Diyosezi ya Cyangugu yatangije igikorwa cyo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge nk’umurage wa padiri Ubald
Kiliziya Gatulika- Diyosezi ya Cyangugu yatangiye igikorwa cyo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro, ahantu hatangijwe na Padiri Ubald Rugirangoga, ubu hakaba hakira abantu basaga ibihumbi 17 buri kwezi baje gusenga no gushaka amahoro y’umutima.
Ni gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Muatarama 2026,ubwo Padiri Ubald yibukwaga nyuma y’imyaka 5 atabarutse.

Nk’uko tubikesha Kinyamateka Mgr Sinayobye yasobanuye ko igitekerezo cyo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge cyaturutse ku bakristu ubwabo, cyane cyane abagana Ibanga ry’Amahoro, bagaragazaga inyota yo gukomeza gufashwa mu rugendo rwo gukira ibikomere byatewe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Ati “Ubushize twibuka Padiri Ubald, twabwiye abantu umushinga dufite wo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge. Uyu mushinga wavuye mu bakristu, mu bantu bagana Ibanga ry’Amahoro, mu nyota bafite yo gufashwa kugira amahoro y’umutima nyuma y’ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twese twanyuzemo.”
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yagaragaje ko kubaka iyi ngoro bigamije kubungabunga no kugaragaza ubutumwa bwa Padiri Ubald bw’imbabazi, ubumwe n’ubwiyunge, ari na bwo butumwa Kiliziya Gatolika yigisha.
Ati “Mu gutega amatwi no kureba igikenewe, twabonye ko ubutumwa Padiri Ubald yigishije hose bw’imbabazi zibohora, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bukwiye kugaragazwa mu buryo bufatika. Ibyo yigishije yabibereye umuhamya, kandi ni ubutumwa bwa Kiliziya.”

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye yatanze mu muhango mu kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga agaruka ku iyobera ry’ubuzima, urupfu n’izuka, abihuza n’urugendo rwa Padiri Ubald Rugirangoga.
Agira ati “Ubuzima bwacu ni ka kabuto kagwa mu butaka kagahuguta hanyuma ububasha bw’Imana bugatuma kera imbuto. Yezu Kristu yanyuze muri iyo nzira yo kwihindura ubusabusa mu bubabare bwe, mu rupfu rw’agashinyaguro, ararutsinda, atsinda icyaha, atsinda ikibi, arazuka yicara mu ikuzo iburyo bw’Imana. Urupfu n’izuka bye byadukinguriye amarembo y’ikuzo byo kuzabaho iteka ryose.”
Mgr Sinayobye yakomeje asobanura ko iyo nzira ya Kristu ari yo na Padiri Ubald yanyuzemo, ayinyuramo mu bwitange n’umurava byamuranze mu buzima bwe bwose.
Agira ati “Iyo nzira yo kunyura mu iyobera ryo guhinduka ubusabusa, mu bubabare no mu rupfu asanga ubuzima bw’ikuzo, niyo na Padiri Ubald Rugirangoga nawe yanyuze. Turibuka Padiri Ubald asendereye ibigango n’umwete wo kuzenguruka isi ubutananirwa, ubutarambirwa. Turibuka na ya foto ari mu marembera aho yari arwariye adusezeraho. Turibuka tumubona tumusezeraho bwa nyuma mu ishyingurwa rye hano muri uru rugo rw’Ibanga ry’Amahoro. Yabaye ka kabuto Imana yashatse ko kajya mu gitaka ngo gahugute maze kabone kwera imbuto nyinshi.”
Mu gukomeza inyigisho ye, Mgr Sinayobye yibukije iyobera riri mu mutima wa Yezu watikujwe icumu, agasobanura isano iri hagati y’amazi n’amaraso byasohotsemo n’ubuzima bw’abakristu.
Ati “Mu gihe tuzirikana iri yobera ry’urupfu n’izuka, twibuke uko byagenze igihe umwe mu basirikare yatikuye icumu mu mutima wa Yezu. Ivanjili itubwira ko hasohotsemo amaraso n’amazi. Umutima utikurwa icumu wakira inabi maze wo ugatanga ineza, ugatanga imbazi, ugatanga urukundo rukiza. Ayo mazi ni asukura imitima, amaraso ni urukundo rubeshaho.”

Padiri Ubald Rugirangoga yakoreye ubutumwa bwiza imyaka 32 muri Diyosezi ya Cyangugu kugeza tariki ya 7 Mutarama 2021 ubwo yatabarukaga azize uburwayi.Yari uzwiho gusengera abarwayi n’ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.
Uyu muhango wo kumwibuka ku nshuro ya 5 wayobowe na Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ari kumwe na Mgr Tadeyo Ntihinyurwa, wabaye Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Cyangugu, Mgr Célestin Hakizimana wabaye Administrateur Apostolique wa Diyosezi ya Cyangugu, ndetse na Mgr Willy Ngumbi, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Wanitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego za Leta , abapadiri bo mu Rwanda no mu mahanga, abihayimana n’abakristu baturutse mu madiyosezi atandukanye y’u Rwanda no hanze yarwo.




