Kabuye /Jabana: Barakangurirwa kumenya uko ubuzima buhagaze baharanira kwiteza imbere
Abagize amatsinda yo kwiteza imbere barakataje ku rugamba rwo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze bipimisha bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA nk’igituntu, malaria…, bagamije kugira ubuzima buzira umuze, ariko banakora imirimo itandukanye ibateza imbere kandi abaha amafaranga ashobora kubatunga bo n’imiryango yabo.
Abahagarariye amatsinda yo kwiteza imbere
Bamwe mu bagize aya matsinda mu Murenge wa Jabana babwiye ikinyamakuru Amahoronews.com kuruhare rukomeye ndetse n’akamaro ka CSDI nk’Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere imibereho myiza y’ abaturage ku nkunga ya AHF “AIDS HealthCare Foundation” ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Los Angeles.
Uruhare rwa CSDI mu guha imbaraga amatsinda
Ku ruhande runini, kurinda abantu bafite virusi itera SIDA na biheba, kutiha akato no kugahabwa, kwiheza no guhezwa, kubaganiriza, kubashishikariza kubaho, kwisuzumisha no gufasha abanduye gufata imiti neza no gukomeza gukora imishinga ibinjiriza amafaranga ni bimwe mu bikorwa “CSDI” nk’umuryango wa Sosiyete sivile mu Rwanda ishyira imbere.
Uwingabire christine wo mu Murenge wa Jabana, wo mu istinda “TWIYUBAKE” avuga ko bamaze guhugurwa na “CSDI” bahise bishyira hamwe bafite intego ebyiri arizo, gukangurirana kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze nk’uburyo bwo gukumira ubwandu bushyashya bwa virusi itera SIDA, kwivuza no kwishyira hamwe bagamije kwiteza imbere.
ati “ Ndibuka neza ko “CSDI” yahise iza iradufasha idutera inkunga yo kumenya uko ubuzima bwacu buhagaze no kudukangurira gukora n’ ikigo nderabuzima buri munsi mu by’ ubuzima byaba mu ndwara zandura, izitandura ndetse nizitaweho , ariko no mu kuzamura ubukungu bwacu iduha amafaranga tugura inkwavu 30 twubaka ikiraro ziroroka zigera kuri 40, ariko indwara y’ uburenge yaraziteye zirapfa zose.”
Uwingabire christina akomeza avuga ko nubwo uwo mushinga w’ inkwavu wabahombeye hazamo n’ingaruka za COVID-19 ntabwo bacitse intege kuko bisuganyije mu bushobozi bwabo buke Bagura ihene ebyiri harimo isekurume imwe n’ ishashi imwe.
Ati;” Izo hene ebyiri twarazoroye zigera ku ikenda ,ariko eshatu zirapfa, dukomeza kwizigama amafaranga 2500 buri kwezi ufite ikibazo akandika tukamuguza akajya gukemura ikibazo cye, akazishyura harimo n’ inyungu 10% ku mafaranga yagujije.
Nubwo bimeze bityo, Uwingabire christina avuga ko aya mafaranga bahawe na CSDI ifatanyije na AHF ntabwo abahagije, ngo kuko byo nyine gutanga mitiweli ku muntu waba ufite nk’ abana barenze 5 hamwe n’ umugabo baba baye barindwi.”
Asoza asaba ko bishobotse buri munyamuryango wa “TWIYUBAKE” ashoboye kubona nk’ibihumbi 50 y’ amafaranga y’U Rwanda by’inguzanyo yishyurwa mu itsinda n’ubwizigame, byatuma bagura ibikorwa bibyara inyungu.
“TWIYUBAKE” igizwe n’abantu 10 bashinzwe Korora ndetse n’abandi 10 bashinzwe kwizigama, aborozi bakifuza ko bagera ku ihene 10.
Murebwayire Donata, wo mu istinda “KWIGIRA VISION” mu Murenge wa Jabana agaruka ku buryo “CSDI” yabateye inkunga y’ amafaranga y’ U Rwanda ibihumbi 500 batangira gukora amasabune akomeye ndetse n’ayamazi ariko COVID-19 iza kubabera intambamyi.
Ati;” Gusa ntabwo “CSDI” ntiyadutereranye yaradusuye iratugemurira ntabwo twishe n’inzara, na none yakomeje kutwibutsa ko tugomba gukomeza ubukangurambaga mu by’ubuzima mu matsinda ndetse no ku batugana tukajya twiyibukiranya kwirinda, kwisuzumisha ku bushake ndetse no kurwanya akato n’ihezwa”.
