Musanze: Kwibumbira mu makoperative byatumye bava mu kato
Abanyamuryango b’amakoperative Girubuzima/ Nyange, iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange akagari ka Ninda na koperative Duharanire Amahoro agizwe n’abafite virusi itera “SIDA”, bavuga ko kwihangira umurimo byatumye bikura mu kato.
Ibifashijwemo na RRP+, Koperative Girubuzima / Nyange igizwe n’abantu mirongo itatu n’umunani (38), muri bo 20 bafite Virus itera “SIDA”.
Ntawukiramwabo Léonard, Perezida w’iyi koperative avuga ko batangiye gukora muri 2006 babifashijwemo na RRP+ babonye inkunga ya miliyoni 2 n’igice y’ amafaranga y’ U Rwanda. Ati; “Twahabwaga akato kuva mu miryango yacu, ariko Leta imaze kutwegereza imiti twagize imbaraga dutangira guhinga ibirayi ndetse na tungurusumu maze tugana isoko n’uko twatangiye kugira agaciro ndibuka ko n’abantu badafite ubwandu nabo batangiye kudusanga turakorana”.
Ntawukiramwabo Léonard, Perezida Duharanire Amahoro
Nyirambonazaga Suzana, w’imyaka 50 y’amavuko avuga ko afite byinshi akesha Girubuzima / Nyange kuko kugira Virus itera “SIDA”, byatumye baterwa akato, ubwigunge ndetse n’agahinda. Ati” Nkimara gupfusha umugabo yasigiye abana 4 tubura Aho tujya njya kuba kwa data bukwe, Koperative yamfashije cyane mbona ikibanza ndetse irananyibakira ,magingo aya ndi iwanjye n’abana nanjye kandi bariga”.
Nyirambonazaga, yatanze urugero yibuka umuntu bajyaga bamukwena bamubwira ko abana be bazapfa bagashira ariko bose bakaba bariho neza. Ati; “Perezida Kagame yadukuye mu rwobo kuko ubukangurambaga byabaye kuva muri 2003 byatumye tugana ibigo nderabuzima mu gihe umuntu yapfaga tukavuga yishwe n’amarozi kandi azize SIDA”.
Nyirambonazaga Suzana
Perezidante wa RRP+ mu Karere ka Musanze, Madame Uwisanze Bernadette, avuga ko ubushakashatsi bwamuritswe muri 2020 bwerekanye ko akato kakorerwaga abafite Virus itera “SIDA” wageze kuri 13 /100 gaterwa ahanini n’ubukene bari bifitiye.
Ati ” Twebwe nka RRP+ twahise duhaguruka dutangira gukora ubuvugizi tubashyira mu ma koperative, uyu munsi batangiye kwiyishyurira mitiweli n’amashuli y’abantu, ibi byatumye byarangira kwerekana ko bashoboye akato karagabanuka Ku rugero rwiza n’ubwo kataracika burundu”.
Mu rwego rwo gukomeza guhashya akato kahabwa abafite Virus itera “SIDA”, RRP+ ikorana na MINEDUC mu kurwanya akato mu mashuri ndetse ikanakorana na “RICH” irwanya aka kato mu madini isaba ko hakwigishwa ko umuntu ufite ubwandu ari umuntu kimwe n’abandi. Uwisanze Bernadette, akomeza kandi gushishikariza abantu babana ariko umwe yaranduye (couple discordant) uburyo yakoresha kugira ngo atanduze mugenzi we.
Perezidante wa RRP+ mu Karere ka Musanze, Madame Uwisanze Bernadette
Mu kiganiro n’abanyamakuru bakora inkuru zirwanya “SIDA” (ABASIRWA), Ntawukiramwabo, avuga ko yatangiye gufata imiti muri 2005 amaze gupfakara muri 2004, asigarana abana 4 umwe muri bo yarangije kwiga ni mwarimu. Nyuma y’aho yashatse uwundi mugore babyarana abana 2 hamwe n’abandi 4 yasigiwe n’umugore wa mbere bose ni bazima. Ati; “Ibi byiza ngezeho mbikesha ubuyobozi bwiza bwita Ku baturage bayo ibafasha mu iterambere, amahoro n’umutekano iyo bitaba ibyo twari guhera mu nzu”.
N’ubwo Girubuzima / Nyange yamaze kwiyubakira inzu ikoreramo, barasaba ko bakomeza guterwa inkunga kuko ibirayi na tungurusumu bidahagije kugira ngo barushaho kujyana n’igihe.
