Rwanda – Kigali: Abimuwe i Nyarutarama ahitwaga Bannyahe batsinze leta ariko ntibanyurwa

Urukiko rukuru mu Rwanda rwategetse ko bamwe mu baturage barega Umujyi wa Kigali kubimura aho bari batuye binyuranyije n’amategeko batsinze kandi rutegeka ko bahabwa indishyi yo kubimura yari yaragenwe, ariko aba batsinze baravuga ko uyu mwanzuro nubwo ubaruhura ariko ubabaje.
Kwimura abaturage bahoze batuye ahari hazwi cyane nka Bannyahe mu midugugu ya Kibiraro na Kangondo mu kagari ka Nyarutarama ni inkuru yavuzwe cyane mu Rwanda kuva mu myaka ya 2017, kugeza bamwe mu bari bagihari bimuwe ku ngufu mu 2022.
Abashoramari bashakaga ubutaka bw’aba baturage bubatse umudugudu w’amagorofa yo guturamo mu Busanza mu karere ka Kicukiro ahimuriwe – bamwe ku bushake bwabo abandi ku ngufu – abavanywe aho i Nyarutarama – kamwe mu duce tw’abakire mu mujyi wa Kigali
Abandi banze kwimuka gutyo, barega leta mu nkiko ko irimo kwirengagiza amategeko agena ingurane ikwiye mu kwimura umuturage ku butaka bwe, banenga agaciro kari kahawe ubutaka n’inzu zabo, bagereranyije n’inzu bavuga ko ari ntoya cyane kandi z’agaciro gato bubakiwe mu Busanza.
Amahoronews yagerageje gushaka uruhande rw’Umujyi wa Kigali rwatsinzwe muri uyu mwanzuro ntibyashoboka kugeza ubu.
Mu gihe bimurwaga, uruhande rwa leta rwavuze ko aba baturage bimuwe “ku bw’inyungu rusange no gutuzwa neza” kandi barimo kwimurirwa mu mudugudu wujuje ibisabwa “mu nzu zingana cyangwa zirusha agaciro aho bari batuye.”
Gaston Rwaka
Amahoronews