Gatsibo / Muhura: Urubyiruko rurasabwa kwirinda imibonano mpuzabitsina uburyo bwo kutandura SIDA

0

Nyuma y’ aho raporo y’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima (RBC) igaragaje ko ubwandu bwa virusi itera SIDA bukomeje kwiyongera cyane mu gihugu, urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Muhura rwakanguriwe kwifata rukarushaho guha agaciro ubuzima ndetse no kwita kuri ejo heza habo hazaza.

Iyi ntero yashimangiwe ku tariki ya 17, Gicurasi 2024, aho urubyiruko rwasabwe kwirinda imibonano mpuzabitsina kuko niyo ntandandaro yo kwandura virusi itera SIDA.

Ku nsanganyamatsiko, igira iti” Stop SIDA”, Perezida w’inama Njyanama mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, …yabwiye urubyiruko ko SIDA igihari ndetse ko nta rukingo nta n’umuti ifite, ariko birashoboka kuyirinda nk’abana bato bakifata.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu Karere ka Gatsibo, Mukamana Marcelline, yasabye urubyiruko ruri mu mashuli ko rugomba kugira intego y’ubuzima.

Ati; “N’ubwo tutarobanura abana bacu, ari cyane cyane tuributsa abana b’ abakobwa kurushaho kwirinda no kutishora mu mibonanano mpuzabitsina”.

Mukamana yakomeje asaba abana b’ abakobwa kujya batanga amakuru kandi batandukane bumvikanye ko  buri umwe wese yiha intego yo kwirinda SIDA, kandi hagati yabo bakajya babiganira bakirinda abantu bakuru babashuka bamara kwanduza umwe muri bo ubundi nawe akayihererekana.

Uwari uhagarariye “Strive Foundation Rwanda” itanga ubutumwa ku rubyiruko

Muri ubu bukangurambaga bwa “MINISANTE” bukorwa na RBC ndetse bukanashyirwa mu bikorwa na Strive Foundation Rwanda, AHF-Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa basaba abaturage by’ umwihariko urubyiruko rwiga kwirinda SIDA, baganira batanga amakuru ndetse banabiganira n’ababayeyi babo kuko aba nibo ba mbere bifitiye umumaro.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu Karere ka Gatsibo, Mukamana Marcelline

Ku bijyanye ni ikibazo cy’abahabwa akato bagiye kwipimisha cyangwa se abafata imiti mu ruhame, Mukamana, agira ati; “ Igikorwa cyacu cyibanze ni ugukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA ariko na none twigisha abantu bose imyitwarire bagomba kugira mbere y’umuntu wanduye Virusi itera SIDA, kuko uwo mwana cyangwa urubyiruko muha akato rushobora kuba rwarahohotewe rukanduzwa mu buryo butandukanye rutabigizemo uruhare”.

Akomeza gushimangira kandi ko  Kugana ikigo nderabuzima ku banduye bagafata imiti neza ndetse abantu bakarushaho kuganira kuri SIDA ari byiza aho umwe ushatse kuva mu murongo wo gufata umuti mu gihe gikwiriye ashobora kubibutswa kuko nicyo abasosiyali bashinzwe.

Ku kibazo cy’ibura ry’udukingirizo, Mukamana avuga icyo cyakemurwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye aho abadukeneye badusanga mu cyumba  cy’urubyiruko, ku bajyanama b’ubuzima ndetse n’abashinzwe kuboneza urubyiruko bakabona agakingirizo biboroheye.

Ati; “Rubyiruko mwirinde imvugo igira Iti; “SIDA ntuyice amazi, ariko na none abanduye barusheho kugira icyezere cyo kubaho bubahiriza inama za muganga”.

Aha ababyeyi bakomeza gukangurirwa kuganira n’abana babo ku buzima bw’ imyororokere, ubukangurambaga bwa “MINISANTE” bukorwa na RBC nta mupaka niyo mpamvu ababyeyi batakagombye guterwa ipfunwe no kuganiriza abana babo kuri SIDA.

Abambasaderi ba RRP+, ubuhamya bwabo bukora ku mitima ya babwumva

Amani Ntakandi

Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *