So ukwanga akuraga ibyamunaniye

Tumenye ibyihishe hirya no hino, uwari umwe wakoranaga na kazu witwaga Karemera Boniface, uyu akaba yari umukozi wa Kajeguhakwa Valenci wali ufite ama sosiyete y’ubwikorezi n’ubucuruzi bwa Peteroli akaba yari umwe mu inkoramutima na Perezida Habyarimana Yuvenari. 

 

 

Karemera Boniface wabohoje imitungo ya Kajeguhakwa bunguri

Igihe yari amaze guhunga igihugu uyu Karemera Boniface yahise agabirwa na Leta gucunga imitungo yose ya Kajeguhakwa yari yasize mu gihugu, nyuma yaho yaje kubigura ku amafaranga make cyane.

Uwo Karemera akaba yari umuwe mubaterankunga bakomeye cyane muri Leta y’abajenosideri kugeza igihe batsindiwe akaba yarahunganye n’ingoma y’abatabazi bakajyana mu cyahoze ari Zaire (Congo) aho yavuye yerekeza muli Tanzaniya agakomeza ibikorwa bye byo gutera inkunga abicyanyi bashakaga kugaruka gusoza umugambi basize batarangije wo kumara abatutsi basigaye.

Ageze Tanzaniya yagabiwe ubutaka bunini ku amazi buherereye ku nyajya y’abahindi (Ocean indien) ahitwa Musasani muri Kinondoni Dar es Salaam na Leta yari iyobowe na Morisho Jakaya Kikwete.

Aha hakaba ari naho hari ibirindiro mu buryo bwibanga rikomeye bya FDLR kugera na n’uy’umunsi. Nyuma aho Karemera amariye gupfa mu mwaka wa 2009 ihera, umugambi we wo gukorana na FDLR nikimwe mubyo uyu mugabo yasize araze umuhungu we MUHIRE Didier Berno wahungiye mu bubiligi na nyina Nyirahabimana Felicite hamwe n’abavandimwe be.

Uwu MUHIRE Didier Berno, ubu akaba akunze gukora ingendo nyinshi mu bihugu bitandukanye, Bruxelles, Congo, Dar es Salaam, aho hose agenda niko agenda ahura n’ubuyobozi bwa FDLR aho bakwiriye imishwaro hirya no hino.

MUHIRE Didier Berno uri gukina imikino atazi

Murwego rwo kwiyubaka cyane cyane ari umuhuzabikorwa wa FDLR imigambi mibi yabo yose bayicurira mu nyubako z’umuryango wa Karemera i Dar es Salaam, mur’uyu mugambi mubisha MUHIRE Didier Berno akaba awufatikanya n’uwitwa Cedric umukwe wa TWAGIRAMUNGU Faustin alias Byaramuyobeye Rukokoma hamwe na Rusesabagina Paul ubu ubalizwa mageragere nyuma yo gutera urwamubyaye yiyita umubirigi. Ntabwo azatinda kubona ko yibeshye kuko nabamubanjirije batabigezeho “ngo agapfa kaburiwe ni impongo”.

Ntibizamutangaze mu gihe gito naba azaba aturanye na Rusesabagina Paul mu minsi mike.

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *