Nyarugenge: Ubushakashatsi no gushyirahamwe imbarutso y’umusaruro ku bucuruzi bushingiye ku ishoramari “PSF”
Urugaga rw’ abikorera (PSF) rwemeje guhuriza hamwe ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamira abacuruzi mu mikorere yabo ya buri munsi.
Ni mu gihe hakomeje kwibazwa uburyo abikorera batezwa imbere kugira ngo bazamure ubuvuzi, ibikorwa by’ubuvuzi, ubucuruzi bw’ibikoresho byo kwa muganga.
Igihugu cy’u Rwanda gifite gahunda y’igihe kirekire, visiyo 2025 na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwindwi (NST1 2017-2024) irimo kuvugururwa.
Mu rwego rw’ubukungu, izi gahunda zose zihuriza ku kuba intego ukurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’Abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere w’Igihugu cyacu kandi butagira uwo buheza.
Bityo, ibigo byose by’abikorera bikaba bisabwa gukorana bya hafi na hafi n’ibigo bishamikiyemo.
Urugero: Ibigo by’ubucuruzi bikora ubuhinzi n’ubworozi birasabwa gukorana no kunoza imikoreranire n’ibigo bya Leta bireberera ubuhinzi nka MINAGRI, RAB, NAEB, abafite ibigo by’imari bagakorana na BNR, MINECOFIN, …
Ndazaro Lazaro, umukozi muri Minisiteri y’ubuzima, Ati; “Abantu benshi batekereza ko gucuruza imiti, gukora imiti gusa dukwiriye gutinyuka gusa icyo nababawira gukora umuti mu buryo bwujuje ubuziranenge ni nko gucuruza petiroli, utwaye aka boxe k’imiti uba utwaye miliyardi y’ amafaranga”.
Ndazaro Lazaro umukozi muri Minisiteri y’ubuzima
Akomeza avuga ko nubwo ku ruhande rwa Leta gukora imiti n’ibindi bijyanye nabyo ibifata nk’ikintu gifasha ubuzima n’imibereho y’abantu ku bikorera ni ubucuruzi bwinjiza amafaranga menshi kandi buzamura ubukungu.
Yanasabye abantu bafite amafaranga afatika gutinyuka kwinjira muri ubu bucuruzi bw’imiti nk’uko byitabirwa n’abanyemali bo mu bihugu bya Bangladesh no mu Buhinde.
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuvugizi muri PSF, Kanamugire calixte mu rugaga rw’ Abikorera avuga ko byari bigoranye gushyiraho ikigo cy’ ubushakashatsi kuko nta buryo buhagaije bwari buhari bwo kubona amakuru ahagije.
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuvugizi muri PSF, Kanamugire calixte
Ati; “Usibye ihyirwaho ry’ikigo cy’ ubushakashashatsi muri 2019 ,ariko hagaragaye ko PSF yari igifite icyuho kinini cyo guhuza abikorera, guteza imbere ubucuruzi bwabo, kubongera ubushobozi ndetse no gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bibazo bahura nabyo kugira ngo bakorerwe ubuvugizi.”
Hatekerejwe ko hashyirwaho ikigo cy’ ubushakashatsi muri PSF mu 2021 inyigo yararangiye y’ uburyo icyo kigo gitangira gukora muri 2024, rero cyatangiye kigamije guteza imbere umucuruzi uburyo bumuha umutekano wo kwiteza imbere mu gihe gito.
Gahunda yo guhuriza hamwe inganda nto n’ iziciritse(SME’s) mu Rwanda yashimangiwe mu nama yabereye I Kigali ,kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 ku bufatanye bw’ urugaga rw’ abikorera mu Rwanda (PSF), abafatanyabikorwa babo, abakozi ba za Minisiteri ndetse n’ ibigo bya Leta.
Ubusanzwe, ibigo byose by’abikorera bikorana n’ibigo bya Leta na Societe sivile. Iyi nama ikaba yarateguwe kugirango abakozi b’inzobere bagiye batangwa n’ibigo byabo (Minisiteri n’ibigo bya Leta) baganire na bagenzi babo bo bakorera mu Rugaga rw’Abikorera (PSF).
Iyi nama ni iya Gatandatu kuko yatangiye mu mwaka wa 2018.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com