Musanze: Ibyo kubahiriza Ubuzima bw’ umukozi n’ itegeko rimurengera ku kazi byasubiwemo
Intero ishimangira ku kubahiriza Ubuzima bw’umukozi n’itegeko rimurengera ku kazi harimo no kumenya ko umukoresha yubahiriza amasezerano afitanye n’abamukorera byasubiwemo mu mahugurwa y’iminsi ibiri yagizwemo uruhare n’ Urugaga rw’Abikorera “PSF”, Minisiteri y’Abakozi ba Leta “MIFOTRA” ndetse n’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ubuzima “RBC”.
Muri aya mahugurwa yabereye icya rimwe mu Majyaruguru y’igihugu na Karere ka Musanze ndetse na Kigali mu Karere Kicukiro yibanze ahanini ku ngingo 3 ari zo, umutekano w’umukozi ku murimo, kugira amakuru ku ndwara zandura ndetse no kubahiriza itegeko rigenga umurimo.
Umwe mu bitabiriye ,Hakizimana Jean Paul, umukozi wa PSF, mu karere ka Burera yabwiye Amahoronews ko aya mahugurwa afite intego yo kugira ngo umukozi akorera ahantu heza kandi abone inyungu zimukwiriye.
Ati “Birababaje cyane kubona umukozi akorera sosiyete ikunguka we agataha amaramasa, cyane cyane iyo ahuye n’indwara zitandura, niyo mpamvu dusabye abakoresha kujya bakangurira abakozi babo kwipimisha nka bakora muri serimali umukozi ashobora kwandura ibihaha bitewe n’umwanda nta gapfukamunwa ko kwingirika kandi azi akazi iyo ahuye n’ikibazo cyo kwangirika kampani yakoreraga irahomba ndetse n’umuryango muri rusange.”
Umukozi wa PSF mu karere ka Burera, Hakizimana Jean Paul
Ibi ni nyuma y’aho bigaragaye ko abakoresha bakunze gukoresha abakozi badafite amasezerano y’akazi cyane cyane urubyiruko.
Hakizimana Jean Paul asanga tutitateye ku mushahara umukozi ahembwa agomba kuba afite amasezerano y’akazi mu gihe cyose Azamara mu kazi kuko bifitanye isano n’iterambere ry’igihugu iyo ahambwe biciye kuri banki byanze bikunze yishyura imisoro neza.
Glorieuse Nyirabahizi, uhagarariye urwego rw’amagaraji muri “PSF” avuga ko nta makuru menshi bari bafite mu kwirinda indwara zitandura, ubuzima bw’abakozi mu kazi ndetse n’uburyo abafite amagaraje bagomba gufata abakozi babo ndetse nabaje kwimenyereza ubukanishi.
Gahunda ya Leta yo kwigira ku murimo
Glorieuse Nyirabahizi avuga ko nk’abantu bahagarariye abikorera bahuje umwuga bagiye kuba umusemburo w’impinduka k’umutekano w’abakozi mu kubahiriza ubuzima no gufasha abakoresha uburyo bagomba kwitaho abakozi babo.
Glorieuse Nyirabahizi, uhagarariye urwego rw’amagaraji muri “PSF”
Ati “Banyir’amakampani bagomba guha abakozi ibikenewe byose, amasezerano n’ibindi bijyanye nibyo byabafasha kunoza umurimo kandi nabo bakabona inyungu kubera ari bo babinjiriza inyungu.”
“PSF” yiyemeje nanone kugira uruhare mu ishyirwa mu ngiro gahunda ya Leta yo gufasha abakozi basanzwe n’abimenyereza imyuga mu makampani atandukanye.
Umukozi ushinzwe serivisi z’indwara zitandura muri RBC, Dr.Ntaganda agaruka ku ruhare rwa Leta mu gukurikirana ubuzima bwiza bw’ abakozi ku kazi “wellness program at work place”.
Ashimangira cyane ko mu gihe hatabayeho gukirikiranira hafi cyane ikibazo cy’indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, isukari, kanseri, indwara zo mutwe nka stroke ubuzima bw’abakozi bumera nabi bagahora kwa muganga bityo umusaruro ukaba mubi cyane.
Dr.Ntaganda, atanga amasomo ku ndwara zitandura
Ati “Twatangiye tuzi ko abagenerwabikorwa b’ ubu bukangurirambaga ku ndwara zitandura ari abakozi ba Leta gusa , ariko twaje gusanga ari bake cyane , ahubwo abikorera nibo benshi kandi nibo bafite uruhare runini mu iterambere ry’ igihugu.”
Dr.Ntaganda akomeza avuga ko nk’urwego rw’ubuzima bashyize imabaraga mu gutanga amakuru ku ndwara ziriho zica cyangwa zikamugaza abantu ku bwinshi muri iki gihe kuko hifuzwa ko abantu badahora barwaragurika ngo baze kwivuza ahubwo ko bajya birinda bakamenya uko bahagaze.
Abikorera basabwa kurushaho kwirinda kugira ngo abakozi badahora barwaye cyane kuko byica umurimo dore ko indwara zitandura zituma abantu bahora kwa muganga ndetse zikaba zitera stroke, umuvuduko w’amaraso diyabete, impyiko guhora mu rugo ibizitera ni bimwe.
Kutubariza aya mahame y’umurimo bituma nanone abantu bari ku isoko ry’umurimo nta bushobozi bafite, ibi bisaba rero kugira ubumenyi bujyanye n’igihe ndetse n’ubunararibonye.
Umukozi wo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo mu ikiganiro yatanze, yashishikarije amakampani y’abikorera kwakira urubyiruko ruvuye mu mashuli bikazakemura ikibazo gihoraho cyo kwinubira abakozi bashya bavuye mu mashuli ariko badafite ubumenyi buhagije.
Umukozi wo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo mu ikiganiro ashishikarije amakampani y’abikorera kwakira urubyiruko ruvuye mu mashuli
Ati “Umuntu wigiye ku murimo aruta kure uwigiye mu ishuli, kuko amenya ibikenwe ku isoko, kandi 30% baba bafite amahirwe yo guhanga umurimo wabafasha ndetse bakanatanga akazi.”
Asoza avuga ko iyo sosiyete z’abikorera zubahirije ingingo zishingiye mu kubahiriza ubuzima bw’umukozi, itegeko rimurengera ku kazi no kumuhugura bikenewe bituma igihugu kigira abahanga bashobora guhanga udushya.
Mu ndwara zitandura, Umuvuduko uri kuri 16,8%, isukari iri 2,9% indwara zifitanye isano kandi zitera izindi ndwara nyinshi zidakira zinakomeje guhitana ubuzima bwa benshi.
Amani Ntakindi
Amahoronews.com