Rubavu: Abajyanama b’Ubuzima bashishikariye guhangana n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Kimwe n’ahandi mu gihugu, Abajyanama b’Ubuzima bakomeje gushimirwa umusanzu wabo mu gufasha abaturage kugira ubuzima buzira umuze. Mu karere ka Rubavu, barakataje mu guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko mu gihe ari rwo mizero y’ejo hazaza.
Ikigo nderabuzima cya Kabari
Niyitegeka Jean de Dieu ukorana n’ikigo nderabuzima cya Kabari mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu avuga ko mu ngo 32 agenzura hadakunze kuboneka abantu babaswe n’ibiyobyabwenge ariko kandi ko bahari.
Agiura ati “Hari abantu twegeranye mbona babaswe n’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga z’inkorano, ibyo bibateza indwara yo mutwe. Tugerageza kubaganiriza, tukabagira inama byananirana tukabashyikiriza umuganga wihariye kuko turamufite hano ku kigo nderabuzima.”
Sifa Séraphine ni Umujyanama w’Ubuzima muri Kabali, avuga ko iyo ubana n’umwana mu muryango ugomba kumenya imico n’imyitwarire ye bwite. Ngo ni yo mpamvu rero mu gihe ahindutse umwegera ukamuganiriza aho kumucira iteka no kumufata nabi.
Sifa Séraphine, Umujyanama w’Ubuzima muri Kabali
Sifa akomeza agaragaza ko bamwe mu rubyiruko bishora mu biyobyabwenge bitewe n’ ibigari, kurangiza kwiga, kubura umurimo, kwiyanga no kwiburamo igisubizo.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima avuga ko nta barwayi bakoresha ibiyobyabwenge benshi bafite, ariko ngo kugeza ubu bakurikirana 14.
Agira ati “Ibikorwa byihariye biteganyirijwe abakoresha ibiyobyabwenge harimo kubaganiriza no kubagira inama, ariko hari n’abaganga kabuhariwe bavura indwara zo mu mutwe by’umwihariko abakoresha ibiyobyabwenge. Hari abana bayoboka ibiyobyabwenge bitewe n’imiryango yabo, aho rero dukangurira ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo kugira ngo batangirika .”
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kabari
Akomeza kandi avuga ko hari izindi nzego z’ubuyobozi bafatanya inshingano zo kugira urubyiruko inama, nk’amatorero n’amadini.
Gusa, akomeza avuga ko harimo bamwe mu rubyiruko batarumva neza akamaro k’Abajyanama b’Ubuzima kandi ari bo bahorana umunsi ku wundi kandi bakaba bafasha ufite ikibazo cy’ubuzima uwo ari we wese.
Iruhande gato rw’ikigo nderabuzima cya Kabari hari ikigo gifasha abantu bakoresha ibiyobyabwenge mu gihe gito, aho bagirwa inama ndetse bagakurikiranwa umunsi ku munsi kugira ngo babicikeho burundu.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com