Kigali: PSF yakanguriye abanyiri amahoteli n’amaloji kurinda abakiriya babo kwandura SIDA

0

Mu gihe bigaragara ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bukomeje kwiyongera mu rubyiruko, Urugaga rw’Abikorera (PSF), rwateguye gahunda yo gusura no gukangurira abanyamahoteli, amaloje n’ahandi abantu bidagadurira mu rwego rwo kugenzura uburyo ba nyir’ubwite bakira abakiriya n’abakozi babo ariko banabategurira uburyo bashobora kwirinda bakabegereza udukingirizo mu byumba.

Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa muri gahunda y’ubuzima mu Rugaga rw’Abikorera

Muri iyi gahunda yiswe Moon Lighty imaze icyumweru cyose igasozwa kuri uyu Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, Urugagara rw’ Abikorera (PSF), AHF ndetse na RBC byafashe umwanya uhagije wo kugenzura niba koko hari uburyo busobanutse abakiliya barara mu mahoteli n’ amaloje bategurirwa udukingirizo nk’uburyo  bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA.

Umuhuzabikorwa muri gahunda y’ubuzima mu Rugaga rw’Abikorera, Leon Pierre Rusanganwa, muri iyi gahunda yiswe “Moon Light” avuga ko kuba abikorera bakora amasaha 24 ari ngombwa ko bakora mu muteno uhagije kandi bafite ubuzima buzira umuze, bakirinda SIDA ndetse bikanashyirwa mu ngenamigambi ry’ igihugu.

Ati ;“ Muri iyi gahunda ntabwo tureba agakingirizo gusa, ahubwo tureba n’imikorere y’abantu bikorera niba irangwa na serivise nziza harimo kwakira abantu neza (hospitality, ubundi  AHF nayo ikaba hafi aho igakora uko ishoboye ikabegereza udukingirizo”.

Leon Pierre Rusanganwa, akomeza avuga ko abanyir’amahoteli n’amaloji nk’abantu bikorera kandi bifuza inyungu bakwiriye kuzirikana ko umuntu wanduriye virusi itera SIDA muri Hoteli yabo ntabwo yongera kuyisubiramo ubwo rero ni ngombwa ko begereza abo bakiliya udukingirizo.

Umutekano n’ubuzima bwiza ni inshingano z’urugaga rw’abikorera

Kuri iyi ngingo, Rusanganwa asanga ko kuba ubwandu bwiyongerera harimo n’ibura ry’udukingirizo.

Ati; “ Aha hazamo ikibazo cy’uko magingo aya mu gihugu nta ruganda rukora udukingirizo ruhari , gusa kuba uyu munsi dufite uruganda rw’ imodoka rwa VW , nizeye ko harimo kuza inganda nyinshi zikora imiti ndetse na vuba aha hagiye kuza uruganda rukora udukingirizo”.

Nteziryayo Narcisse ushinzwe porogaramu yo kwirinda Virusi itera SIDA muri AHF-Rwanda, avuga ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buhagaze mu rubyiruko aho bwagiye bwiyongera  ku buryo ku bahungu ari; kw’100 abanduye ni 0,6 naho ku bakobwa kw’100 abanduye ni 1, 8.

Ati;” Iri barurishamibare ryerekana ko ubwandu mu bakobwa bwikubyeho inshuro 3, ibi bishatse kuvuga ku ijanisha ry’ubwandu mu rubyiruko abakobwa bakwiriye gufata ingamba mu mibonano mpuzabitsina hakabaho kwihagararaho bagategeka abahunga gukora iyo mibonano ariko ikingiye (safer sex), byaba ngombwa bakajya no kukagura bakakagendana”.

Nteziryayo avuga ko uko iminsi itambuka bigaragara ko udukingirizo tugenda tubura bitewe n’uko abadushaka ari benshi ibyo bisobanura ko imyumvire igenda izamuka ku rwego rushimishije.

Ntabwo AHF yifuza ko abantu bandura cyangwa bicwa na SIDA 

Aha, Nteziryayo avuga ko RBC, PSF na AHF bari muri Campaign yo gukangurira abantu gukoresha agakingirizo, Ati; “Kuba ku munsi umwe gusa dushobora gutanga udukingirizo 40.000 ntabwo abadutwaye baba bagiye kutubika cyangwa kudukoresha ibindi, ni ukuvuga rero ko imyumvire yo gukoresha agakingirizo yarazamutse. Ibyo rero birumvikana nka Minisiteri y’ubuzima, AHF-Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa tugomba Kongera umubare w’ udukingirizo twatangaga”.

Igiciro cy’ agakingirizo cyaba ari imbogamizi?

N’ubwo agakingirizo kagura amafaranga asumbanye hari akagura amafaranga y’u Rwanda 1000 n’ ibihumbi 15, ariko udutangwa na MINISANTE/RBC ndetse na AHF badutangira ubuntu ku bantu badafite ubushobozi, ubwo ni urubyiruko, ku bakobwa bigurisha ndetse no ku bakiliya babo ariko n’abafite ubushobozi buhagije bakangurirwa kutwigurira bakabifata nk’inshingano mu kurinda ubuzima bwabo.

Nteziryayo Narcisse ushinzwe porogaramu yo kwirinda Virusi itera SIDA muri AHF-Rwanda

Kugeza magingo aya, AHF igiye gukorana n’ akarere ka Nyagatare bitewe ni uko byamaze kugaragara ko bakoresha agakingirizo gake. Nteziryayo yibukije ko umuntu ufata imiti neza agakurikiza inama za muganga nawe agera ku rwego adashobora kwanduza akaba yabyara abana badafite ubwandu.

Yashoje atanga ubutumwa by’uko SIDA igihari, ntabwo irabona umuti cyangwa urukingo tugomba kwifata uwo binaniye akibuka agakingirizo.

Steven Karake , ushinzwe ubushakashatsi mu Rugaga rw’ Abikorera (Business Research Center – BRC), agaruka ku gaciro k’u bufatanye hagati ya PSF na RBC uburyo basuye amahoteli bareba uko serivise z’ubuzima bwabo zihagaze n’urwego bagezeho mu kurinda abakiliya n’abakozi babo kwandura virusi itera SIDA.

Steven Karake, ushinzwe ubushakashatsi mu Rugaga rw’Abikorera (Business Research Center BRC)

Ati ;”Hari abantu bagana aya macumbi bamaze gutinyuka gusaba agakingirizo n’ubwoko bwose bifuza, bikaba bigeze  naho ndetse n’abanyiri ubwite babyumva neza bagatanga serivise zifasha abantu kwirinda babategurira udukingirizo mu byumba”.

Isoni zirisha Uburozi

Karake avuga kandi ko bagiriye  inama abakozi bo mu mahoteli yo kujya bashyira udukingirizo hafi ahagaragara ibyo bigafasha abazikeneye, n’ubwo harimo abatazikeneye bakaba babireka ariko bivuye ku bushake bwabo.

Agaruka ku kintu cyo kuba agakingirizo kaba gaciriritse umukiliya afite uburenganzira bwo kuba yatumiza ako ashaka bijyanye n’ubushobozi bwe.

Ati; “Udashaka gukoresha agakingirizo ashobora kukareka ariko na none nta burenganzira afite bwo gutegeka ko kadashyirwa ahagaragara mu cyumba mu bwogero n’ahandi ijisho ryakabona vuba”.

Kudashaka gukoresha agakingirizo ntibivuga ko kadafite akamaro ni ikibazo cy’imyumvire kuba wajyaga kurara ahantu hari udukingiro ntibivuga ko ngiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Amahoteli akwiriye kurinda SIDA abakiliya n’abakozi babo.

Dr Ikuzo Basille, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, ashimira PSF kuri gahunda ya Moon Light yatangiye muri 2023 ubwo PSF yatangaga raporo ku mikorere y’amahoteli n’amacumbi mu kwirinda SIDA.

Mu mahoteli n’ amaloje niho hakorerwamo imibonano mpuzambitsina, byumvinane ko iyo bikozwe nabi  abantu barandura.

Dr Ikuzo Basille, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”

Niyo mpamvu aba nyir’ ubwite bakomeje gukangurirwa kubahiriza ihame ryo kwegereza abanyamuryango serivisi, ariko hari n’ abinangiye imitima, bari batwemereye ko hari abakozi batabikoraga neza badusaba ko twajya tubanza kubibabwira bityo byananirana tukabaregera abakoresha babo.”

Dr Ikuzo Basile ashimangira ko hakagombye kubaho umwihariko (Special requirements) ku bashinga ibikorwa by’ ubucuruzi byiganjemo amacumbi kuko aho hashobora kubera imibonano mpuzabitsi idakingiye bityo ubwandu bushya bwa virusi itera Sida bukiyongera.

Ati; ”Intangiriro mu kwirinda bigomba gutangirira mu kwipimisha , ndetse hakabaho ubudakemwa muri  serivise zihariye ku bifuza kumenya uko bahagaze ndetse n’abafite ubwandu, kumenya uko umuntu ahagaze ni ingenzi kuko hari umuntu ushobora kudakoresha agakingirizo kandi yaranduye”.

Mu gihe mu minsi iri mbere hateganyijwe gutanga agapimo umuntu ashobora kwipimisha we nyine (Self Test) ariko kagura amafaranga atarenze ibihumbi 2 by’amanyarwanda, Dr Ikuzo avuga ko hari impungenge z’uko mu myaka yatambutse SIDA yari mu bantu bakuze bari hejuru y’imyaka 30, ariko ubu  ubwandu buri hejuru  mu rubyiruko rufite hagati y’ imyaka 15  na 24 y’ amavuko.

Ati; ”Mu kurwanya SIDA, ntabwo dushyiramo imbaraga kubera ko SIDA yabaye nyinshi, ahubwo ni uko ubwandu bushya buri kugaragara cyane mu rubyiruko, nta mukobwa w’imyaka 35 y’amavuko ujyanywa muri loje, niyo  mpamvu igihe twajyanye kiosque y’udukingirizo mu Gisimenti bavuze twebwe nka RBC na AHF abana b’abanyarwanda hari abavuze turimo gushishikariza ubusambanyi”.

Mu Rwanda buri mwaka hinjira udukingirizo miliyoni 32, hagati y’ udukingirizo miliyoni 4 na miliyoni 5 zizanwa na AHF-Rwanda, izindi zikazanwa na Minisiteri y’ Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *