Kigali: CSDI yafashije imiryango itishoboye yagizweho ingaruka bikomeye n’icyorezo cya COVID-19

Ku wa 17 Mata 2021, Ubwo Umuryango CSDI; (COMMUNITY SOCIO-ECONOMIC DEVELOPMENT INITIATIVES) yatanze ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro kangana na US$ 16.000, ku miryango itifashije, yagizweho ingaruka bikomeye n’icyorezo cya Covid-19 Umuhango wo kubashyikiriza ubwo bufasha ukaba warabereye ku Kigo nderabuzima cya Kabuye.

 

“CSDI” ikaba yaratanze ibiribwa, ibikoresho byo kwifashisha birinda kwandura icyorezo cya Covid-19, mu rwego rwo gufasha imiryango yagizweho ingaruka zikomeye z’ubukungu kubera icyorezo cya Covid-19.

Ubwo bufasha bukaba bwarashyikirijwe ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Kabuye, bityo bukazashyikirizwa imiryango itifashije kurusha indi y’imiryango 250, yagaragajwe n’abakozi b’Ikigo nderabuzima cya Kabuye.

CSDI ikorana na AHF guhera muri 2016, mu rwego rwo kugabanya akato gashingiye ku bwandu bw’indwara ya SIDA ndetse n’ipfunwe, bityo bikaba byarafashije mu kon gera umubare w’abantu bipimisha ku bushake ndetse no guhabwa ubujyanama, no kongera ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza no kongera ubushobozi mu rwego rwo kubongerera ubukungu.

Abari bitabiriye uwo muhango harimo uhagarariye AHF ku rwego rw’igihugu Dr Brenda Kateera Asiimwe, ahagarariye Imiryango itegamiye kuri Leta ikorana na AHF, Urugaga rw’ababana n’ubwandu bwa SIDA mu Rwanda (RRP+) n’abari bahagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana.
Ubufasha bwashyikirijwe Ikigo Nderabuzima cya Kabuye bikaba byari bigizwe n’umuceri, amavuta y’ubuto, ifu y’ibigori, isukari, umunyu, uduti tw’isabune, inkunga ya Mituweri n’ibikoresho by’isuku byifashishwa n’abagore ndetse n’abakobwa, byose hamwe bikaba byari bifite agaciro kangana n’amadorali “US$ 16.000”.

Mukaminega Jeannette, “Affaire social w’umurenge wa Jabana, mw’ijambo rye yangiye ashimira umuterankunga wabatekereje kuko abafashijwe ari abakeneye ubufasha kubera ko hari bamwe bari mu batsinda y’ababana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida abandi bari mu matsinda atandukanye y’abanyantege nke kandi abenshi ntibaba babasha no gukora.

Mukaminega Jeannette, “Affaire social w’umurenge wa Jabana

yagize Ati; “Muri ibi bihe bya Covid-19 byahumiye ku mirari icyakora turashima CSDI yatekereje iki cyiciro kuko mu byiciro byose byari byaratekerejwe icyi cyari cyarasigaye inyuma”. 

yakomeje avuka ko ibyo bahawe bitari bukize ibibazo bafite ariko biraza ku bafasha haba ibi bikoresho by’isuku n’aya mafu y’igikoma, kawunga, imiceri n’ibindi bitandukanye bahawe kuko iyo bafashe imiti bariye neza bituma batora agatege bakaba bajya no kwikorera imirimo yabo neza.


Ntabwo ari bose bahawe n’ufite ibibazo kurusha abandi ariko n’undi wese uri mu kaga dufatanyije n’inzego zibanze hari n’umuryango witwa inshuti z’ubuzima baratwegera tukareba icyo tubafasha kuko umutungo wa mbere w’igihugu n’abaturage.

Uwingabire Christine, utuye mu kagali ka Kabuye umudugudu w’ihuriro, we yavuze ati; “Muri iki gihe cya covid-19 ubuzima ntibwari butworoheye n’ubu ntibutworoheye kuko mbere y’uko haza icyorezo twabashaga gupagasa tukabona amafaranga yo gutunga imiryango, haza iki cyorezo ubuzima bwarashaririye imirimo yo kubaka irahagarara kuko twakora ikiyede tugahingira abantu twabaye ho nabi rero kuko abo twakoreraga ntibari bagifite uburyo baduhemba, rero twahuye n’inzara ariko Leta idutekereza ho itangira kuduha ifu, ibishyimbo tukajya twiyeranja tukarya ariko ntibyari byoroshye”.

Uwingabire Christine

Akomeza avuga kandi ko ibintu ntabwo byari byoroshye gufata ibinini utanyweye igikoma nta biryo bihagije ni hahandi wumva ngo umuntu yikubise hasi yafashwe n’isereri idafite impamvu.
ngo iyo babonye ifunguro nk’iyo “CSDI” ibahaye yavuga ngo ni Imana iboherereje bakora kubuyro birinda gusesagura niba wafataga ibiro 2 by’ibishyimbo wagiye kubigura utangira guteka 1.

Josiane Mukamana, uyobora Ikigonderabuzima cya Kabuye, yadutangarije ashimira umufatanyabikorwa ariwe “CSDI” kuko yafashe k’ubuzima bwose haba ubuzima busanzwe n’imivurire, ubungubu bafite abagera kuri 900 hari ho gahunda yo gufata imiti bitewe n’uko asanzwe ayifata kuko hari ufata iya amezi 3 cyangwa ukwezi 1 kugeza ubu abantu bose barayifata n’ugize ikibazo baramwegera bakanareba niba niyo miti ayifata neza.

Josiane Mukamana, uyobora Ikigonderabuzima cya Kabuye

Abantu babana n’ubwandu baba bafite ibibazo byinshi nk’iyo amaze kumenya ko yanduye kwiyakira biramugora bimufata igihe kandi iyo kwiyakira byanze no gukora biragabanuka agahora yitekereza ho iyo gukora bigabanutse bisaba kumwegera akaganirizwa akumva ko ubuzima butarangiye, no mu mubiri hari ikiba gihindutse ibyo byose rero bituma umusaruro ugabanuka bikamufata igihe kugirango agaruke mu buzima busanzwe n’iyo mpamvu usanga ari mo nabo bigora no kubona ubwisungane mu kwivuza ngo babonye umuntu wafasha aba bantu byaba ari byiza.
Ati; “Tugenda duhera kubafite ibibazo kurusha abandi kuko hari uba afite umuryango w’abantu 5 uwo iyo abonye amafaranga ntiyagura mitiweli aravuga ati reka ntunge umuryango”.

Dr Brenda Kateera, uhagarariye “AHF mu Rwanda” bakaba ari abafatanyabikorwa na “CSDI” yadutangarije ko bamaze gufasha amatsinda arenga 30 kuva icyorezo cyagera mu Rwanda mu kwa gatatu 2020 mu mwaka umwe bakaba bamaze gutanga inkunga ingana na miliyoni 100 kandi baracyakomeza kwegera abaturage bakozwe ho n’iki cyorezo ngo babafashe kugira ubuzima bwiza kuko biri munshingano zabo.

Dr Brenda Kateera Asiimwe, AHF ku rwego rw’igihugu

Ati; “Turagira ngo ntidusubire inyuma ku byiza twari dufite tukubaka uburyo bukomeye ku buryo yaba covid-19 cyangwa n’ibindi bitatuma imibereho yabo idasubira inyuma, twari dufite inkunga yo guha imirayngo, covid-19 ije duhita tuvuga tuti reka dufashe aba bantu”.

Rusangwanwa Leon Pierre, Perezida akaba ari nawe mutangizabikorwa bya “CSDI”, yadutangarije agira ati; “Twaje gutanga ibyo kurya hano i kabuye ku miryango 250 yagizwe ho ingaruka na Covid-19, ikaba yaratoranyijwe n’Ikigonderabuzima cya Jabana, aba turasanganywe kuko bari biteje imbere ariko kubera ingaruka icyorezo cyagize ku bukungu bw’isi nabo zabageze ho, twashatse uko tubabonera inkunga ariko nabo bashyize ho akabo kuko mu bikorwa dukora tureba ku buzima ariko no kwizigamira hagamijwe kwiteza imbere barizigamira ikindi n’uko twabemereye kubarihira mitiweli bose uko bari 250”.

Rusangwanwa Leon Pierre, Perezida akaba ari nawe mutangizabikorwa bya “CSDI”

yakomeje adutangariza ko ubu bufasha bw’ibiribwa bwahawe abagenerwabikorwa bukaba ari bumwe mu ngamba z’Umuryango CSDI, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ku nkunga ya AHF, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abantu babaye kurusha abandi, ku buryo batashoboraga kubona ibikoresho by’ibanze nk’ibiribwa, ibikoresho byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibikoresho by’isuku, akaba ari muri uru rwego tuzakomeza gufasha n’abandi bantu, uko uburyo buzagenda buboneka. Tukaba dushimira AHF ku nkunga itera abatishoboye mu bihugu byinshi, ndetse no mu Rwanda by’umwihariko, ku birebana no kurwanya icyorezo cya SIDA, inzara, gufasha ababa baragizweho ingaruka n’ibiza, nkuko byatangajwe na Leon Pierre Rusanganwa Perezida wa CSDI.

Rusangwanwa Leon Pierre, Perezida akaba ari nawe mutangizabikorwa bya “CSDI”

Bakaba basabye ko LONI n’abafatanyabikorwa mu iterambre bakongera inkunga, mu rwego rwo gufasha abafata imiti igabanya ubukana bw’icyorezo cya SIDA bakenera indyo yihariye, kandi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19

Amateka ya CSDI

Ni Umuryango ugamije kuzamura imibereho myiza ya rubanda mu rwego rw’ubukugu n’iterambere umuryango wa Sosiyete Sivile watangiye muri 2008 mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Intego nyamukuru ya CSDI ni uguharanira uburenganzira bw’abakene n’abasigazwinyuma n’amateka, imiyoborere myiza, imibereho myiza kandi irambye.
Ibi bigakorwa binyuze mu gushyigikira ubwitabire mu bikorwa byose by’iterambere ry’ubukungu, kumurikira abaturage ibikorwa bibakorerwa, koingerera ubushobozi abaturage no kubegereza umutungo.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *