Nyagatare / Rwimiyaga: Kwigisha urubyiruko kwirinda SIDA ntibihagije bagomba no gufata ingamba “Juliet Murekatete”

0

Intero ivuga ko Kwigisha urubyiruko kwirinda SIDA bidahagije, ahubwo ko ubwabo bagomba gufata ingamba yashimangiwe na Visi Meya wa Nyagatare ushinzwe imibereho myiza, Juliet Murakatete.

Visi Meya wa Nyagatare ushinzwe imibereho myiza, Juliet Murakatete

Ni nyuma y’aho bamwe m’Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare rwiyemereye ko rukora imibonano mpuzabitsina idakingiye biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo kutabona agakingirizo bitewe n’igiciro kiri hejuru, kugira isoni zo kutugurira mu ruhame ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Kuri iki kibazo cy’ingutu umwe mu rubyiruko yabwiye Amahoronews, Ati “ Ndasaba inzego z’ibanze mu gukaza ingamba mu kurwanya ibiyobyabwenge bikurwa mu gihugu cy’abaturanyi kuko nibigerwaho ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA buzagabanuka.

Mu gihe bivugwa ko hari abacuruzi bitwikira ijoro bagahenda udukukingirizo, muri Nyagatare hashyizweho ahantu hitaruye hiswe “Youth conners” ku bigo nderabuzima aho urubyiruko rushobora kubona udukingirizo iyo runaniwe kwifata rukananigishwa uburyo dukoreshwa bitewe ni uko rutifuza kudufatira ku tugali bitewe n’ubwoba n’isoni z’uko ababyeyi babo n’abantu bababona babaturanyi cyangwa se baziranye.

Mu rwego rwo kurwanya ubu bwiyongere bw’ubwandu bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko,Visi Meya wa Nyagatare Murekatete Juliet avuga ko bagira gahunda yitwa “Outreach program”,  aha ubuyobozi, abaganga , abajyanama b’ubuzima bakora ingendo bagasanga urubyiruko aho ruri bakarwigisha, bakaruganiriza ku buzima bw’imyororekere ndetse n’uburyo bashobora kwandura batirinze  gukora  imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Murekatete, agira Ati; “Harimo bamwe mu rubyiruko bazira kutamenya aho usanga  hari abafata ibinini byo kudatwara inda ugasanga bafashe ubwandu bwa Virusi itera SIDA, ariko hari n’ abishora mu busambanyi kubera gushaka imibereho ndetse n’abandi bakandura ari uko bakoresheje  ibiyobyabwenge”.

Akomeza avuga ko hamwe na Imbuto foundation, “Aid’s Clubs” mu mashuli, muri gahunda ya “Tunyweless” dukomeza gukangurira abantu mu miganda  no mu bitaramo ko gukoresha ibiyobyabwenge bishobora kuba intandaro yo gukora imibonano idakingiye bityo hagakurikizwaho kwandura.

Nteziryayo Narcisse ushinzwe porogaramu yo kwirinda Virusi itera SIDA muri AHF-Rwanda yagize Ati; “Byagaragaye ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko bwagiye bwiyongera cyane kubera ubwisanzure bukabije”.

Nteziryayo Narcisse ushinzwe porogaramu yo kwirinda Virusi itera SIDA muri AHF-Rwanda

Ati; “Kigali iri ku mwanya wa mbere ku bwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko, Intara y’ Uburengarazuba ku mwanya wa kabiri naho intara y’ Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa gatatu , Nyagatare nk’Akarere kayigize ikaza ku mwanya wa mbere.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA muri RBC, Dr Ikuzo Basile yibukije ko nta muntu ugomba gukora imibonano mpuzabitsina ari nk’impanuka ko hagomba gufatwa ingamba zo kwirinda kwandura virusi itera SIDA hakoreshwa agakingirizo.

Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku bufatanye bw’Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuzima “RBC”, “Strive Foundation” na “AHF-Rwanda” mu karere ka Nyagatare hanzuwe ko urubyiruko rugomba gufata ingamba rugahindura imyitwarire.

Ibarurushamibare rigaragaza ko Akarere ka Nyagatare niko kanini mu gihugu gatuwe n’abaturage bagera ku 700,000, batuye mu mirenge 14, utugali 106 n’imidugudu 628, gafite ibitaro by’akarere 1, ibigo nderabuzima 20 n’amavuriro y’ibanze 54.

Iri barurishamibare na none, ryerekana ko ku rwego rw’igihugu akarere ka Nyagatare gafite 0,95% y’abamaze kwandura virusi itera SIDA, ubwandu bushya bw’abanduye Virusi itera SIDA bangana na 3%, muri bo abagabo ni 2.2%, abagore ni 3.6%, abakora uburaya ni 45.8%, abaryamana bahuje ibitsina ni 4%.

Visi Meya wa Nyagatare ushinzwe imibereho myiza, Juliet Murakatete atanga ubutumwa ku rubyiruko uburyo bwo kwirinda Virusi itera SIDA

Amani Ntakandi

Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *