Heritage Group yatanze integuza y’indirimbo nshya yabo ya 6 bise Ineza yawe (Video
Itsinda ry’abaririmbyi Heritage Group mu nteguza ikomeye y’indirimbo nshya yabo ya 6 bise Ineza yawe indirimbo itegerejwe muri week end
Iri itsinda ry’abaririmbyi Heritage group ni rimwe mu matsinda azwi n’abatari bake cyane cyane mu ntara y’amajyaruguru bakaba ba kizigenze muri Musanze
Kubera uburyo batyaje imihogo n’uburyohe bw’injyana zabo Heritage group ntijya itenguha abakunzi bayo .
Kurubu hagezweho Indirimbo bise Ineza yawe itegujwe ndetse ikaba izaba isesekaye kuri YouTube yabo muri week kuya 27 Mutarama 2024 Isaa moya z’ijoro
Amakuru dukesha abayobozi biri tsinda bavugako uyu mwaka ari umwihariko mu bikorwa bya Heritage group kuko bafite gahunda nyinshi zigiye kubahuza nabafana babo ndetse n’ababashyigikiye.
Yagize ati “Na nyuma y’ iyi ndirimbo Ineza yawe hari ibindi bikorwa bizaduhuza n’abafana bacu birateganyijwe ku bwinshi , Tuzashyira ahagaragara izindi , dukore ingendo zitandukanye, twitabire ibitaramo ndetse muzagenda mubimenyeshwa no kubitangazamakuru bitandukanye
Iri tsinda rigizwe nabanyempano bingeri zose baturuka mu matorero atandukanye (Inter-confessionel) ndetse basanzwe banabarizwa mu yandi matsinda magari (Choirs ,Worship teams)
Iyi nteguza ije nyuma y’icyemezo cyo gukorana naba Producer babahanga kuko n’indirimbo yashijweho intoki n’ibitekerozo na Realbeat muri Audio ndetse amashusho ( Video) akorwa na kizigenze Sammy Jobert
Heritage group yabonye izuba muri Mutarama 2016 ikaba igenda ivugururwa bitewe nuko icyerekezo cya Muzika yabo kidatana no gukora injyana zigezweho ndetse zivuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo !
Reba integuza ( Comming soon) ya Ineza yawe hano