Magingo aya, ku kigo nderabuzima cya Kabuye mu gihe abantu 350 nibo bazaga gusaba serivise z’ubuzima cyane cyane mu ishami rya “SIDA”, uyu munsi bageze kuri 1137 nibo bakurikiranywa umunsi ku wundi.
Murebwayire Donata akomoza ku zimwe mu mbogamizi za COVID-19 ku mibereho yabo yatumye basubira inyuma gato ariko kubera kwizagama uko bashoboye babonye inkunga yose barushaho kwiteza imbere.
ati ”ku bijyanye n’ akato kahabwaga hari abanduye virusi itera SIDA, hano hari abafite amaduka, amarestora ariko abantu barabagana nta kibazo ,kuko abantu bamaze gusobanukirwa ko kubana na virusi itera SIDA ntibisobanura urupfu, kuko imbaraga ziba zihari mu gihe umuntu afata imiti neza kandi yubahiriza inama z’ abajyanama b’ ubuzima nabo bafatwa nk’ abaganga.”
Umukozi ushinzwe gahunda m’umuryango utegamiye kuri leta “CSDI”, Louis Marie ATAZINDA avuga ko urwego akorera rusanzwe rufite gahunda yo kurwanya “SIDA” mu bikorera n’abakozi babo.”
ati “Dufatanya n’ ibigo nderabuzima, kuko hivuriza abantu benshi dugakora ubukangurambaga, nka hano muri Jabana ya Kabuye hari amabutike menshi, uyu rero ni umuyoboro mwiza washyizeho n’ amatsinda ya sosiyete sivile tukababwira ko aho bateraniye hose bajye baduhamagara tubafashe kwipisha bamenye kwirinda ndetse banamenye uko bahagaze, ubu turi gufatanya n’ ibigo nderabuzima mu kuvura indwara z’ igituntu, malaria ndetse na SIDA ku bufatanye bwacu tuganira tukanigisha abantu kwirinda, kuko iyo bazahaye bacika intege bityo ubucuruzi bukabananira, ariko turifuza ko abana nabo bipimisha bakazana n’ ababyeyi ku bushake.”
Muri ubu bukangurambaga bwa “CSDI” nk’ ishyirahamwe rya sosiyete sivile bwabereye mu Murenge wa Jabana, Louis Marie ATAZINDA yashimangiye ko nta muntu ushobora gukora arwaye, ngo iyo umuntu arwaye aba ari kwa muganga.
Iyo umuntu atanze akato aba akwirwakwiza Virusi itera SIDA
Ati; “Tubashishikirije kwipimisha ku bushake, kuko iyo bitagenze gutyo umuntu aranaairwa agapfa,turabasaba kutareka imiti ku barwaye igituntu, akato ni kose mu mvugo no bikorwa, bituma abantu banga kwipimisha ku bushake , iyo umuntu atanze akato aba akwirwakwiza SIDA kuko birangira ugahawe yanduje bensi yihimura kubamusetse.”
Louis Marie ATAZINDA, aranenga abantu bajya kwipimisha barembye cyane batagifite imbaraga ngo bavuzwa n’ abandi batanakagombye no kumenya ibyabo mu gihe politiki y’igihugu y’ubuzima ishyigikiye ko umunyarwanda yavurwa kuko niwe uri ku isonga.
Kimwe nawe, Umuryango “CSDI” ufite intego yo kurwanya ihezwa n’akato bikorerwa ababana na virusi itera Sida mu mushinga ugamije kumenya uko bahagaze, abanduye bagafata imiti ubundi ikabafasha ibigisha kudoda, korora amatungo ingurube zibwagura guhinga ibihumyo, kubaza n’ibindi bibafasha.
CSDI Kandi yamaganira kure abishyira mu kato nabagashyirwamo igasabwa abantu kwipimisha kuko ari ubuntu kandi n’imiti ari ubuntu.
Mu mwaka wa 2024 mu kigo nderabuzima cya Kabuye harimo abantu 1137 basaba serivise z’ ubuzima ku ndwara zandura, 20 barwaye igituntu, 12 bari gufata imiti neza kugira ngo bakomeze ubuzima bwabo kandi bushingiye ku bucuruzi.
Ibarurishamibare rigaragaza ko mu Rwanda 3% nibo banduye virusi itera Sida naho 97% ntibanduye, niyo dufite inshingano zo guhagarika ubwandu bushya cyane cyane mu rubyiruko.
Amani Ntakandi
amahoronews.com