Kigali: Igitararamo cyo gushimira Kayirebwa Cecile

0

DUSHIMIRE KAYIREBWA CONCERT

ISOBANURAMPAMVU

Nyuma yo kugira uruhare rutaziguye mu gutegura ibitaramo 3 bihambaye by’umuziki Nyarwanda byiswe IGISOPE KINAGUUYE 1, IGISOPE KINAGUUYE 2, IGISOPE KINAGUUYE 3, RUSAKARA ENTERTAINMENT Ltd n’Itsinda bafatanyije bifuje kubategurira ikindi gitaramo cy’akataraboneka cyiswe ‘’DUSHIMIRE KAYIREBWA’’.

Amateka arivugira! Kayirebwa ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bazwi cyane kubera uruhare bagize mu guteza imbere umuziki Nyarwanda, akaba afite indirimbo zitabarika zakunzwe kandi n’ubu zigikunzwe mu Rwanda no mu mahanga. Byaba ari ukwigiza nkana hadafashwe umwanya wo kumushimira, ari na yo ntego nyamukuru y’iki gitaramo.

IMYITEGURO

Imyiteguro irarimbanyije. Si umuhanzikazi Kayirebwa uzagaragara gusa mu gitaramo cyamuteguriwe, ahubwo hari itsinda ry’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Makanyaga Abdul, Dauphin, Murinzi, Kangourou… Iri ni itsinda ry’abahanzi rizabafasha gususuruka muzirikana umuhanzikazi Kayirebwa wahaye Abanyarwanda ibyishimo ntagereranywa.

ABAFATANYABIKORWA N’ABATERANKUNGA

Jean Claude Rusakara /  RUSAKARA ENTERTAINMENT Ltd

Kugeza ubu, igitaramo kiri gutegurwa na Rusakara Entertainment Ltd gusa. Gusa kubera uburemere bwacyo, iri gushishikariza abantu bikorera ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye kumenya inyungu ziri mu gufatanya kugitegura. Izo nyungu ni izi:

Kwamamaza ibikorwa byabo mu gitaramo ndetse na mbere yacyo mu biganiro bizatangwa ku maradiyo n’ibitangazamakuru bitandukanye (Radio Rwanda, KT Radio, MAGIC FM, TV10, IGIHE.COM, INYARWANDA.COM,… bityo bikamenyekana ubucuruzi bwabo bukarushaho kumenyekana.

Mu bijyanye no kwamamaza kandi, abaterankunga n’abafatanyabikorwa bazahabwa umwanya munini wo kumanikaho ibyapa byamamaza, haba ku rukuta rurerure ruhari, mu kibuga ndetse no mu ihema nyirizina rizaberamo igitaramo. Hazaba kandi hari umwanya wo kumurikaho ibikorwa byabo, bityo abitabiriye igitaramo barusheho kubimenya byimbitse.

Gusinyana amasezerano y’imikoranire na Rusakara Entertainment Ltd, bityo no mu bindi bitaramo bizategurwa mu minsi iri imbere bakazitabwaho cyane mu kubamamariza ibikorwa byabo, kimwe mu byabafasha kurushaho kubona amasoko no kunguka.

IGITARAMO NYIRIZINA

Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba ku wa gatandatu tariki ya 30/3/2024, guhera saa kumi z’amanywa (4 PM) kugeza saa tanu z’ijoro (11 PM). Kizabera ahitwa Norvège mu Murenge wa Kigali, kuri LUXURY GARDEN HOTEL.

Muzaze mwese twiririmbire TARIHINDA, NONE TWAZA, UMUNEZERO, IWACU, INKINDI, INZOZI, CYUSA, NDARE, NI UMUKOBWA n’izindi mwakunze zitari nke.

Jean Claude Rusakara ubwo yari yitabirye “Igisope” dore ko agikunda cyane 

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *