Ras 2T mu rugamba rwo guteza imbere injyana ya Reggae
Umuhanzi,umunyiganyi ,umucuranzi ndetse akaba ni umuhanga mu njyana ya Reggae,2T Reggae akomeje kwesa imihigo mu buzima bwe bw’ ubuhanzi.
Ni nyuma yo kwigaragaza mu nganzo ye abicishije mu ndirimbo ze nka ” Smile Rwanda”, ” Bye Bye”, ” Preach Peace”, “Ntakirutimana” , ” Fasha” n’ izindi byinshi cyane zibumbiye mu mizingo (albums) ze.
Abatari barabona amahirwe yo kuvumbura uyu muhanzi biciye mu ndirimbo ze bashobora gusura umuyoboro we wa YouTube : tonton felicien @tontonfelicien273.
Uyu Ras 2T yagiye igaragaza ubushobozi bwe mu bitaramo bitandukanye bya Reggae hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu hafi ya byose byo mu Karere ka Afurika y’ I Burasirazuva.
Si ibyo gusa, Ras 2T afite ibiganiro byinshi yagiye akorana n’ ibitangazamaku bikomeye hano mu Rwanda,I Burundi …! byose ahanini bigamije guteza imbere Reggae, ariko na none biharanira ubumwe bwa Afurika.
Ibi Ras 2T abyita umurage w’ abakurambere b’ intwari ,ariko bahagarariwe n’ ingenzi nka Marcus Garvey, Malcolm X , Martin Luther King, Nelson Mandela, Emery Patrice Lumumba, Robert Nesta Marley , Peter Tosh…
Gaston Rwaka
Amahoronews