Kacyiru: Abany’ amahoteli n’amalogi barakangurirwa kwirinda no kurinda ababagana Malariya
Mu gihe politiki y’ ubuzima mu Rwanda igamije kugeza muri 2030 Nta Malariya iharangwa, abafite amahoteli, amalogi ndetse n’amacumbi barakangurirwa uburyo barushaho kwirinda malariya no kurinda abakiriya babagana.
Abayobozi b’Akarere n’umukozi wa “RNGOF” mu gikorwa cyo gukumira Malariya
N’igikorwa cyakozwe n’ Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari ya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu “RNGOF” cyakomereje mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024.
Ushinzwe imicungire ya “Amahoro Guest house” Tuyishime Apollinaire
Ushinzwe imicungire ya “Amahoro Guest house” iherereye i Kacyiru, Tuyishime Apollinaire avuga ko mu rwego rwo kwirinda Malariya bahera mu kwigisha abakozi babo uburyo basukura ibikoresho birimo amashuka ndetse n’uburyo bamanika inzitiramibu n’uburyo batera imiti yica imibu.
Ati; “Umwihariko wacu mu kwirinda Malariya uhera mu gushimangira isuku muri rusange ariko tukabona amakuru ko buri umukiliya waraye mu cyumba agomba kurara mu nzitiramubu iteye umuti ndetse hari n’igihe biba ngombwa ko tumukomangira kugira ngo tuyitebeze neza”.
Nyirarekeraho Cécile, Uyoboye “Ituze Lodge” iri mu Mudugudu w’Inkingi, Akagali ka Kamutwa ho mu murenge wa Kacyiru abajijwe niba basanzwe bakoresha imiti bisiga kugira ngo imibu itabarya, yavuze ko mu by’ ukuri batayizi ndetse ko batigera banayikoresha na rimwe.
Ntirenganya Jean Baptiste, wakira abakiliya baza bashaka amacumbi muri Jamaa Guest House”, aho bafite ibyumba (7), avuga ko atayobeye ko inzitiramibu ari inkingi ya mwamba mu gukumira Malariya ariko ngo abakiliya ntibazikunda ahubwo bakunda utwuma ducomekwa twica imibu.
Ati; “Nk’umukozi, ni njye ucomeka utwuma twica imibu mu buri cyumba gifite umukiliya ariko tugatera n’imiti yica imibu (insecticides)”. Ku bijyanye n’inzitiramibu Ntirenganya avuga ko zihenda cyane kuko imwe igura ibihumbi 15 y’amafaranga y’u Rwanda.
Rutayisire Alexis, wakira abakiriya bagana “Connect Villa LTD” avuga ko mu rwego rwo gukumira Malariya batera imiti mu byumba ariko bakanakoresha utwuma ducomekwa mu kwica imibu ndetse bakanatera imiti mu ndabo ziri mu busitani nka rimwe cyangwa kabiri mu kwezî.
Rutayisire yakomeje avuga Ati; “N’ubwo nta buyobozi bukunze kudusura budukangurira kurwanya Malariya, nk’abanyarwanda basobanutse tuzi akamaro k’isuku kandi isuku niyo soko y’ubuzima tujya twumva amaradiyo ibyo atangaza”.
Yavuga kandi ko iyo birinda Malariya bahera ku bakozi babo cyane cyane abakobwa aho bategekwa kwambara amapantaro ndetse n’imipira miremire n’ijoro uretse kumanywa niho bambara amajipo.
Aiti; “Ndibuka ko hano dukorera hari ibihuru byinshi ku buryo n’abajura babyihishagamo ndetse bikavamo imibu myinshi ariko twarabitemye abajura n’imibu birajyana maze tugira umutekano w’ubuzima buzira umuze bitaha muri “Connect Villa LTD”.
Aha byatangiye kugaragara ko mu buryo bwo kurwanya imibu itera Malariya, amacumbi aciriritse akoresha uburyo bwibanze badafite inzitiramibu zihagije ariko bagerageza kwibanda ku isuku nko kurwanya amazi areka cyangwa se ibidendezi, bakanasukura igikoni, ubwogero no Gutema ibihuru.
N’ubwo bimeze bityo, Umulisa Edith, Umukozi wa “Rwanda NGO’s Forum”, akaba ari Umukangurambaga mu mujyi wa Kigali mu kurwanya Malariya, yabashishikarije gutangira gukoresha imiti bisiga kugira ngo imibu itabarya ndetse banamenyeshwa ko iyo miti iboneka muri za farumasi atandukanye.
Yakomeje adutangariza ko n’ubwo hari hamwe na hamwe yasanze batagira inzitiramibu ariko bagakoresha utwuma ducomekwa ku amashanyarazi, ugazanga abakozi babo bakora n’injoro batipfubika yewe nta n’imiti bisiga ugasanga abo bakozi bakunze kurwara malariya yaburi igihe, yakanguriye ubuyobozi bwa amahoteli, amalogi, amacumbi…. Ko bagomba gushakira abakozi babo imyenda yo kwipfubika n’imiti yo kwisiga.
Aba bacuruzi baganira na “Amahoronews.com” bahuriza ko babifashwamo n’abajyanama b’ubuzima babasura kenshi bari kumwe n’abakozi b’Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru bashinzwe Ubuzima, imibereho myiza isuku ikubiyemo.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com