ESI /Nyamirambo yibukije Urubyiruko kwima amatwi abagoreka amateka n ‘ abapfobya Jenoside
Ishuli ry’ubumenyi ngiro ry’ Abisilamu I Nyamirambo ryibutse ku nshuro ya 30 abahoze Ari abakozi baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse urubyiruko rwibutswa kudatega amatwi abapfobya n’ abagoreka amateka hirya no hino bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Iturushimbabazi Landouar, umunyeshuli muri Ecole scientifique Des sciences de Nyamirambo avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, urubyiruko rwakagombye kumenya byimbitse amateka y’ ubutwari bw’ Inkotanyi ndetse narwo rugakotana rugamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati; “Twebwe nk’Abisilamu tugomba kurangwa nicyo Korowani itwigisha aho idushishikariza urukundo, aho umuntu agomba kubona mugenzi we nk’ umuvandimwe we.”
Iturushimbabazi yanavuze ko kwibuka batakagombye kuba umwihariko w’ abakuru gusa ngo kuko Ari Bo Bazi ubusharore n’ ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ati; ‘Nk’ urubyiruko dukwiriye kumenya Aya mateka mabi kuko yisubiyemo nitwe twahagorerwa niyo mpamvu rero tugomba kugira uruhare mu kubaka Ubumwe bw’ abanyarwanda bityo tukazagira ejo heza hazaza”.
Ntamuturano Abdoul, Umuyobozi wa ESI / Nyamirambo yabwiye Umwezi.rw ko mu gihe Turismo kwibuka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, dufashe umwihariko wo kuzirikana abakozi ba Centre Culture Islamique dukesha ESI Nyamirambo.
Ntamuturano Abdoul, Umuyobozi wa ESI – Nyamirambo
Ati; “Muri abo twibuka harimo abahoze ari abarimu n’ abanyeshuli bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu kwigisha urubyiruko kugira ngo rumenye ukuri, kuko hari urubyiruko rugenzi rwari rwakoze Jenoside,gusa na none dufite amahirwe yo kuba dufite urubyiruko rwatojwe gitore rukaba no ku ruhembe rw’ ubuyobozi bw’ igihugu”.
Ntamuturano akomeza ashimangira ko Nk’ Abisilamu bagomba kuzirikana ko babereyeho gukora ugushaka kw’ Imana gushingiye kw’ ihame ry’ uko iyo umuntu yishe umwe aba yishe Bose Kandi yakunda umwe aba akunze Bose.
Ati; “Mu gihe nk’ iki iyo nsubije amaso inyuma nsaba Abisilamu gufata urugero rwiza rwa benshi mu Basilamu heza barwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ibyo bikatumurikira”.
Kayigamba Youssuf yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 avuga ko nta muvandimwe n’umwe bagiranye isano asigaranye kuko Bose bishwe n’interahamwe ,ariko gusa afite abana.
Kayigamba Youssuf yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Ati; “Yabanjije gushimira ubuyobozi bwa ESI Nyamirambo ku bwo kumuremera nk’umuntu wakeneshejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga n’ubwo yababajwe birenze urugero, yishimiye ubuyobozi bwiza bukangurira cyane cyane urubyiruko kutazongera kwijandika mu bwicanyi, aho bakemenya ko Imana yaremye abantu batandukanye kugira ngo bamenyane Kandi bakundane nta vangura ari ryo ryose”.
Perezida wa IBUKA / Nyamirambo, Safari Hamoudou yibutsa urubyiruko rwari rutariho mbere no muri Jenoside kugira amakenga menshi rw’ ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse rukagira uruhare mu kurwanya abapfobya n’ abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa IBUKA / Nyamirambo, Safari Hamoudou
Ati; “Tuzirikane ko urubyiruko nirwo rwakoze Jenoside ndetse urundi rubyiruko rurahigarika, byose byarateguwe niyo mpamvu mbere ya Jenoside twumvaga Kantano hari icyo yabivugagaho kuri Radio RTLM ndetse na Colonel Bagosora yareruraga ko hamaze gutegurwa imperuka igiye gukorerwa Abatutsi”.
Gaston Rwaka
Amahoronews.com