Ndangijimana Alphonse, Uyoboye koperative Duharanire Amahoro yatangiye guhinga ibirayi ndetse n’ ibigori muri 2015 igizwe n’abantu 30, abagabo ni 11 naho abagore ni 19, muri abantu batatu gusa nibo badafite Virus itera “SIDA”.
Ndangijimana Alphonse, Uyoboye koperative Duharanire Amahoro
Mu ntangiriro z’iyi koperative buri munyamuryango yatanze umugabane nshingiro w’ ibihumbi 50 ariko RRP+ ibatera inkunga ya miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, abagize iyi koperative baje kwishyura 1.750.000 y’amanyarwanda ayasigaye bakomeza kuyakoresha biteza imbere.
Ndangijimana Ati ” Inyungu yacu ni uko buri munyamuryango ahabwa ibihumbi 50 Ku mwaka ndetse agahabwa ibiro 100 by’ ibirayi n’ibigori uko babyejeje”.
Nyuma yo kwandura virusi itera “SIDA”, Ndangijimana afite ubuhamya bukomeye bw’uburyo umugore we yamutanye abana akajya Uganda ndetse n’abaturanyi bakamukwena ari nako bamuha akato.
Ati; “Bamaze kumenya ko nabo bafite virusi itera “SIDA” bandiriye mu maso, nibuka ukuntu bamfataga nabi tutanasangira ku gikombe babuza n’abana babo kugera iwanjye gusa njyewe narabahumurije, ndabakomeza ahubwo nkajya mbashishikariza gufata imiti dore ko icyo gihe twayifatiraga mu Ruhengeri, bose baraho kandi bariyakiriye.”
Aha avuga ko kwandura Virus itera “SIDA” no guhabwa akato byatumye bishyirahamwe, bahuza ibitekerezo bagamije kwiteza imbere. Uyu mwanzuro wo kwibumbira muri koperative watumye abaduhaga akato batugarukira batubera abakiliya b’imyaka twejeje ahubwo bumva ari twebwe gusa bahahira.
Muneza Sylvie Uyobora Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera “SIDA” RRP+ yadutangarije ko akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA bigihari by’umwihariko ku rubyiruko ruri mu mashuri, ku bashakanye umwe yaranduye undi ataranduye.
Muneza Sylvie Uyobora Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera “SIDA” RRP+
Muneza Sylvie, mu buhamya bwe bwite agira, Ati; “Mu 1998 nibwo nanduye virusi itera “SIDA”, nahawe akato n’umuryango wanjye, abaturanyi birirwa bambika, banzanira ibyo kurya bakabitereka aho njya kubifata ngo ntabanduza, kandi ubwo buzima nari mbayemo ni nabwo bagenzi banjye bari babayemo, ariko kuri ubu hari icyakozwe ariko akato karacyahari”.
Muneza Sylvie, yashoje asaba ko imvugo zikoreshwa z’ihezwa n’akato ku bafite virusi itera “SIDA” zahinduka harimo izigira ziti;
Kuva muri RBC, Dr. Basile ushinzwe agashami karwanya “SIDA” avuga ko impamvu hakiriho akato ni uko abantu baba badafite amakuru ahagije kuri “SIDA”, uburyo yandura, ese umuntu wanduye akomeza kubaho?
Dr Basile yakomoje avuga ku myumvire y’abantu bamwe batekereza ko abantu bandura kubera imyitwarire mini cyangwa kutiyubaha. Ati; “Dukomeza kwigisha abantu ko kumenya amakuru y’impamo kuri iyi ndwara dufata nk’izindi n’ubwo ifite Umwihariko.”
Dr. Basile ushinzwe agashami karwanya “SIDA” muri RBC
Mu rwego rwo kurwanya akato gakorerwa abafite Virus itera “SIDA” cyane cyane mu rubyiruko, abarimu bagenda bahugurwa uburyo bagomba gufata abanyeshuli banduye SIDA.
Mu gihe harimo gutegurwa ubundi bushakashatsi rwerekana uko akato gahagaze mu gihugu, RBC isaba abantu kurushaho kujya kwisuzumisha ndetse no gufata neza imiti igabanya ubukana kugira ngo bagire ubuzima bwiza ndetse n’imbaraga zo gukora no kwigira nk’uburyo bwiza bwo kurwanya akato.
koperative Duharanire Amahoro
Koperative Girubuzima / Nyange
Koperative Girubuzima / Nyange
Abanyamakuru bo mw’ihuriro ry’abanyamakuru barwanya “SIDA” Abasirwa, bitabiriye amahugurwa i Musanze kubufanye na RRP+
Amani Ntakandi
Amahoronews.com