RRP+ iti”Turandure akato,Turandure ihezwa ,Turandure SIDA !”
Urugaga Nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA (RRP+ ) n’ abafatanyabikorwa barwo bateguye gahunda yo gusuzuma uko akato gahabwa abafite virusi itera SIDA kahagaze mu Rwanda.
Ni mu rwego rwo gutegura ubushakashatsi buziyongera Ku bwakoze kugeza muri 2020 bwagaragaje ko akato kari kuri 13%.
Muri uru rugamba rwo kurwanya akato no kugaca burundu ,Urugaga Nyarwanda rw’ abafite virusi itera SIDA (RRP+) Kimwe na Leta y’ u Rwanda ibicishije muri MINEDUC, MINISANTE ndetse na RBC bihaye intego yo guhashya akato bahereye Ku rubyiruko ruri mu mashuli.
Iyi nyigo mbanzirizabushakashatsi ya RRP+ yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024 igaragaza ko abagore bafite virusi itera SIDA biyakira ku kigero cya 75% ugereranyije n’ abagabo.
Aha hibukijwe ko umuntu ufite virusi itera SIDA atakagombye guterwa ipfunwe no kwivuza ,gukunda no gukunda ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kurwanya akato.
Ibi ni mu gihe bigenda bigaragara ko Hari abantu baheza bagenzi babo Denyse n’ abandi iyo bamenye ko banduye bishyiriraho umupaka Ntarengwa Ari ko kato.
Mu butabera, uburezi, Ku murimo n’ ahantu hakomeye hashobora Kugira uruhare rukomeye mu kurwanya akato mu gihe hubahirijwe amahame nshingiro y’ uburenganzira bwa muntu.
Ku ruhande rwa Leta, MINEDUC , MINISANTE ndetse na RBC bifite umurimo ukomeye wo kwigisha abatanga serivisi z’ ubuzima uburyo bakira ndetse banafata abafite virusi itera SIDA.
Ku rundi ruhande, umwe mu rubyiruko yagaragaje ikibazo cy’ abantu basoza amashuli Ku rwego rwa kaminuza ariko bakabuzwa amahirwe yo kujya mu mahanga cyane cyane mu bihugu by’ Abarabu, Ubushinwa… gukora kubera Gusa bafite virusi itera SIDA.
ATI” Iki ni ikibazo gikomeye Leta Y’ u Rwanda ikwiriye gukemura ndetse n’ amahanga akareberaho, kuba mfite virusi itera SIDA ntabwo nabigizemo uruhare pe! Ubumenyi n’ imbaraga ndabifite kuko n’ amanota nabonye nsoza amashuli mu by’ àmahoteli arabigaragaza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Mutambuka Déo avuga ko ibikorwa by’ Urugagaga nka Sosiyete sivile bigamije guharanira iburenganzira bw’ abafite virusi itera SIDA kuko n’abantu kimwe n’abandi ndetse bakwiriye kubaho neza.
Mutambuka,ATI” Twebwe nk’ Urugagaga tuzakomeza gukorera ubuvugizi abafite virusi itera SIDA,dushyira imbere ko babona ubuvuzi bukwiriye ariko tugamije ko aba bantu bacu batahabwa akato ahubwo babeho neza nk’ abandi kuko igihe cyose bafashijwe bagirira miryango yabo ndetse n’ igihugu akamaro kanini.”
Turandure akato,Turandure ihezwa, Turandure SIDA!
Iyi ntero yashimangiwe n’ Umunyamabanga Mukuru wa RRP+, Sylvie Muneza avuga ko hakiri ikibazo gikomeye cy’ abantu bagitinya gufatira imiti Ku bigo bibegereye ahubwo bagahitamo kugenda ibilometero byinshi kugira ngo hatagira ubabona.
ATI” Iyo umuntu ufite virusi itera SIDA atiyakiriye agahisha uwo babana cyangwa se abamuzi ko afata imiti igabanya ubukana aba yishyize mu kato gakomeye, niyo mpamvu Sosiyete igomba gukomeza kumva ko SIDA Ari indwara Kimwe n’ izindi.”
Guturuka muri RBC,Dr. Basile Ikuzo ushinzwe agashami karwanya “SIDA” avuga ko impamvu hakiriho akato ni uko abantu baba badafite amakuru ahagije kuri “SIDA”, uburyo yandura, ese umuntu wanduye akomeza kubaho?
Dr Basile yakomoje ku myumvire y’abantu bamwe batekereza ko abantu bandura kubera imyitwarire mibi cyangwa kutiyubaha.
Ati; “Dukomeza kwigisha abantu ko kumenya amakuru y’impamo kuri iyi ndwara dufata nk’izindi n’ubwo ifite Umwihariko.”
Urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA, rugizwe n’amakoperative 300, amashyirahamwe 500 n’imiryango nyarwanda itari iya Leta 12. Uru Riga dukomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwirinda Virusi itera SIDA, mu turere dutandukanye tw’ igihugu.
Mu myaka 5 iri mbere hari ubushakashatsi bugiye gukorwa, buzagaragaragaza uko akato kahagaze mu gihugu ,buzakorwa na RRP+ ariko bibaye byiza twifuza ko akato kavaho burundu.
Gaston Rwaka
Amahoronews.com