DGPR yemeje abakandida depite bazayihagarira mu matora
Ishyaka riharanira Demokeasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) yakoze inama Nkuru y’ ishyaka Yemejwemo urutonde rw’abakandida depite bazahagararira ishyaka mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024,muri iyi nama ya biro politike y’ ishyaka riharanira demokrasi no kurengera ibidukikije hemejwe manifesto ndetse banaganira ku migambi n’ imigabo.
Si ibyo gusa kuko habayeho no gushimira uruhare rwa DGPR mu byagezweho mu rwego rw’itrambere rusange ry’ igihugu.
Mu ijambo rya Komiseri mukuru w’ ishyaka demokrasi no kurengera ibidukikije , senateri Mugisha Alexis avuga ko hari byinshi byagezweho mu burezi ndetse no mutekano w’ igihugu.
Ati” Twebwe nka Democratic Green Party of Rwanda tumaze kubona akazi gakomeye ka mwarimu twifuje ko yongerwa umushahara bityo ashobore gukora akazi ke neza.”
Akomeza anavuga kandi ko kubyerekeye umutekano w’ igihugu ishyaka riharanira kurengera ibidukikije ryashyigikiye gahunda yo kugira icyogajuru gifasha abasirikare gucunga umutekano w’ ikirere cy’ u Rwanda .
Perezida w’ ishyaka riharanira demokrasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza yashimangiye ku byiza bamaze kwigezayo ku gushyira mu ngiro ibikubiye muri manifesto yabo.
Ati” Ku byerekeye no kubungabunga ibidukikije twifuza ko imyanda yose yo mu ngo yajya ijyanywa ahantu hamwe kandi igatunganywa tutagarukiye I Nduba gusa, ariko na none twemera ko imutekano ari ingenzi niyo mpamvu gutekereza kurushaho gushyigikira politike yo kuba igihe cyose u Rwanda rutewe twakwitabara.”
Depite Ntezimana Jean Claude , Umunyamabanga Mukuru w’⁸ ishyaka riharanira demokrasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda yagarutse ku gitekerezo cya DGPR mu gushiraho abanoteri bigenga n’ uburyo byagiye bifasha abaturage ndetse n’imyitwarire myiza y’ abanoteri bigenga.
Umwe mu barwanashyaka b’ iri shyaka yasabye ko hashirwaho inama nkuru y’ umutekano mu rwego rw’ igihugu uru rwego rugakorwa. Ishyaka riharanira Demokrasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryashinzwe muri 2009 ryandikwa muri Kanama 2013 rihagarariwe mu Nteko Nshingamategeko mu mutwe w’ abadepite ndetse no muri Sena.
Iri shyaka rizatanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Nyakanga 2024,uwo ni Dr Frank Habineza.
Gaston Rwaka
Amahoronews