Kigali: Hari abana bagiye babona imirimo amashuri yatangira ntibasubireyo « Mutumwinka Margaret »

Ihuriro ry’imiryango Ihuriza imiryango COCAFEM/GL bagaragaje imbanzirizamushinga y’ubushakashatsi ku buringanire n’ubwuzuzanye n’’ihohoterwa rishingiye ku Gitsina mu gihe cya Covid-19 aho bagaragaje ko abagore bagizweho n’ingaruka zitandukanye.

Abatumiwe bakurikira inama

Mutumwinka Margaret, umuyobozi w’ihuriro ry’impuzamiryango n’imiryango y’abagore iri mu karere k’ibiyaga bigari COCAFEM/GL (La Concertation des Collectifs des Associations Féminines de la région des Grands Lacs) ,  Ihuriza imiryango 11 , irimo  itatu yo mu Rwanda, 3 yo mu gihugu cy’Uburundi n’itanu (5) yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo DRC.

Abatumiwe bakurikira inama

Mutumwinka,  agira ati :’imiryango itatu yo mu Rwanda harimo Profemme Twesehamwe yo ubwayo ni impuzamiryango y’imiryango 57, indi ni YWCA (Young Women’s Christian Association of Rwanda), umuryango w’urubyiruko ry’abakobwa b’Abakiristu  na RRP+

Mutumwinka, Avuga ko harimo imiryango mimini ihuriyemo n’abantu bakomeye  bahura bakigira hamwe ku ngaruka za Covid-19, ati’ icyaduhuje uyu munsi ni ukurebera hamwe ubushakashatsi bwakozwe bugamije kumenya ingaruka za Covid-19  ku buringanire n’ubwuzuzanye ’ihohoterwa rishingiye ku Gitsina . ubu bushakashatsi ni nk’imbarutso , ni nko kureba ibibazo bihari mu by’ukuri byabaye ingarika mu buzima bwose bw’Igihugu bitewe na Covid-19’.

Mutumwinka Margaret, umuyobozi w’ihuriro ry’impuzamiryango n’imiryango y’abagore iri mu karere k’ibiyaga bigari COCAFEM/GL

Akomeza avuga ko Covid-19 ari uburwayi bwateye isi yose bikagira ingaruka ku buzima bwose mu bikorwa bitandukanye harimo ubukungu , ubuzima, uburezi n’ibikorwa bibyara inyungu ku bantu noneho hakagira umwihariko ku rwego rw’abagore, ati ‘ ubusanzwe abagore n’ubundi bagirwaho n’ingaruka  z’ibibaho ariko muri ubu bushakashatsi twashakaga kumenya by’umwihariko ingaruka zihariye ku buringanire n’ubwuzuzanye .

Abatumiwe bakurikira inama

havuzwe kenshi ko hagiye haba ihohoterwa mu gihe cya Guma mu rugo ! Muri ubu bushakashatsi  twagiye twibaza ngo ese bigaragara bite ? , bikorwa bite ?  , bigaragara kuki ? ni icyo rero cyatumye dukora ubushakashatsi. Mu gukora ubu bushakashatsi twashingiye ku nama twagiriwe n’abaterankunga  ariko tunagendera ku bunararibonye twakuye mu nama twagiye twitabira, niyo mpamvu  twahisemo gukora ubu bushakashatsi kugirango dukore ubuvugizi ariko dufite icyo dushingiyeho.

Mu Bushakashatsi hagaragayemo ibyiciro byose

Mutumwinka yungamo,  avuga ko ubu bushakashatsi bakoze hari abantu bagizweho n’ingaruka z’ubuzima nk’abagore  babyariye mu rugo, ingaruka zabaye kubanyeshuri, abana bataye ishuri , ati : « N’ubwo tutaramenya umubare w’abana bataye ishuri kubera amashuri yose ataratangira , hari abana bagiye babona imirimo amashuri yatangira ntibasubireyo. Hari n’ababyariye mu rugo muri Guma mu rugo ».

Abatumiwe bakurikira inama

Mu bukungu (ubucuruzi) ‘ Mu bigo binini, ibiciriritse n’ibito byose byarahagaze mu gihe cya Guma mu rugo ! naho zitangiriye bisanga   abenshi barariye igishoro kuko abenshi bari bafite umwenda wa Banki batakibashije kuyishyura , ibyo bintu rero byagize ingaruka ku bucuruzi bw’abagore bwari ubucuruzi bugendera ku gishoro gito, ariko turashima Leta uburyo yashizeho bwo kuguza kugirango abantu basubire mu bucuruzi ariko abantu ntibaratinyuka kubw’igihombo bagize kubera Covid-19 .  ni ibintu bikwiye gusubirwamo hagakorwa ubushakashatsi muri buri Rwego nk’ubuzima, urezi ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bakamenya uko bihagaze muri buri rwego bagafata n’ingamba mu gushaka umuti urambye.

Dr Rutebuka Balinda akaba ari umwarimu muri Kaminuza asobanurira ubushakashatsi yakoze ku abari bitabiriye inama

Abatumiwe bakurikira inama

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *