Mu Rwanda harajyaho itegeko rigena uko Ubworozi bugomba gukorwa

0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ndabamenye Telesphore avuga ko hagiye kujyaho itegeko rigena imiterere y’Ubworozi bugoma gukorwa uko bugomba gukorwa ndetse n’ibigendanye nabwo byose.

Ni mu biganiro Uyu mu minisitiri yagiranye n’Abasenateri ku wa 19 Mutarama 2026 agaragaza uko Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda buhagaze n’Iterambere bugezeho.

Aha yavuze ko bamaze igihe bategura Itegeko rigomba kugena uko ubworozi bukwiye gukorwa mu Rwanda ndetse n’ibirimo kugena Ubuziranenge bw’imiti.inkingo n’ibiryo by’amatungo.

Agira ati“Ubu twarushijeho gutera imbere, nta tegeko ry’ubuhinzi twagiraga. Tumaze iminsi dutegura gahunda y’itegeko ry’ubworozi, rizavamo uburyo umuntu yorora, ibigenga korora, ibyunganira korora birimo ibiryo by’amatungo, inkingo n’ibindi uko bigomba gukora kugira ngo bigere ku baturage, noneho bigire amabwiriza n’amategeko abigenga.”

Akomeza ati “Ngira ngo ikijyanye n’ubuziranenge kirafatirwa aho. Uko byakorwaga turabizi ko hari harimo akajagari hirya ni hino, usanga hari n’ababikorera mu ngo, ukaba utakwizera neza 100% ibigiye kugaburirwa amafi cyangwa se andi matungo icyashobora kuvamo nk’imbogamizi.”

Dr Ndabamenye avuga ko itegeko ari igikoresho cyiza cyo kwifashisha mu kugirango ibintu bitungane ndetse n’uwakoze ibibujijwe akaba yabihanirwa. Gusa yemeza ko mu gihe rizaba rigiye ho hazabaho ibiganiro hagati y’aborozi n’ubuyobozi kugirango bafashwe kumva neza iby’iri tegeko.

Ati “Itegeko iyo rigiyeho n’ubundi bisaba amahugurwa, kwegera aborozi no kubamenyesha ariko hari icyo byakumira kuko muri gahunda y’imikorere y’abantu usanga bigorana rimwe na rimwe n’iyo umufashe yakoze ikosa. Tujya duhura na byo rimwe na rimwe mu batwara amatungo, ukavuga ngo muhagarike iyo moto, wareba itegeko rimuhana ugasanga ntaryo ufite. Ubwo ndavuga moto itwaye nk’inkoko cyangwa abantu batwara amatungo mu buryo butemewe.”

Biteganyijwe ko umusaruro w’amafi uziyongera, ukagera kuri toni ibihumbi 77 mu 2029 uvuye kuri 52 wariho mu 2025, umusaruro w’amagi wo ukazava kuri toni ibihumbi 17 mu 2024 ukagere kuri toni 21.000.

Ku rundi ruhande umukamo uzava kuri litiro zisaga miliyari imwe (1.092.430.000) mu mwaka wa 2024, ugera kuri litiro miliyari 1,3 mu 2029.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko 50% by’ingo zo mu Rwanda zorora hagamijwe inyama, amata n’amagi.

Muri izi ngo izoroye inka ni 28%, izoroye ihene ni 19%, ingurube ni 15%, inkoko ni 12%, mu gihe izoroye inkwavu ari 6%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu 2024, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 18,785 Frw avuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023, icyo gihe ubuhinzi bwari bufite uruhare rwa 25%.

                                                        Abasenateri basobanuriwe ibyerekeye Itegeko rigenga ubworozi

Raoul Nshungu – AMAHORONEWS.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *