Ruhango: Nagize igitekerezo cyo gutangiza ishami ry’Ubukerarugendo nyuma y’impanuro twahawe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame “Zulfat Mukarubega”
Ku wa 05 Mutarama 2024, ubwo hafungurwaga ishami rya gatatu rya Kaminuza yigenga y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) mu karere ka Ruhango nyuma y’irya Kigali n’irya Rubavu. Iyo Kaminuza igiye gufasha urubyiruko 100 bakomoka mu miryango itishoboye rwo mu karere ka Ruhango no mu tundi turere two mu ntara y’Amajyepfo kwiga imyuga izarufasha kwiteza imbere.
Nk’uko byagarutsweho na Zulfat Mukarubega washinze UTB, avuga ko bagiye kurihira abana ijana bo mu majyepfo kwiga imyuga mu mezi icyenda, bakajya bishakira icumbi, bakazabashakira akazi bakazishyura bamaze kwiga. Ariko uzarihirwa agomba kuba yararangije umwaka wa gatandatu wisumbuye uvuga n’icyongereza.
Mukarubega yakomeje avuga kandi ngo igitekerezo cyo gutangiza ishami ry’Ubukerarugendo mu Karere ka Ruhango, cyamujemo nyuma y’impanuro bahawe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aho yasabaga ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera mu iterambere ry’igihugu.
Zulfat Mukarubega, washinze UTB
Yakomeje atanga urugero rw’abo bamaze guha akazi, ari umubare munini w’abo bamaze guhesha akazi barangije muri Kaminuza yabo i Kigali ndetse n’ishami rya Rubavu.
Ati; “Twasinyanye amasezerano n’Amahoteli yo mu Rwanda no hanze mu bihugu by’amahanga, ko abarangiza muri Kaminuza yacu bazajya bazibonamo akazi, ayo mahirwe rero babonye n’urundi rubyiruko rugomba kuyabona rutuye mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kurwanya no guhangana n’ikibazo cy’Ubushomeri mu rubyiruko”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yatangarije abari bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi kaminuza (UTB) ngo rigiye kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango, ka nubakiye ku bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens
Yagize ati “Abanyeshuri baziga hano ni abanyaruhango bazabagaburira, bazabogosha, bazabatwara mu ma tagisi, urumva ko bizafasha abaturage bacu n’akarere muri rusange. Duhaye ikaze n’abandi bifuza kuza muri Ruhango. Abana bazarihirwa ku wa mbere tuzaba twababonye baze bige.”
Yakomeje avuga ko buri kwezi bakira abaturage bagera ku 15,000 baje gusenga, kuba byiyongereyeho n’itangizwa rya Kaminuza ifite ubukerarugendo mu nshingano ni amahirwe ku abanyaruhango.
Akomeza kandi avuga ngo iyi Kaminuza ryitezweho korohereza abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo by’umwihariko urubyiruko kubona aho guhaha ubumenyi n’andi mahirwe abushamicyiyeho nko kujya mu mahanga, rifite amashami umunani harimo atanga amahugurwa y’igihe gito n’impamya bumenyi mu gihe gito.
Mu ijambo rya Senateri Uwizeyimana Evode, yavuze ko abanyaruhango ngo bakwiye gushyigikira iri shami ry’Ubukerarugendo rivutse rya (UTB) rigatera imbere.
Yakomeje avuga Ati “Mwese mureke dushyigikire uyu mwana uvutse, iri shuri riri mu biganza bizima, intsinzi yatangiye kuza, nagira ngo mpamagarire urubyiruko rwo mu Ruhango kuzaza kwiga muri iyi kaminuza kugirango ruziteze imbere”.
Senateri Uwizeyimana Evode
UTB yashinzwe mu 2006, ihabwa uburenganzira bwo gukora no gutanga impamyabushobozi mu 2008. Iyi kaminuza (UTB) imaze gushyira ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bufite ireme abasaga 300,000.
Ifite ishami ry’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, iry’imicungire y’amahoteli na resitora ndetse n’iry’ubukerarugendo.
Hiyongereyeho ishami rijyanye no gutwara abantu n’ibintu, iry’ubuhanga kuri mudasobwa, Iterambere ry’abaturage,harimo ndetse n’iryo gukora mu ndege n’imyuga itandukanye.
Ubu Kaminuza y’Ubukerarugendo imaze kwandika abanyeshuri bagera kuri 65 ku bihumbi birenga bitatu igomba kwakira ugereranyije n’ubushobozi inyubako zifite.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com