Kigali: Airtel Rwanda ikuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Taliki ya 2 Kamena; Ikigo cya mbere gikomeje kugaragaza umuvuduko udasanzwe mu gutanga serivisi zijyanye no guhamagara, interineti hamwe no kohereza no kwakira amafaranga, cyatangaje uyu munsi ko gikuyeho amafaranga yatangwaga mu koherezanya amafaranga.

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu. Kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya  amafaranga ku buntu, izi zikaba ari impinduka zikomeye zorohereza abakiriya bifuza koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe

Uburyo bwo kohererezanya amafaranga buje nyuma y’aho hafunguriwe amashami na service center bigera kuri 75 mu rwego rwo gufasha abakiriya guhabwa servisisi zitandukanye harimo n’izo kohererzanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, izi serivisi zikaba ziboneka igihe cyose ku mubare uwo ariwo wose w’amafaranga.

Airtel yanagabanyije igiciro cya simukadi aho kuri ubu zavuye ku mafaranga 500 zigashyirwa ku mafaranga  200 gusa.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla, ubwo yatangarizaga abakozi ku bijyanye n’izi mpinduka, yagize ati; “Airtel izi neza  imbogamizi abakiriya bahuye nazo kubera icyorezo cya  Covid-19, akaba ari nayo mpamvu twifuje gufasha abakiriya kohereza no kwakira amafaranga ayo ari yo yose buri munsi mu gihe kirambuye”.

P2P (Bisobanuye hagati y’umuntu n’undi) izwi nka  serivisi ikoreshwa n’abanyarwanda babarirwa muri za miliyoni bohererezanya amafaranga buri munsi.

Bwana Amit yakomeje agira ati; “Tunejejwe cyane no gufasha abakiriya kuba bakohereza amafaranga agera kuri  2.000.000 RWF inshuro zigera kuri 3 ku munsi kandi ku buntu. Abanyarwanda ubu bafite amahirwe yo kuba bazigama, ku buryo mu gihe runaka ashobora kuba kuba yabaye menshi, bityo abakiriya ba Airtel bakabasha kuyakoresha mu bindi bintu bitandukanye bakeneye. Ibi bibaye nyuma y’uko hagabanyijwe ibiciro bya kubikuza ku mu agent, byatumye Airtel Money ihenduka ku kigero cya 20% ugereranije n’ahandi ”.

Izi mpinduka zije ziyongera ku ishyirwaho ry’amaduka atangirwamo serivisi za Airtel Money zafunguwe mu rwego rwo kunganira amashami asanzwe ya Airtel. Kuri ubu aya maduka, yiswe amashami ya Airtel Money araboneka muri buri karitsiye  zo mu mugi wa  Kigali akaba afasha abakiriya n’aba agent  kuba babitsa bakanabikuza umubare uwo ariwo wose  w’amafaranga mu cyumweru hamwe n’igabanuka ry’igiciro cya simukadi ya Airtel, ishobora kugurwa muri Agent cyangwa Service Centre ku 200 Frw gusa, mbere ikaba yagurwaga 500 Frw.

Avuga kw’itangizwa ry’iki gikorwa, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana  Amit Chawla yagize ati; “ Twiyemeje gukomeza gushyiraho gahunda ziha agaciro abakiriya, nkaba nsaba buri muturarwanda gukoresha Airtel Money kuko ahandi hose bazabaca amafaranga ngo babahe iyi serivisi”.

“Airtel Africa Limited” ni ikigo nyafurika gitanga serivisi z’itumanaho kigakorera mu bihugu 14 muri Afurika. Airtel Africa igendera ku cyerekezo yihaye cyo kugeza serivisi zihendutse kandi zigezweho z’itumanaho kuri bose  ikaba iterwa inkunga n’umunyamigabane wayo mukuru Bharti Airtel mu kugera kuri iki cyerekezo.  Muri serivisi dutanga harimo serivisi zo guhamagara n’iza interineti zikoresha ikoranabuhanga rya 2G, 3G na 4G  hamwe n’iz’ubucuruzi bwa ‘Airtel Money’.  Mu mpera z’Ukuboza 2019  abakiriya ba Airtel Africa babarirwaga muri miliyoni 100.

Napoleo . M

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *