”Muraho Rwanda” ubukombe mu kwigisha ururimi rw’ikinyarwanda
Mu rwego rwo guteza imbere umuco, Umuryango “Muraho Rwanda”ukomeje kuba ubukombe mu kwigisha abantu b’ingeli zose ikinyarwanda.
Umuyobozi wa ”Muraho Rwanda” Denyse Umuneza ,aganira n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024,avuga ko yatangije iyi gahunda amaze kwitegereza ubutunzi n’ubuhanga bukubiye muri uru rurimi.
ATI” Iterambere ry’ ubukungu bw’iki gihugu rishingiye ahanini Ku ishoramari n’ubukerarugendo , byumvikane rero ko hari abanyamahanga benshi bifuza kumenya ikinyarwanda nta busemuzi ,icyo nicyo cyatumye tugira umurava wo gutangira kwigisha.”
Akomeza avuga ko n’ubwo hari abantu barenga 500 bamaze kwiga ikinyarwanda mu byiciro bitandukanye , 5 nibo bacyize Kugeza Ku cyiciro cya 4 ari ro rwego umuntu aba yamenye ururimi neza cyane.
ATI” Kutagira ibitabo n’imfashanyigisho bihagije ni zimwe mu mbogamizi twagiye duhura nazo, ariko ibyo narabikemuye kuko maze igihe kinini nandika ibitabo byigisha ikinyarwanda (outils didactiques) bizafasha abifuza kwiga ikinyarwanda.”
Ibyo bitabo bizafasha abiga Kwumva(Listening),kuvuga(Oral expression),kwandika(writing) ndetse no gusoma (Reading) neza ikinyarwanda.
Umuyobozi wa ”Muraho Rwanda”,Umuneza Denyse avuga kandi ko afite intego yo kwagura iyi gahunda yo kwigisha ikinyarwanda ahereye mu guhugura abarimu mu rwego rwo hejuru.
Akomeza kandi ashimangira ko yifuza no kwandika ibitabo byinshi by’abana kuko inkuru azifite ariko haracyari ikibazo cy’amikoro make kuko kugira ngo inkuru zisohoke mu bitabo bisaba ishoramari rihanitse.
ATI ” Ikintera imbaraga ni uko twizeye ko ahari ubushake n’ubushobozi buzaboneka.”
Uyu mugombozi wa ” Muraho Rwanda” ,Denyse Umuneza akaba ahamagarira buri wese wifuza guteza imbere ururimi ry’ikinyarwanda ndetse n’izindi ndimi zivugwa inaha, binyuze mu kwandika ibitabo ko yamwegera bagafatanya bakazamura Ireme ry’uburezi mu kwigisha indimi abana bakiri bato.
Gaston Rwaka
Amahoronews