Rubavu: Kwinangira byabayeho ariko uko abantu bagenda basobanurirwa ariko ikingira rya Covid-19 ryagenze neza “Dr Tuganeyezu Oreste”
Abanyamakuru bibumbiye mw’itsinda ryandika k’ubuzima muri ABASIRWA, basuye Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, mu rwego rwo gukurikirana uko abaturage baho babayeho ugereranyije mu gihe cya Covid-19, n’ubucuruzi uko buhagaze ubu.
Bavuga ko kubera bihuha hari abo byagiye bibuza kwikingiza, ariko Leta yagendaga yongera ubukangurambaga banasobanurirwa icyo cyorezo n’akamaro k’inkingo za covid-19, byagiye bibatinyura bituma bikingiza.
Bamwe mu abaturage badutangarije ko habayeho ibihuha mu gihe abantu bashishikarizwaga kwikingiza COVID-19, byabaga byinshi ngo nta COVID-19 ihari ahubwo ngo ni uburyo Leta ishaka kwinjiza ibintu byayo mu baturage ndetse bamwe banga gufata inkingo ngo byabaye ngobwa ko abayobozi ubwabo batanze urugero barikikingiza byabahaye icyizere bituma n’abaturage muri rusange bitabira kwikingiza, ariko ko ari ikibazo cy’imyumvire Ngo basanga imyemerere y’abantu iratandukanye hari abari mu madini bavuga ko kiriya ni ikimenyetso cy’inyamaswa, ariko mu by’ukuri ntabwo ari ikimenyetso. Imyumvire iba itandukanye cyane.
Akarere ka Rubavu
Dr Tuganeyezu Oreste, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi yatangarije abanyamakuru bandika inkuru k’ubuzima, bibumbiye mu ihuriro rya “ABASIRWA” ko COVID-19 igihari abantu batakwirara ndetse ko urukingo ari ngamba zizewe byatanze umusaruro, kuko habayeho n’ibyago byo kuba imibare yatumbagira ariko abantu bataremba.
Yavuze kandi ko hari ibihuha bitandukanye mu karere ka Rubavu, abaturage batumva ikibazo cyi cyorezo ndetse n’inkingo, ariko hakozwe ubukangurambaga mu nzego zose bereka abaturage ko kwikingiza ntacyo bitwaye.
Yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga bwatumye imiryango isaga 20 yari yarahungiye muri Congo ihunze inkingo itahuka ibona ko urukingo ntacyo rutwaye.
Ati; “Byanabaye ngombwa ko bamwe mu bayobozi bakingirirwa imbere y’abaturage bareba, kugira ngo babereke ko gufata urukingo ntacyo bitwaye, ndetse uko twagendaga tubasobanurira ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima “RBC”, mu biganiro byinshi n’ubutumwa bwagiye bunyuzwa mu itangazamakuru, barabyumvise barasobanukirwa barikingiza”.
Yavuze ngo bagitangira gukingira hari bamwe mu baturage bagize kwinangira, nubu hari abantu bake bagifite iyo myumvire, habayeho no gutangira kwakira abantu baturuka hirya no hino mu turere bahungira ku mupaka w’u Rwanda bambuka i Goma muri Congo.
Yashoje ati; “Kwinangira byabayeho ariko uko abantu bagenda basobanurirwa, uko bahabwa amakuru, uko babona abayobozi bikingiza, babona ko ntacyo bitwaye, uko babona akamaro bituma ikingira rigenda neza”.
Nk’uko twabitangarijwe n’inzego z’ubuzima mu Karere ka Rubavu ngo kugeza mu mpera z’Ukuboza 2022, imibare igaragaza ko mu Karere ka Rubavu abari bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 ya mbere bari; 387 777, iya kabiri bari; 334 350, urwo gushimangira bari; 167 104, naho abari bamaze gufata urukingo rwa kane bari 8 871.
Amani Ntakandi
Amahoronews.net