Rwanda/Kirehe: Abarumwe n’inzoka muri gahunda yo kureka abagombozi bakagana muganga

0

 

Abaturage bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe bacitse ku bagombozi, nyuma yo gukangurirwa n’inzego z’ubuzima kujya kwa muganga mu gihe barumwe n’inzoka. Mu rwego rwo kwirinda inpfu, ubumuga, kugagara, …

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyasabye Abanyarwanda ko uwarumwe n’inzoka yakwirinda kujya kwivuza ku bagombozi ahubwo bakagana kwa muganga bagahabwa imiti yizewe kandi ifite ubuziranenge.

Kurumwa n’inzoka biri mu ndwara 20 zititaweho zigaragazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima kigaragaza ko nibura abantu 1500 barumwa n’inzoka buri mwaka mu Rwanda

Umubare munini w’abarumwa n’inzoka ni abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba nka kamwe mu duce dukunze gushyuha cyane, nubwo bimeze gutyo ariko unasanga benshi mu barumwa nzo abajya kwa muganga ari mbarwa abandi bizerera kujya ku bagombozi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Amahoronews barumwe n’inzoka bakajya kwigomboza bagaragaje ko hari ibimenyetso bafite bigaragaza ko nubwo bagombowe aho zabarumye na n’ubu hakibarya ndetse harimo n’abagagara amaboko.

Ngarambe Adeodatus utuye mu Mudugudu wa Kageyo,Akagali ka Rugoma,Umurenge wa Nasho avuga uburyo mu minsi ishize yarumwe n’inzoka Nini cyane acika intege kugeza naho ananirwa gutambuka, avurwa mu kinyarwanda ariko bimuviramo izindi ngaruka zikomeye.

ATI” Nahise nrwara umuvuduko w’amaraso ntangira no gushishuka akaguru ariko Nahise njya kuvurwa, nemeza ko ibi bibazo mfite bigoranye bifitanye isano n’inzoka yandumye.”

Adeodatus rero agira inama abantu bashobora guhura n’iki kibazo cyo kurumwa n’inzoka kwihutira kugana ibitaro byemewe.

Languida Mukangangura w’imyaka 95 y’amavuko ni umugombozi avuga ko magingo aya akivura abantu barumwe n’inzoka abaha imiti ibabuye bakayirigata rimwe na rimwe akanabasandaga.

ATI” Nizeye ko ibyo nkora ngombora abantu bihagije bidasaba ko bajya kwa muganga ,kuko iyo umuntu aririwe n’inzoka mu murima mutabara hakiri Kare kuko ategereje kujya kwa muganga yapfa atarahagera.”

N’ubwo uyu mugombozi ashaje pe! Abajijwe Aho yaba yarigiye ubu buhanga bwo kuvura abantu barumwe n’inzoka avuga atabisigiwe n’ababyeyi bé ngo ahubwo yabyeretswe n’abanyatanzaniya bigenderaga.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mulindi ,Imani Basomingera yavuze ko bigaragara ko umubare munini w’abantu babagana baribwa n’inzoka ari abadamu.

ATI” Dusaba abahuye n’iki kibazo ko bagomba kugera hano kwa muganga mu Minota itarenze 10 cyangwa 30 ,kuko iyo birenze hazamo ibibazo bya paralysie(Kugagara)…;si ibyo gusa dusaba kandi ko abatabara abariwe n’inzoka bagomba kuba ahantu hatuje cyane kandi bakaryamishwa Ku rubavu r’ ibumoso.

Hitiyaremye Nathan, umukozi wa RBC mu gashami ko Kwirinda indwara zititabwaho uko bikwiriye, yemeje ko hari ikibazo cy’imyumvire aho abaturage benshi bumwa ko uwarumwe n’inzoka yagana abavuzi gakondo aho kujya kwa muganga.

Indi mbogamizi ikomeye yatangaje ko ari icyuho kiri mu turere tunyuranye, aho abajyanama b’ubuzima batarasobanukirwa n’ubuvuzi bw’ibanze umuntu warumwe n’inzoka ahabwa.

Abaturage basanzwe bagirwa inama yo kujya mu mashyamba, mu mirima n’ahandi hari ibyatsi ko bajya bambara bote n’imyenda ipfutse ku maguru. Banibukijwe kwirinda gukoza intoki ahantu batareba nko mu byatsi n’ahandi hihishe ngo kuko ariho inzoka zikunze kwihisha ku buryo ishobora kukuruma igize ngo ushatse kuyisagarira.

Amani Ntakandi

Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *