Abiyemeje guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda no kurimbura abatutsi basigaye

Mu minsi ishize twabagejejeho umurage, Karemera Boniface yasigiye umuhungu we Muhire Berno Didier wo kugaruka guhirika ubutegetsi bwa FPR no gutsemba abatutsi basigaye.

Twari twababwiye ko tuzabagezaho bamwe mu bafatanyabikorwa ba Muhire Didier Berno, ku isonga hazamo uwitwa Hamenyimana Remy Cedric, uyu akaba ari umuhungu wa Majoro BM Nsababakunzi Francois wo mu ngabo zatsinzwe akaba ari na none umujyanama w’umutwe w’iterabwoba FDLR. Uyu mugabo akaba ari inzobere mu bijyanye n’uburyo bw’imirwanire ya gisirikare / “Strategies de combats Militaire” akanaba ari n’inzobere na none mu by’amategeko aho akora umwuga w’ubwunganizi mu by’amategeko aho atuye mu Bubiligi.

Muhire Didier berno na Kayumba Placide

Muhire Didier Berno akaba inkoramutima ya hafi ya Nsababakunzi, kuko uyu mugabo yashakanye na nyina wabo wa Muhire Didier Berno.

Ikizere gikomeye hagati yabo cyarakomeje cyane ko uyu Remy Cedric yashakanye n’umukobwa wa Twagiramungu Faustin Alias “RUKOKOMA” Perezida wa RDI Rwanda Rwiza, ikaba ibarizwa mu mpuzamashyaka za MRCD iherutse kugaba ibitero mu Majyepfo y’igihugu ikica abaturage i NYABIMATA.Undi mufatanyabikorwa ni Kayumba Placide, Visi Perezida w’ishyaka FDU Inkingi akaba na Fondateri wa “Jambo news”.

Uyu nawe akaba ari umwana warazwe ingengabitekerezo ya Jenocide na se umubyara ariwe Dominiko wahamwe n’icyaha cya Jenoside akaba afungiye muri Gereza mpuzamahanga mu Gihugu cya Mali.

Uyu Kayumba Placide akaba akomeje gushyira mu bikorwa umugambi we wo gutegura kumaraho abatutsi basigaye.

Hamenyimana Remy Cedric

Kayumba Placide na Muhire Berno Didier bakaba baheruka kujyana muri Kongo mu mwaka wa 2016 aho bari bagiye guhura n’abayobozi ba FDLR babashyiriye inkunga bakusanyije mu gihugu cy’Ububiligi.

Amakuru yizewe nuko Muhire Didier Berno ari mubashinze JAMBO ASBL, gusa uyu akaba adakunda kwigaragaza kubera imanza aburaniramo imitungo ya se KAREMERA yasize mu Rwanda.

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *