Kicukiro: Urubyiruko rurasabwa kugira ubuzima bufite intego rwirinda ibiyobyabwenge

0

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali rurakangurirwa kwirinda inshuti mbi zirushora mu ngeso mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge, rurasabwa kubigendera kure dore ko ari nyirabayazana wa bimwe mu bibazo ruhura nabyo bikarwicira ejo habo hazaza.

Ni mu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024, bufite insanganyamatsiko “Gira ubuzima bufite intego wirinda ibiyobyabwenge”. Bwateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima “RBC”, USAID, PEPFAR, HDI,…

Urubyiruko rugaragaza uburyo rwagiye rwinjira mu ikoresha ry’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi rwakuyemo ndetse n’inama rugira bagenzi barwo.

Uwase Sandrine, umukobwa w’imyaka 21, wo mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, avuga ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi nyuma yo kubura umubyeyi we wari witabye Imana, ku bwe avuga ko byamugizeho ingaruka cyane, zirimo no gucikiriza ishuri.

Agira Ati; “Mu mwaka wa 2019 nibwo natangiye gukoresha ibiyobyabwenge, narimaze kubura papa wanjye wankundaga, na mama wanjye twasigaranye kubyakira byarananiye aransiga, byamviriyemo guhorana agahinda ariko nza kugira inshuti mbi imbwira ko ngiye nkoresha urumogi byamvura ako gahinda, nkagira ibitotsi kuko nabaga mu nzu ya njyenyine,….”.

Akomeza avuga ko yatangiye kubikoresha ari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, Ati; “Kwiga byahise bihagarara, nari umukobwa wubashywe ku musozi, ngirirwa icyizere, ariko abantu basa nkaho bahise bakintera,…”.

Avuga ko kubivaho yabifashijwemo n’umufashamyumvire w’umushinga “Igire wiyubake” wagiye amuba hafi, ubu akaba acuruza ndetse akaniga imashini. Agira inama urubyiruko, kwirinda incuti mbi ndetse ko uwibwira ko ibiyobyabwenge ari inzira y’ibisubizo aba yibeshye cyane, ahubwo ko bikongerera ibibazo aho kubikemura.

Uwitwa Shema w’imyaka 25, avuga ko yahoze akoresha ibiyobyabwenge, bimuviramo guca mu ruhuri rw’ibibazo bitandukanye.

Ariko aho abiviriyeho akaba yariyubatse anashinga umuryango witwa “HUMANI” unafasha bagenzi be bakibikoresha. Ati; “Nakoreshaga ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa mugo, ni inshuti mbi nahuriye nazo muri Uganda ho nigaga zibinshoramo”.

Shema, washinze umuryango witwa HUMANI ufasha urubyiruko kuva ku ibiyobyabwenge

Francis Mbonigaba, Umuyobozi wungirije w’umushinga ACD Igire wiyubake, mu Karere ka Kicukiro, uterwa inkunga na USAID, ko avuga ko 100% by’abo bakurikirana ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24.

Ati “Abenshi baterwa inda nyuma yo guhabwa ibiyobyabwenge, babihabwa na basaza babo, abandi bantu babashuka barimo n’abagabo.”

Akomeza avuga ko ku bufatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ”RBC” ndetse n’akarere ka Kicukiro, bategura ubukangurambaga bugamije kwigisha ingaruka mbi ku buzima ku wakoresheje ibiyobyabwenge.

Avuga ko kugeza ubu bafite abagenerwabikorwa basaga ibihumbi 30, bugarijwe n’ikoresha ry’ibiyobyabwenge, barimo abakobwa n’abahungu bakiri urubyiruko. Ati “Dukomeza kubakurikirana kugira ngo bave muri ibyo barimo mbere, baba barijanditsemo cyangwa bakabijandikwamo n’abandi, bityo tukabakurikirana tubafasha biciye muri serivisi dutanga”.

Avuga ku ngaruka abo bafasha bagiye bahura nazo, agira Ati “Hari abagiye babyara bakiri bato, harimo abafite VIH/SIDA, ndetse nabatayifite bakaba bari mu byago byo kuba bayandura, dukwiriye gufatanya twereka urubyiruko uburyo ukoresha ry’ibiyobyabwenge ribicira ejo hazaza”.

Darius Gishoma, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima “RBC”, Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe

Darius Gishoma, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima “RBC”, Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko ku mwaka abasaga ibihumbi bitanu bakirwa mu bigo by’ubuzima bitandukanye byo mu Rwanda kubera ikoresha ry’ibiyobyabwenge.

Ubutumwa agenera urubyiruko agira Ati; “Rubyiruko Ibiyobyabwenge si ibiryo, si umuti w’ibibazo, Ibiyobyabwenge kandi iyo bigeze mu mubiri birawangiza.”

Amani Ntakandi

Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *