ariko abaturage basanzwe babona amazi yo gutekesha ibyo kurya no kwiyuhagira, aho basanzwe bakura amazi, bakwiye no kuhakura ayo gukaraba birinda Covid-19”.

Umuyobozi w’Abaforomo n’Ababyaza mu bitaro bya Nyamata, Madamu Murebwayire Marie Grace, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, hubatswe inzu y’ibyumba 8 yakira abakekwaho icyorezo cya Covid-19, hakaba hanatangirwa ubukangurambaga bwo kubahiriza amabwiriza yo kwambara neza udupfukamunwa, guhana intera  ya metero hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki neza,  cyangwa  umuti uzisukura wabigenewe k’umuntu wese winjiye mu bitaro bikuru bya Nyamata.

Umuyobozi w’Abaforomo n’Ababyaza mu bitaro bya Nyamata, Madamu Murebwayire Marie Grace

Abajijwe  ku kibazo cy’abinjira mu Rwanda baciye mu nzira zitemewe n’amategeko ; yavuze ko iyo bafashwe bashyikirizwa ibitaro, bagashyirwa mu kato iminsi k’iminsi 14, bakanapimwa  inshuro ebyiri, basanga nta kibazo bagasubizwa mu miryango yabo.

mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, hubatswe inzu y’ibyumba 8 yakira abakekwaho icyorezo cya Covid-19

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *