Rubavu: CSDI mu ngamba zo kwagura imipaka mishya binyuze mubufatanye muburyo bw’amatsinda agamije kwifasha

Community Socio-economic Development Initiatives (CSDI) yatangiye urugendo rugamije ubufatanye n’uturere dutandukanye. Ni muri urwo rwego uyu muryango urangije gusura uturere dutandunkanye mu gushimangira uyu mubano uzanakorwa hagati y’abikorera ku giti cyabo mu turere tumwe na tumwe.

Abacuruzi bari ku mupaka w’u Rwanda bagana Congo

Mu buryo bwa vuba CSDI, yatangije  igikorwa yise “Self Help Group (SHG)” mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Nyanza, Gasabo na Kicukiro. Ubwo buryo buzafasha abaturage kugira umuco wo kwizigamira mu bacuruzi bato, cyane cyane abagore bo mu cyaro  ab’ubushobozi buke, abarangije amashuri yisumbuye ndetse n’abandi bantu bafite ibyo bakora bibinjiriza, n’abandi bashishikajwe no kwiteza imbere mu rwego rw’ubukungu.

“Self Help Group” yubaka ubushobozi bw’imikorere mu baturage bakennye kandi bahejejwe inyuma mu rwego rw’imirimo n’ibikorwa bibyara inyungu inabashishikariza umuco wo kwizigamira. SHG kandi  ikora nk’umuyoboro wa banki yemewe. Iterambere igamije iterambere rusange cyane ku bategarugori cyangwa se abagore bacyennye cyane n’ingo zabo nk’imwe mu musanzu w’umuryango wa “Self Help Group”. Bagerageza kuzamura ubushobozi bw’abakene n’ibindi byiciro by’abaturage ku birebana no kubona akazi ndetse n’ibikorwa bigamije kubyara amafaranga, ariko abantu bashishikarizwa kwimakaza umuco wo  kuzigama mu bakene.

Abacuruzi bari ku mupaka w’u Rwanda bagana Congo

Amatsinda agamije kwifasha akora nk’umuyoboro ugamije gukangurira rubanda kwizigamira mu ma banki. Ikindi kandi nuko kuzamura imibereho y’abagore mu ngo ari kimwe mu misanzu ya gahunda y’amatsinda agamije kwifasha.

Amatsinda agamije kwifasha yatumye abantu bazamuka mu rwego rw’imari no ku bagore by’umwihariko ikindi kandi nuko byanafashije mu rwego rw’imirire no kugabanya imfu mu bagore babyara mu buzima bw’abagore batwite ibi bikaba binafasha mu gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro n’ubufatanye bw’ubuyobozi muri rusange.

Mu bibazo iyi gahunda igerageza gukemura, harimo kutagira ubufasha buhoraho buturuka mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, udushinga duto tuba twaratangiwe n’amatsinda agamije kwifasha ku abagore bityo utwo dushinga ntidukomeze, nk’uko byaje kugenda ku matsinda agamije kwifasha y’abagore ba Jabana ho mu Karere ka Gasabo.

Perezida w’Urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu Madamu Kayumba  N.Jeannette, yadutangarije ko yishimira gahunda ya CSDI, kubera ko rwongerera ubushobozi abaturage no kuvugurura ubukungu, bityo bikazafasha mu kugera ku bukungu burambye kandi budaheza mu Rwanda, yakomeje avuga ko iyi gahunda yatangijwe muri ako Karere.

Ati; “Twebwe nk’urwego rw’abikorera turishimira ko iyi gahunda yatangijwe muri aka Karere. Dufite amahirwe y’ishoramari atagira ingano, ariko abantu benshi bakaba badafite ubushobozi mu rwego rw’imari kugirango batangire gukora

Perezida w’Urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu Madamu Kayumba  N. Jeannette

 Avuga kandi ati; “Twagize imiryango myinshi inyuranye itegamiye kuri Leta yazaga ikagenda bityo izo ngamba babaga bazanye zigashirana n’igihe iyo mishinga yabo yamaraga, ari nako umusaruro ku buryo burambye utabonekaga”. Yakomeje avuga ko bifuza ko “CSDI” yatangirana n’Amatsinda mashyashya azitabira ubucuruzi mu bihe bizaza, ari nako bazaba barimo gupima imikorere yabo. Asaba ubufatanye kubaka ubushobozi bityo bavugurure ubukungu kugirango bagere ku iterambere rirambye kandi budaheza mu Rwanda na Afurika, Urwego rw’Abikorera.

