Lt Col Sandaogo Damiba wayoboye Burikina Faso yirukanwe aho yari yarahungiye

0

Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba wayoboye Burkina Faso kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2022 , yirukanywe muri Togo aho yari yarahungiye nyuma yo kuvanwa ku butegetsi na Capt Ibrahim Traoré.

RFI, yatangaje ko Lt Col Damiba yakuwe mu rugo yabagamo mu karere ka Lomé 2, ajyanwa mu Rukiko rw’Ubujurire tariki ya 16 Mutarama 2026, na rwo rufata umwanzuro w’uko yoherezwa muri Burkina Faso.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rwa Lomé, ibintu bya Lt Col Damiba byose byakuwe muri uru rugo rwari rucungiwe umutekano cyane. Aho ni ho abasirikare bamukuye tariki ya 17 Mutarama, bamuherekeza ku kibuga cy’indege, indege imujyana ahantu hataramenyekana.

Nubwo ntacyo Leta z’ibihugu byombi ziratangaza, ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko Lt Col Damiba ashobora kuba yoherejwe muri Burkina Faso kugira ngo aburanishwe.

Lt Col Damiba yari yaragiye ku butegetsi akuyeho Roch Mark Christian Kaboré muri Mutarama 2022. Impamvu Capt Traoré yatanze ubwo na we yajyaga ku butegetsi, yasobanuye ko uyu musirikare mugenzi we gukorana n’amahanga n’imitwe y’iterabwoba kugira ngo bahungabanye igihugu.

Leta ya Burkina Faso ni yo yasabye ko yohererezwa Lt Col Damiba kugira ngo imukurikirane. Ni nyuma yaho mu ijroro rya tariki 3 rishyira 4 Mutarama 2026 mu murwa mukuru w’iki gihugu Ougadougou hatangajwe amakuru ko hari abasirikare batawe muri yombi bivugwa ko bagerageje gukora Coup d’etat ,ibinyamakuru byo muri iki gihugu bikaba byarashyize Sandaogo Damiba ko yagerageje kureba niba yakwisubiza intebe yambuwe.

Ibyaha birimo kugambanira ubutegetsi no gushaka gukuraho Leta bishobora kugeza Lt Col. Paul Henri Sandaogo Damiba kuguhabwa igihano cy’urupfu.

                                                  Capt Ibrahim Traore wahiritse Sandaogo nawe amaze kurusimbuka kenshi

 

Raoul Nshungu – AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *