Umwami wa Jordania yasuye U Rwanda
Umwami Abdullah II bin Al-Hussein wa Jordanie yageze mu Rwanda, aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi ruzasiga anagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Umwami Abdullah II yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 7 Mutarama mu 2024. Yakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Ni ubwa mbere Umwami wa Jordanie Abdullah II ageze mu Rwanda. Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano ukomeje gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi.
Byitezwe ko mu ruzinduko rwe mu Rwanda azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akanahavugira ijambo ndetse akagirana n’ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.
Amahoronews