Kanyamahoro Fidele, Perezida wa “Platforme” y’abacuruzi mu karere ka Rubavu yadutangarije ko abacuruzi bose bibumbiye mu kintu kimwe nka groupe ya “PSF”akaba ari wo mutaka ubapfunitse muri rusange kugirango iyo “Platforme” ibeho bagendeye ku cyo bita amatsinda bikazamuka bikaba icyo bita “furiere”, ikaba ariyo iba platform.

Ayo ma furiere bagiye bayashyira ho bijyanye n’ibicuruzwa bacuruza niba ari abacuruzi b’inyama buri mucuruzi w’inyama akaba muri iyo furiere y’inyama, niba ari imboga n’imbuto ikitwa furiere y’imboga n’imbuto n’ibindi byose bacuruza byambukiranya umupaka bagiye babishyira muri furiere bakaba bafite furiere 10 nini n’indi imwe ntoya zikaba 11 nibwo buryo bakora intego yabo kwari ukwiyubaka bahereye mu ma furiere, y’amatsinda, ama koperative na ma kampani aribyo bibyara platform.

Kanyamahoro Fidele, Perezida wa “Platforme” y’abacuruzi mu karere ka Rubavu

Yakomeje avuga ko intego yabo ya mbere ni ukumenya ko ibicuruzwa byabo bigera hakurya muri “Congo” bigacuruzwa neza, icya kabiri ni ukumenya uriya muntu wagiye gucuruza muri “congo” hakaba hari indi “Platform” ku buryo agize ikibazo baganirana nabo kubera ko muri congo naho hari indi platform yitwa “ACT”  nayo ikora nk’iyo mu Rwanda, hagize ikibazo kivuka umuyobozi wa “ACT” araza bakicarana bakagira ibyo bakemura, ibibananiye babyohereza muri “PSF”, ikabyohereza mu karere, akarere ka kabyohereza muri MINICOM ikibazo kigakemuka.

Ikindi no kwagura amasoko nibyo barwana nabyo  no kuringaniza amasoko baturutse ku bahinzi bakaganira nabo bakamanuka ku isoko ryabo bakaringaniza n’isoko ry’I Goma muri Congo  bakamenya ibicuruzwa bafite n’ibicuruzwa biri I Goma uburyo biba bingana nibwo buryo bakorera mo kuko bo ari abacuruzi.

Ayo matsinda yanditswe muri iki gihe cya covid-19, mbere ya covid-19 umuntu yambukaga ku giti cye, ubu kubera bari mu bihe bya covid babona ko batakora gutyo nibwo havutse ayo mastinda n’amakoperative  ubu barwanaga no kugira ngo ayo matsinda bayahereze umurongo w’imikorere, ubu umubare warabonetse kuko bamaze kuzohereza muri MINICOM.

Ikindi ngo nuko bafite umushinga w’uko ayo matsinda yahinduka amakoperative cyangwa ama kampani cyangwa akaguma ari amatsinda ariko akibumbira muri sector niba ari Nyamyumba abantu bose bacuruza baturutse Nyamyumba bakibumbira muri sector ya Nyamyumba niba ari Mbugangari bakitwa sector ya Mbugangari cyangwa y’Umujyi iyo niyo gahunda biyemeje.

Kanyamahoro Fidele yakomoje ku imbogamizi ko ari nyinshi urugero nko gufata umuntu uri guhabwa umurongo nawe udafite ubushobozi biba bigoye nk’ubu bakorera muri platform ihuza ibikorwa byose kandi nibo bategura ibyo bintu urugero nk’impapuro bakoresha kugirango umuntu yambuke bo nka komite nibo bikora kumufuka kuko batemerewe gusaba umunyamuryango amafaranga bakabikora kugirango igikorwa gitambuke neza batagiranye ikibazo na Leta ngo batse umuturage amafaranga.

Yavuze kandi ko kugeza ubu nta “budget” bagira bamanutse no muri Furiere niko bimeze nubwo bwizigame ni umuturage wirwanaho ati reka ndebe ukuntu nagera hakurya ariko nisunze bagenzi banjye kuko sinakubwira ngo izigame ntacyo naguhaye niyo mbogamizi ihari, ikindi ntibagira aho bari ni mu muhanda.

Ati; “niba duhuye nka kubwira nti mfite inzu nini y’urupangu nkaba ndi umuyobozi ndababwira nti muze iwange ariho mbahuriza urugero nka furiere y’imboga n’imbuto ni furiere nini ifite abantu 2800 n’abandi gutyo niyo mibare yo mu mboga n’imbuto urumva nk’abantu bangana gutyo kubaho ntaho babarizwa kubabona n’ikibazo ubushize nibwo nababwiye nti mwihangane mushake ahantu mubarizwa nibwo bashatse aka biro gahuriye mo abo bantu ibihumbi biri magana inani”.

Ikindi ngo bakurikiza umurongo bahawe na leta wo kutaka umuturage amafaranga ariko hari ibintu umuturage akoresha kandi bibasaba amafaranga wenda aho hazabaho ubuvugizi kugirango umuturage afashwe ariko yagize uruhare muri bya bikorwa.

Umunyamabanga wa PSF mu karere ka Rubavu Pascal, we yavuze ko mbere ya “Covid-19” ayo matsinda ntiyabaga ho habaga ho amakoperative cyangwa umuntu agakora ku giti cye birazwi ko umupaka ufunze ariko nubwo ufunze ibicuruzwa byo birambuka ni ubwo buryo rero harebwe uburyo ibyo bicuruzwa bya kwambuka ariko hakagira n’abagenda bahagarariye abandi kuko ntabwo bose bambuka kuko n’abari muri ayo matsinda siko bose bambuka ahubwo bitora mo umubare bitewe n’ibipimo bihari bagacuruza bahagarariye abandi intego nyamukuru yo gushyira ho aya matsinda ariyo mbogamizi.

Umunyamabanga wa PSF mu karere ka Rubavu Pascal

Ati; “Nahindukira nkavuga ko ariyo ntabwo amatsinda yashyizwe ho hagamijwe kwizigamira cyangwa kuyindi ntego ahubwo yashyizweho kugirango harebwe uko bya bicuruzwa byakwambuka hakagira n’abagenda bahagaririye abandi iyo niyo ntego amatsinda yashyiriwe ho bishatse kuvuga iki bishatse kuvuga ko hari abantu runaka bahuraga bagahita bakora itsinda ariko mu byukuri nta handi hantu baziranye ku buryo ushobora kumubaza uti ubana na nde ati ntabwo mbazi wenda ugasanga azi nka perezida gusa, gutangira kubabwira ngo ni bihuze biragoye niho hatangira kuvuga ngo ni ruswa”.

Akomeza avuga ku abacuruzi bakiri bato usanga ari aba mama bacuruzaga amata amajerekani nka 2 cyanga 3 mu gihe cya covid rero igishoro barakiriye ubu nibo bari kurwana nuko batunga abana. Ati; “ubu rero guhita ubatera ngo bizigame ntibyashoboka gusa ubwo tugize imana tubonye umuterankunga nka “CSDI” hashobora gukorwa amahugurwa yo guhuza ba bantu, tukavuga ngo ba bantu bo mu itsinda rya 15 umuyobozi wabo arahuguwe ashobora guhugura abasigaye  kuko nubwo ari 15 hari igihe kugirango azajya abone igipimo ashugurika uburyo ajya mu rindi ugasanga ari mu matsinda 3 bakamutwara ku ma lisiti ubwo nuguhugura bariya bakaganirizwa uko bagiye gusobanurira ba bacuruzi babo”.

Gantie, Umunyamabanga wa Platforme” y’abacuruzi mu karere ka Rubavu

Abacuruzi b’imbuto bajya i Goma muri Congo ugasanga sibyo akora we ni umuyoboro yashatse gucamo kugirango yambuke umupaka uwo muntu rero kumuhuza n’umucuruzi biragoye, hakaza n’ikibzo cy’iyi “Platform” iyi platfolme n’umunyamuryango w’urwego rwabikorera ruhagarariye abacuruzi bose muri rusange ariko nubwo rubahagarariye abantu ni bashya muri ibi bintu nta ngengo y’imari bagira nta n’uwo bemerewe kuyisaba kuko nta organization, irihari iryo riba hafi yabo ni “PSF” yo yabikora mu buryo bwo kwaka umusanzu w’abanyamuryango ikaba yahindukira igafasha ya chambre ariko birumvikana ko ya organization nta yihari ariko haramutse hari inzira byacamo bakabona ibikoresho nk’impapuro naho ubundi abantu ba Rubavu ibintu byo kwizigamira barabizi.

Igisigaye ni ukumenya ngo se aba bantu ibyo bari mo barabizi n’ikimenyimenyi usanga nta muntu utagira koperative abarizwa mo cyangwa ikintu cy’ikibina none ho ikiba gisigaye ni uburyo bwo guhindura imikorere no guhindura uburyo bwa ya Saving, “PSF” ikintu ikora ni ubuvugizi, ubuvugizi rero ubwo burakorwa nyuma yo gukora organization ndetse no gushyira “structure” ni “PSF” yabigize mo uruhare ndetse n’ibibazo hari ibyo babasha gukemura hakaba ho n’ibyo batabasha gukemura ibyo rero “PSF” ibishyira mu nzego bitewe naho ikibazo kibasha gukemikira.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *