Gasabo: Ubukangurambaga burakomeje kuko ubwandu bushya bukomeje kuzamuka mu rubyiruko “Nooliet Kabanyana”

0

Umunsi Mpuzamahanga wizihizwa w’Agakingirizo, buri taliki ya 13 Gashyantare 2024, ku nshuro ya 15 byagarutsweho ko ikoreshwa ry’agakingirizo ruzatuma nta bwandu bwa virusi itera SIDA bizakomeza kuburyo izahinduka amateka.

Nooliet Kabanyana, Umunyamabanga nshigwa bikorwa w’Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari ya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu “RNGOF”

Yadutangarija agira Ati: Uy’umunsi ni umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo ni umunsi w’amateka muri gahunda yacu yo kurwanya icyorezo cya virusi itera SIDA ndetse no kwirinda indwara zandurira mu myanya ndangagitsina ndetse no gukumira inda zitateguwe cyane mu bana b’abangavu no mu bakundana cyangwa babana badashaka kubyara umwana batateganyije” .

Nooliet Kabanyana, Umunyamabanga nshigwa bikorwa “RNGOF”

Yavuze ko agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe bukoreshwa mu kwirinda ibyo byose cyane ko imibare ubu mugihugu iri kugaragara y’ubwandu bushya iri kuboneka mu bantu bihariye barimo ingimbi n’abangavu.

Akomeza avuga ko ari umunsi wizihizwa buri mwaka hagamijwe kwibutsa abantu kwirinda virusi itera SIDA hakoreshejwe agakingirizo, Ati; N’ubwo naba mfite SIDA mfite uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabistina ariko nkarinda mugenzi wange kuko nawe akirinda kuko ntuba uzi uko mugenzi wawe aba ahagaze”.

Nooliet Kabanyana, yakomeje kandi avuga ko urubyiruko rukora imibonano mpuzabistina kandi byagiye bigaragara ko bafite ipfunwe ryo kugura agakingirizo cyangwa kujya kugashaka.

Yashoje agira Ati; “Twebwe rero nka Rwanda NGOs FORUM na Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye dukomeje gushyira imbaraga muri bwa bukangurambaga kuko n’imibare igaragaza ko ubwandu bushya bukomeje kuzamuka mu rubyiruko, izo mbaraga rero tuzishyize hamwe turi ho turigisha urubyiruko kugira ngo rutinyuke kuko sinumva ukuntu watinyuka gukora imibonano mpuzabistina y’iminota 5 ugatinya gukoresha agakingirizo ejo ukaba uhatakarije ubuzima bwawe, muri bwa bwabukanguramabaga twashyize ho icyo twise “PEER EDUCATION SYSTEM” kuko twasanze ko abantu bakuru kwigisha urubyiruko biragoye ariko aha urubyiruko rwigishwa n’abagenzi babo ku buryo umuntu najya gukora imibonano mpuzabitsina mugenzi we ashobora kumubwira ati gura agakingirizo”.

Urubyiruko rwari rwitabiriye umusi mpuzamahanga w’agakingirizo

Bamwe m’Urubyiruko bari bitabiriye uwo musi mpuzamahanga w’agakingirizo yadutangarije zimwe mu mbogamizi bahura nazo Ati; “Nk’umwana w’umukobwa kujya gufata agakingirizo biba bigoye kuko ushobora kujya yo ugahurira yo n’umuntu uziranye n’iwanyu kuko wenda ninjiye ndakora ikinjyanye ariko nintaha ndasanga amakuru yageze mu rugo bati umwana yabaye ikirara yarananiranye ubwo se wazasubira yo n’imbogamizi tugenda duhura nazo. Biba bigoye no kujya kukagura muri quartier hafi y’iwanyu naba mbeshye”.

Urubyiruko rwari rwitabiriye umusi mpuzamahanga w’agakingirizo

N’ubwo imibare igaragaza ko ubwandu bushya bukomeje kuzamuka mu rubyiruko, Ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda buri kuri 3%.

Abanyamakuru barakangurira uruyiruko n’abakuru gukoresha agakingirizo mu buryo bwo kwirinda virusi itera sida

Abagize Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari ya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu “RNGOF” bari bitabiriye uw munsi

Amani Ntakandi

Amahoronews.com & Amahoro Rwanda TV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *