Rwanda : Abana bakingiwe bageze kuri 96%
Mu rwego rwo kurengera ubuzima n’ imibereho myiza y’ abana, gahunda y’ igihugu y’ ikingira ikomeje gukangurira ababyeyi gukingiza abana babo inkingo zose ziteganyijwe.
Intero ishimangira iyubahirizwa n’ inkingira ry’abana ryongeye gusubirwamo n’ umuyobozi wa programu y’ ikingira muri RBC, Sibomana Hassan.
Umuyobozi wa programu y’ ikingira muri RBC, Sibomana Hassan
Ni nyuma y’ ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abana bavuka mu Rwanda 96% babonye inkingo hakaba hasigaye 4% batarakingirwa, umubare utari muto nk’ uko byemezwa na Sibomana Hassan.
Sibomana Ati; ” Icy’ ingenzi kandi kigezweho ni uko tugiye kwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere serivise z’ ikingira , Aho tuzaba dufite amakuru yose y’ uburyo umwana yahawe inkingo,Ibi kandi bizagabanya ikiguzi cy’ amakarita n’ amafishi, bizagabanya guhamanya ikirere kuko impapuro ziva mu giti.”
Buri mwaka mu Rwanda havuka abana bagera ku bihumbi 365 muri bo ibihumbi 10 nibo batarakingirwa. Muri rusange,inkingo zirakosha niyo mpamvu n’ ubwo igihugu cyakira inkunga mvamahanga, Leta ikora uko ishoboye ikunganira programu y’ inkingo igatanga amafaranga atari make.
Urugero n’ urukingo rwa kanseri y’ umura rugura amadorari 4,5 y’ amanyamerika angana n’ ibihumbi 6 by’ amanyarwanda mu gihe umwana aba akeneye inkingo 13 kugira ngo abe yujuje tutiyibagije ko hari igihe umwana akenera inkingo ebyiri .
Kuri iki giciro ntabwo twashyizeho igihembo cy’ umukozi, amafaranga y’ ubwishyu bw’ububiko bw’ inkingo ndetse akaniyongeraho amafaranga y’ ubwikorezi.
Ku ruhande rumwe, uturere tugize igihugu dufite 90 %, ari nako twubahiriza gahunda yo guha abana vitamine A, gubapima ibiro buri gihe mu rwego rwo kugenzura imikurire yabo. Ku rundi ruhande, inyigo zitandukanye zigaragaza uko abantu bagenda bitabira inkingo ni nako ibyorezo birangira.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com