Urubanza rw’amateka: Gakire Fidèle yaburanye umunsi 1 anaregwa icyaha 1

5

Urubanza mu mizi rw’umunyamakuru Fidèle Gakire wavuye muri Amerika atashye mu Rwanda agahita afungwa rwatangiye uyu munsi ruhita runarangira, yarezwe icyaha kimwe.

Gakire yahoze ari umuyobozi n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Ishema Newspaper na ISHEMA TV mbere y’uko ajya kuba muri Amerika.

Ageze muri Amerika Gakire yumvikanye anenga ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse aza kujya mu cyitwa leta ikorera mu buhungiro cyashinzwe na Padiri Thomas Nahimana utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Gakire yari minisitiri w’abakozi n’umurimo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo humvikanye amakuru ko Gakire afungiye muri gereza nkuru ya Kigali i Mageragere ndetse ko urukiko rwamukatiye gufungwa by’agateganyo.

Mu gihe benshi baherukaga kumwumva muri Amerika, inkuru y’uko afungiye mu Rwanda yatunguye itangazamakuru.

Uyu munsi, mu mwambaro w’iroza w’abafungwa Gakire yabonekaga nk’umuntu utuje, yicaye hagati y’izindi mfungwa nyinshi nazo zaje kuburana, urubanza rwe nirwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise ruheraho.

Mu rukiko byavuzwe ko Gakire yavuye mu Rwanda mu 2018 ajya muri Amerika aho yaje kubona icyangombwa cy’ubuhunzi, ko icyo cyangombwa yagisubije inzego z’umutekano za Amerika ku kibuga cy’indege yemeye ko asubiye mu Rwanda.

Umushinjacyaha yamureze icyaha cy’inyandiko mpimbano, avuga ko Gakire ataha mu Rwanda yari afite ‘passport’ yahawe na Padiri Nahimana bari bahuriye muri ya guverinoma yo mu buhungiro.

Umushinjacyaha yavuze ko Gakire yakoresheje iyo nyandiko ndetse bibaza impamvu kompanyi y’indege yemeye kugurisha ticket y’indege k’umuntu ufite icyangombwa cy’inzira gihimbano, gusa buvuga ko bitari mu nshingano z’ubushinjacyaha gukurikirana ibyo.

Umushinjacyaha yamusabiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu y’u Rwanda.

Amahoronews.com

5 thoughts on “Urubanza rw’amateka: Gakire Fidèle yaburanye umunsi 1 anaregwa icyaha 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *