Minani Ephrem urugero rw’ umuhanzi w’ umunyamwuga

Mu rwego rwo kwagura inganzo ye,Umuhanzi,umuririmbyi ndetse umucuranzi, Minani Ephrem akomeje kugaragaza impano ye y’ umwimerere mu ndirimbo ze by’ umwihariko “Rwanda Gitego cyacu” na Ndi Umuntu so ndi Intama”.
Iyo wumvishe indirimbo za Minani Ephrem utangira gutekereza isoko ayivomamo gusa wamwitiranya na Benshi mu bahanzi bagacishijeho nka Hubert Bigarura, Karemera Rodrigue, Kagambage Alexandre, Masabo Nyangezi, Deo Kalimba , Philemon Niyomugabo n’ ahandi nkabo bariho ndetse n’ abatashye I jabiro Kwa jambo.
Usibye gucuranga gitari mu rwego runogeye amatwi y’ abumva, Minani Ephrem agaragaza ubuhanga buhanitse mu kwandika imirongo migari igize ibika by’ indirimbo ze.
Aganira na Amahoronews,Minani Ephrem avuga ko byose abikesha Rurema Ari we Gihangamana Ngomijana wahanze inka n’ ingoma.
Ati” Ubuhanzi ni impano yanjye ariko bisaba umwanya ,amikoro n’ ubufatanye mu mikorere ihwitse igamije kwiteza imbere ,niyo mpamvu umuntu wese wumva ibihangano byanjye wifuza ko twakorana mu kubishoramo imari ahawe ikaze.”
Wifuza kumva indirimbo z’ uyu muhanzi sura umuyoboro we wa YouTube wandike Minani Ephrem.
Gaston Rwaka
Amahoronews.com