Indyanishamurizo (Scorpion) ubumara bwayo buravurwa

0

Indyanishamurizo bakunze kwita scorpion mu gifaransa ni agasimba Gato ko mu muryango wo mu binyamushongo wihariye ugizwe n’utugirangingo, wigoronzoye ureba hejuru y’ umugongo. ku mpera z’ umurizo harasongoye (hari agacumu) uwo murizo  wayo usongoye niwo ujomba umuntu ukamutera ubumara bukoze mu bintu bihumanya bigira ingaruka ku myakura no mu bwonko.

Indyanishamurizo (escropion) ni iki, Irumana ite?ese ubumara bwayo buravurwa?

Indyanishamurizo igira uduhembe tubiri tw’imbere yifashisha mu gufata ibintu n’ utuguru 8.

Indyanishamurizo (escropion) 

Indeshyo y’ aka gakoko iterwa kenshi n’ ubwoko bwayo (uburebure bwayo harimo n’ umurizo akenshi ni ukuva kuri mm 9 kugeza kuri cm 21.

Indyanishamurizo zigira amabara atandukanye harimo umuhondo,umutuku cyangwa umukara gusa muri rusange ziteye kimwe.

Zikunda kwigaragaza nijoro,ku manywa zikunda kandi kwihisha mu nzu ahiherereye nko muri fondasiyo y’ inzu,mu gisenge,mu gitanda,mu biryamirwa,mu myenda, mu nkweto n’ amasogisi hanyuma igasohoka nijoro igiye gushaka ibyo kurya, icyo gihe rero nibwo irya abantu.

Kugeza magingo Aya,ku is hose abantu bagera kuri miliyoni 1,5 bahura n’ ubwo bumara maze Hagapfa abantu 2.600 buri mwaka.

Ibimenyetso by’ umuntu wariwe n’ indyanishamurizo 

Aho indyanishamurizo yariye umuntu harangwa n’ ikinya,haratumba buhoro umuntu akagira uburyaryate,umuriro n’ ubububare (ubububare bwinshi ubwumva ukandishije urutoki aho yakurumye).

Iyo ubumara bwakwirakwiye mu mubiri: ubusanzwe ubusanzwe ubumara bugabanuka mu muntu mu gihe cy’amasaha 48 ariko hari igihe bushobora kuzahaza umuntu cyane cyane ku bana.

Guhumeka nabi,kugira amazi mu bihaha, kubira ibyuya,kudandabirana,umuvuduko ukabije w’ amaraso,umutima utera cyane, kugagara kwa hato na hato ni bimwe mu bimenyetso simusiga biranga umuntu wariwe n’indyanishamurizo.

Uwariwe n’ indyanishamurizo avurwa ate?

Ubufasha bw’ibanze:

Gusukura igikomere ukoresheje agasabune n’ amazi, koresha agatambaro gatose (Kandi kanakonje aho bishoboka akonje) ukarambike aho umuntu yarumwe kugira ngo ugabanye ubububare,tugafate imiti isinziriza ariko ushobora gufata aspirine cyangwa se Ibuprofen.

Ntabwo uba wemerewe kurya ibiryo cyangwa kunywa amazi mu gihe cyose ufite ikibazo cyo kumira.

Uwagize ikibazo asabwa kuzamura aharumwe hakaringanira n’ umutima Kandi agakomeza gutuza,ntahumeke kuko kuko bituma ubumara bukwirakwira mu mubiri.

Asaba Kandi gufata ifoto y’aho indyanishamurizo yamurumye ku mubiri Kandi akihutira kujya kwa muganga.

Ku kigo nderabuzima, Umuganga asabwa guhita afasha uwariwe n’indyanishamurizo umuti umugabanyiriza ubububare hanyuma agakomeza gukurikiranywa.

Ku bitaro ,uwariwe n’ indyanishamurizo ahabwa umuti wihariye ushobora guhashya ubumara bw”indyanamurizo (urugero ni Anascorp yemejwe  n’ ikigo gishinzwe imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika).

Bitewe n’ uko umurwayi amerewe  ashobora no kuvurwa umuvuduko ukabije w’amaraso, kugagara kwa hato na hato,kubyimba ibihaha,n’ izindi ngorane ziterwa n’ ubumara bw”indyanamurizo.

Umurwayi ashobora kujanywa ayavurirwa indemhe kugira ngo yitabweho mu buryo bukomeye mu gihe bimwe mu bice bigize umubiri biba byazahaye (amara,umutima, ibihaha,imikaya,ubwonko n’ ibindi).

Wakwirinda ute kuribwa n’ indyanishamurizo?

Kwambara imyenda y’ amaboko maremare, ipantaro, hamwe n’ udupfukantoki dukoze mu ruhu aho bishoboka,gukunguta imyenda, n’ inkweto mbere yo kubyambara  ndetse no kugabanya utwenge two mu nzu kugira ngo indyanishamurizo zitihishamo ku manywa.

Ivomo: Infashanyigisho ya RBC 

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *