Umuhanzi G M Marebo yifuza ko abantu bamenya Inzira zibaganisha Ku bushake bw ́Umuremyi wabo

0

Umuhanzi ,umucuranzi,umuririmbyi ndetse umukinnyi wa filime n ́ikinamico, GM Marebo akomeje gukoresha inganzo yahawe na Rurema mu rwego rwo gutanga ubutumwa bugamije guhumuriza,kwigisha abantu urukundo mu bihe bigaragara ko isi dutuyemo yugarijwe n ́ibibazo byinshi byiganjemo intambara,amatati,urwango inzara n ́ibindi bifitanye isano n ́amagorwa.

Ubu butumwa  bugizwe n ́indirimbo ahanini ziri mu njyana ya Reggae  ziboneka Ku muyoboro wa YouTube yise”Sebo Marebo” zirimo indirimbo ” Nyereka Inzira”,St Valentin”, “My baby”,”Nyungwe” na “Stop corona”.

Înyurabwenge ya G M Marebo igaragara cyane mu ndirimbo ye yise “NYEREKA INZIRA” , aha uyu muhanzi yifuza ko abantu bamenya guhitamo inzira bakwiriye kunyuramo kugira ngo bagendere mu bushake bw’Umuremyi wabo kuko hari byinshi biruhije abagenzi kandi bihiga ubugingo bwabo.

Agira ATI” Imibereho igoye yo mu minsi ya none ituma dushaka kwicira inzira ngo twirwaneho nyamara twibuke ko Imana yacu idufiteho umugambi mwiza wo kutugirira neza.”

Gaston Rwaka

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *