Kigali: Impunzi z’Abanyekongo zakoreye imyigaragambyo kuri Ambasade z’Amahanga
Kuri uyu wa Gatatu, impunzi z’Abanye-Congo zituye mu mujyi wa Kigali zazindukiye mu rugendo rw’amahoro rwabereye kuri za Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda.
Uru rugendo rwari rugamije kwamagana ubwicanyi, imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
By’umwihariko, uru rugendo rwabereye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherereye mu Kacyiru, aho 13 bahagarariye abandi basabye umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora byihuse kugira ngo ibyo bikorwa bihagarare.
Bisore Ngemanyi Albert abwira Itangazamakuru ko bahisemo gukora urugendo rw’amahoro kuri za Ambasade zitandukanye bitwaje inyandiko y’ibyo bifuza byakorwa (petition letter).
Agira ti “Tuzi aho amagambo y’urwango yagejeje ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside, ntitwifuza kuzongera kubona ibyo bintu.”
Yakomeje agira ati “Icya mbere ni ugufatira ibihano abantu bakoresha imvugo z’urwango, bakabashyira mu nkiko. Icya kabiri dusaba gutaha kuko ayo magambo y’urwango niyo akomeza kudutsikamira n’abakiriyo (muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) na bo bagahunga kuko bakomeza kubatoteza.”
Uwimpuhwe Gloria utuye mu Nkambi ya Mugombwa avuga ko impunzi z’Abanye-Congo zatewe impungenge n’ijambo ryavuzwe n’Umuvugizi w’Ingabo za DRC, Gen Maj Sylvain Ekenge, washishikarije abagabo n’abasore kudashakana n’abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Agira ati“Turi hano twarahunze, Igihugu [u Rwanda] kidufashe neza ariko turatekereza ko abari muri Congo bafite ibibazo. […] Hano hari imiryango mpuzamahanga ishinzwe kurengera umugore n’umwana. Iyo umugore arenganye n’umwana abigenderamo. Abagabo bo ni akamenyero ariko niba bageze ku mugore, bageze kuri nyina w’umuntu.”

Si kuri iyi Ambasade bari bakorera iki gikorwa gusa kuko barateganya kujya ku ya Qatar, u Bushinwa, Canada, u Budage, u Burusiya, Angola, Sweden no ku Biro by’Umuryango.
Mu Ntangiriro z’umwaka wa 2026 hagati ya tariki ya 1-2 Mutarama 2026 nibwo izi mpunzi zatangiye ibikorwa byo kwigaragambya mu mahoro zamagana amagambo y’urwango akomeje gusakazwa n’abayobozi muri Leta ya Kongo zari zakoreye imyigaragambyo mu nkambi zicumbikiwemo.
Ubusanzwe mu Rwanda izo mpunzi zikambitse mu nkambi ya Kiziba, Kigeme, Mugombwa, Mahama, Nyabiheke na Nkamira, zirimo izimaze imyaka irenga 30 mu Rwanda.

Raoul Nshungu – AMAHORONEWS.COM
