Gasabo: CESTRAR yasabiye Abakorera umushahara utarenze ibihumbi 100 Frw gusonerwa umusoro
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo mu Rwanda, kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024, Urubuga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda, CESTRAR rwatangaje ko n’ubwo hari byinshi byakozwe mu kwita ku mibereho y’abakozi hari ibigikwiye kunozwa birimo umushara fatizo utarashyirwaho, hamwe n’umushahara udatangirwa umusoro ukiri ku kigero cyo hasi cyane.
Abitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umurimo
Byashimangiwe n’ Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda, Biraboneye Africain avuga ko umushahara udatangirwa umusoro ukwiye kuva ku bihumbi 60 Frw ukaba nibura ibihumbi 100 Frw kuko umubare munini w’urubyiruko runari mu kazi ari cyo cyiciro bisangamo.
Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda, Biraboneye Africain
Ati “Ibi turabivuga tugendeye ku mubare munini w’urubyiruko mu gihugu harimo abantu bakora mu maduka, mu tubari n’ama-restaurants amafaranga bahabwa ashobora kurenga ibihumbi 60 gato ariko ntarenge ibihumbi 100 Frw cyangwa ntabirenge cyane.”
Ku ruhande rumwe, Biraboneye Africain yagaragaje ko bishimishije kuba umushahara usonewe umusoro waravuye ku bihumbi 30 Frw ukagera kuri atarenze ibihumbi 60 Frw ariko hakwiye kwigwa ku buryo umuntu uhembwa ibihumbi 100 Frw yajya ayacyura yose.
Ati “Ni yo mpamvu dusaba ko byakomeza bigatera indi ntambwe ishimishije nibura bagatangira gukata umukozi uhembwa hejuru y’ibihumbi 100 Frw.”
Ku rundi ruhande Biraboneye avuga ko iki kibazo ntigisigana n’icy’umushahara fatizo kimaze imyaka myinshi abantu bategereje iteka rya minisitiri riwugena nk’uko itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ribiteganya ariko rikaba ritarasokoka kugeza ubu.
Abitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umurimo
Umunyamabanga Mukuru wa Syndicat y’Abakozi bakora mu mahoteli, restaurant n’utubari, Nyiratsinda Flora, yavuze ko kuba nta mushahara fatizo uriho bituma abakozi babaho nabi.
Ati “Abakozi bo mu tubari cyane cyane bahembwa amafaranga ateye agahinda. Amafaranga iyo ari make, urahembwa nyuma y’iminsi mike akaba yarangiye ugatangirana n’ibibazo ugakora utishimye hakaniyongeraho no kuba ku masoko ibiciro byarazamutse cyane.”
Ku rundi ruhande Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi, Biraboneye yagaragaje ko mu buvugizi bari gukora harimo no gusaba ko umushahara fatizo washyirwaho, kugira ngo bitazagera igihe umukozi wagiye mu kazi ntabashe kwibeshaho.
Ati “Tunasaba ko ikijyanye n’umushahara fatizo cyakongera gutekerezwaho. Itegeko ry’umurimo rigiye gusaza cyangwa rikazahindurwa iteka rigena umushahara fatizo ritarajyaho. Hari ikibazo kuko ntabwo duhuza n’ibyavuzwe mu itegeko”
Abitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umurimo
“Turabisaba kugira ngo turengere imibereho y’abakozi mu gihe tubona ko ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka ku buryo hatabayeho uburyo Leta irinda abakozi bashobora kwisanga badashobora kubasha kubaho kandi bajya ku kazi buri munsi.”
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryashyizweho mu 2018, ariko iteka rigena umushahara fatizo rivugwamo imyakaka ibaye itandatu ritarasohoka.
Umushahara fatizo kugeza ubu uracyari ku mafaranga 100 Frw ku munsi, ndetse imyaka irenga 40 irashize nta mpinduka zibikorwaho.
Abitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umurimo
Gaston Rwaka
Amahoronews.com