Kirehe: Abafite virusi itera Sida bakurikiranwa bose kandi buri gihe
Taliki ya 27 / 11 / 2023 kugeza ku ya 29/11/2023, Itsinda ry’abanyamakuru bandika k’ubuzima basuye Akarere ka Kirehe mu rwego rwo gutara amakuru y’ubuzima muri rusange aho bakoranye ikiganiro n’itsinda ry’ibitaro by’Akarere ka Kirehe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Mu ikiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi mukuru w’ibitaro, Dr Jean Claude Munyemana, yavuze ko hari Ibitaro by’Akarere bimwe bishamikiweho n’ibigonderabuzima 19 muri byo 2 bikorera mu nkambi ya Mahama kuva 2016, ibindi 17 biri mu Mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe n’amavuriro yibanze (Poste de Sante) 42 mu Karere kose, bakagira abakozi b’ibitaro n’ibigonderabuzima barenga 800 gato mu byiciro byose abaganga n’abakozi basanzwe, hakaba n’icyiciro mu rwego rw’Umudugudu cyitwa Abajyanama b’Ubuzima bagera kuri 2448, badufasha hirya no hino kubera ko Akarere gafite imidugudu 612 buri mudugudu ufite abajyanama 4 badufasha aho tutagera buri munsi.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro, Dr Jean Claude Munyemana
Yakomeje avuga ko abafite Virusi itera SIDA mu Karere kose bakurikiranwa buri gihe mu bihe bitandukanye ko ari 5,010 abakurikiranwa ku bitaro ni 412, mu bigonderabuzima byose uko ari 800 ni 4,598.
Ikigonderabuzima gifite abafite Virusi itera SIDA ni cya Kirehe cyegeranye n’ibitaro gifite abaturage 518, hagakurikira ikigo cya Rusumo m’Umurenge wa Nyamugari hafi y’umupaka gifite abaturage 416, ikigo cya Murindi uri m’Umurenge wa Nasho gifite 404 gifite igice kinini cyegereye ku mupaka wa Rusumo ni mu majyaruguru y’Akarere ka Kirehe ni nacyo gifite umujyi munini wunganira umujyi wa Nyakarambi.
Dr Jean Claude Munyemana, yavuze kandi kubijyanye n’ubwandu bushya muri ako Karere bifashishije ubukangurambaga bwakowe mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka babisabwe na Minisiteri y’Ubuzima na RBC, iminsi cumi nine (14) kubufatanye n’Intara y’iburasirazuba n’Ibitaro, bapimye abaturage 15,750 hagaragayemo abafite ubwandu bushya 37 bajanishije ni; 0,23%.
Yagereranyije abaturage baturiye Akarere ka Kirehe muri rusange 460,000 n’abaturage bafite Virusi itera SIDA basanze ari; 1,08%.
Yakomoje avuga kandi ko hari igihe ababyeyi bashobora kwanduza abana babo Virusi itera SIDA mugihe bari kubyara nabwo bakoze ubukangurambaga mu kwezi kwa cumi uyu mwaka bapimye ababyeyi 1,159 bagiye ku gipimo bageze mugihe cyo kujya kubyara muri bo 4 byagaragaye ko bafite Virusi itera SIDA.
Ati; “bivuze ngo iyo tutari kumenya ko abo babyeyi 4 bafite Virusi itera SIDA bari bafite ibyago byo kwanduza abana babo ni ukuvuga ngo abo babyeyi 4 ni 0,3% ndetse no kubyara abaganga barabakurikiranye kugirango batanduza abana babo bakomeje no gukurikiranwa tubaha imiti mugihe cy’ukwezi nigice murumva abo mu kwezi kwa cumi turacyabakurikirana, na niyo mpamvu dukomeza dukangurira ababyeyi batwite kujya bitabira buri gihe kujya ku bipimo ”.
Yashoje avuga kandi ku bukangurambaga b’urwego rw’Akarere bwakozwe mu kwezi kwa cyenda m’Umurenge wa Gatore ahantu hari isoko rinini, Ati; “twaganirije abaturage benshi ari urwego rw’Akarere n’urwego rwa buri Umurenge hari igice cyateganijwe cyo gukangurira abaturage mu rwego rwo kurwanya Virusi itera SIDA”.
Mukandayisenga Janviere, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, na we yatangarije abanyamakuru ko ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba zo gufasha abakora umwuga w’uburaya bamaze kwishyira hamwe bakamenyekana bahurijwe hamwe uko ari 255, babifashijwemo n’abafatanyabikorwa, babafasha babagirira inama zo guhindura ubuzima bwabo mu mibereho yabo ya buri munsi aho gukomeza bibera mu mico mibi, ariko hakaba hari n’abandi batazwi bari hirya no hino mu Karere ka Kirehe.
Mukandayisenga Janviere, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage
Yakomeje avuga ngo icyo bamaze gukora ntabwo bavuga ko babazi bose ariko hari nk’itsinda baba bazi ku buryo babahamagara bagakorana nabo ibiganiro bitandukanye, hari abo bamaze kubumbira mw’ishyirahamwe rimeze nka koperative nabo ubu biha gahunda bagahura bakaganira, kuburyo bagenda babahuza n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo barusheho kubona amahugurwa abafasha mu mibereho myiza.
Yavuze kandi ko bagerageje kubaha amahugurwa ku bijyanye no kwiteza imbere, bagashaka undi mwuga bakora atari umwuga w’uburaya.
Abanyamakuru mu kiganiro ku Bitaro bya Kirehe
Ikindi Ngo mu rwego rwo kubafasha, mu Murenge wa Kigina hari abagera kuri 5 bamaze guhuzwa bahawe amafaranga ya “VUP” angana n’ibihumbi ijana “100,000Frw” ku muntu amaze gukora umushinga muto uciriritse, aho aba batanu bamaze gutangira gukora umwuga wo gucuruza ibicuruzwa bitandukanye kandi bikaba bigaragara ko hari icyo bagenda bigezaho gitandukanye no gukomeza kuba mu buraya.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yakira Abanyamakuru
Mukandayisenga Janviere, yakomeje avuga kandi ko nk’Akarere batangiye gufasha bamwe muri abo nk’abafite ibibanza bakubakirwa, ndetse n’abatabifite bakaba baraganirijwe bashyirwa muri gahunda isanzwe y’aho ubuyobozi bufasha kubakira abaturage batagira aho kuba, bagafashwa kwiyubaka bagahindura ubuzima.
Akarere ka Kirehe mu gufasha guhindura ubuzima bwabo zikava mu buraya, bavuga ko hari gahunda nyinshi n’amahirwe menshi bifuza ko buri wese akayabona akamufasha kwiteza imbere agakora akava mu uraya.
Hakaba kandi abatafanyabikorwa bafite imishinga n’ibikorwa bitandukanye Ubuyobozi buvuga ko muri izo ndaya abaganirijwe bakemera bahabwa imirimo bagakora ndetse bakunganirwa hagamijwe kubafasha kuva muri uwo mwuga buri wese mu kiciro abarizwamo.
Amani ntakandi
Amahoronews.com