Kugeza ubu hari imikoranire myiza hagati y’itangazamakuru n’inzego z’umutekano muri ibi bihe bya Guma Murugo

Bamwe mu Abanayamakuru badutangarije ko ubu muri iki gihe cya Guma Murugo bari gukorana neza n’inzego z’umutekano arizo Polisi mu gihe agiye mu kazi ke agaragaje ikimuranga ikarita y’itangazamakuru itangwa na (RMC).

 Umwe mu Abanyamakuru yadutangarije avuga Ati; “None ho maze iminsi ntangazwa na Polisi kubona ubu aho ugiye gutara inkuru cyangwa se ushoje gutara inkuru ugiye kubiri kuyitangaza ubasobanururira ikikugenza ukagaragaza n’ikarita yawe y’itangazamakuru yatanzwe na (RMC) ntamananiza bagushyiraho ahubwo bakubwira akazi keza”.

Yakomeje avuga kandi nk’uko yabikoze ko iyo ufite imodoka wandikira (RMC) usaba icyemezo (Clearence) kiriho aho ugiye gutara amakuru, nomero za plake y’imodoka, amazina y’umushoferi na nomero z’irangamuntu n’umunyamakuru mwese uko muri mu modoka, (RMC) ikohereza message wanditse muri serivisi zibishyinzwe muri polisi, hanyuma ukoherezwa message kuri terefone yawe iyo message niyo igufasha kugenda aho ugiye gutara amakuru.

Minisitiri Shyaka Anastase yatangaje uko ubufasha bwagenewe abatishoboye buratangwa

Nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasobanuye nawe ko n’ubwo itangazamakuru ritasohotse ku rutonde rwa serivise z’ingenzi zemerewe gukomeza imirimo muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, ari ‘urwego rw’umwihariko’ kandi rukenewe cyane muri ibi bihe bikomeye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Mutarama, nibwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye urutonde rw’imirimo y’ingirakamaro ku gihugu ku buryo izakomeza gukorwa muri ibi bihe, rwiganjemo imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, inganda na serivise.

Hari abahise bagaragaza ko itangazamakuru ryabujijwe uburenganzira bwo gukora akazi karyo kandi umuryango nyarwanda urikeneye cyane muri ibi bihe bikomeye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yamaze impungenge abari bafite ikibazo, avuga ko Leta izi akamaro k’itangazamakuru ndetse n’umwihariko rigira mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Yavuze kandi ko muri ibi bihe bya Covid-19, itangazamakuru rizemererwa gukomeza gukora akazi karyo nta nkomyi, gusa ko kubera ko ari ibihe bikomeye by’icyorezo, naryo rizakurikiza amabwiriza agenwa n’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, agena ko inzego za Leta n’abikorera zose, zigomba gukoresha abakozi batarenze 30% by’abari basanzwe bakora.

Avuga ko n’abanyamakuru kimwe n’izindi serivise zose, bazabafashe kubahiriza izo ngamba bakoresha abakozi batarenze 30% mu rwego rwo kwirinda ko bashobora kwandura no gukwirakwiza Covid-19, kandi byagakozwe neza abantu bose bakirinda.

Yakomeja avuga ko abanyamakuru babinyujije mu rwego rugenzura itangazamakuru mu Rwanda (RMC), bazajya basaba impushya mu gihe hari inkuru bashaka gutara mu mujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo, urwo ruhushya rukazajya rushyikirizwa inzego zirimo Polisi kugira ngo mu gihe bari mu kazi kabo, batagongana n’inzego z’umutekano.

Avuga yifuza ko ibintu bizajya binyura mu rwego rugenzura itangazamakuru mu Rwanda (RMC), Ruzajya rutanga urutonde rw’abanyamakuru bari mu kazi kuri Polisi, ku buryo baba bazwi, bafite amakarita y’akazi kandi bemerewe gukora, maze na Polisi y’Igihugu ikorohereza ba banyamakuru bari mu kazi.

Yavuze kandi ku bigendanye n’imiterere y’itangazamakuru isaba ko amakuru abonekera ku gihe kugira ngo anatangirwe ku gihe ko izo ngamba zubahirijwe neza zitabangamira abanyamakuru muri rusange.

biramutse bikozwe neza, abantu bakabikora mbere y’igihe, inzego zose zigashyira hamwe, ntabwo bizabangamira akazi kabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko izi ngamba zitagamije kubuza abanyamakuru uburenganzira bwabo bwo gutangaza amakuru, ahubwo ko zigamije kubarinda, ndetse no kurinda abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe bitoroshye.

Yashoje  yibutsa abanyamakuru kutazakoresha nabi uburenganzira bwabo, kandi ko mu gihe umunyamakuru yahaniwe gukoresha uburenganzira bwe nabi, bidakwiye kwitiranywa no kubangamira uburenganzira bw’abanyamakuru.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *