Icyemezo Amerika yafashe gishobora gushyira isi mu kaga gakomeye

0

 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kuva muri uyu muryango ari “icyemezo kigira Amerika n’isi yose ibice bitatekanye.”

Muri iri tangazo, uyu muryango wagaragaje ko Amerika yari umunyamuryango w’imena wagize uruhare rukomeye mu nsinzi nyinshi mu rwego rw’ubuzima, harimo kurandura indwara y’ubushita, kurwanya kuremira (polio), igituntu, malariya, SIDA, Ebola n’izindi ndwara z’ibyorezo zifata ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Intandaro yo guhagarika umubano

Icyemezo cyo kwikura muri WHO cyatangajwe ku wa 22 Mutarama 2026 na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, afatanyije na Minisitiri w’Ubuzima, Robert F. Kennedy Jr. Bashinje WHO gutandukira inshingano zayo z’ibanze no “gukora inshuro nyinshi ibinyuranye n’inyungu za Amerika.”

Ibi binyabiziga bya Amerika byavuze ko guhera ubu, umubano wabo na WHO uzaba ugarukira gusa ku gushyira mu bikorwa uyu mushinga wo kwikuramo no kurinda umutekano w’ubuzima bw’abanyamerika gusa.

Kwisobanura kwa WHO kuri COVID-19 n’ibirego bya Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje WHO kunanirwa gucunga icyorezo cya COVID-19, no kubangamira ikwirakwizwa ry’amakuru y’ukuri kandi ku gihe. WHO yo yavuze ko nubwo itakoze byose neza, ihagarara ku byemezo n’ingamba yafashe, ishimangira ko amakuru yose yari ihari yayasangiye n’isi mu buryo bwihuse kandi bweruye.

Uyu muryango wasobanuye ko washishikarije abantu kwambara udupfuyantebe, gukoresha inkingo no guhana intera.

Nyamara, “WHO” yashimangiye ko nta na rimwe yigeze itegeka kwambara udupfuyantebe ku ngufu, gutegeka inkingo cyangwa gufunga imijyi (lockdowns), kuko ibyo byemezo ari iby’ibihugu bifite ubusugire.

Icyerekezo n’ibizakurikiraho

WHO yahakanye ibyavuzwe ko ikoreshwa n’ibihugu bishobora kuba bifitanye amahari na Amerika, ivuga ko ari umuryango utabogama kandi ukorera ibihugu byose nta gushidikanya.

Iki cyemezo cya Amerika n’ibibazo byazamuwe bizasuzumwa n’Inama Nyobozi ya WHO mu nama iteganyijwe muri Gashyantare, ndetse no mu Nteko Rusange y’Isi yita ku Buzima (World Health Assembly) izaterana muri Gicurasi 2026. WHO yashoje ivuga ko ifite icyizere ko mu gihe kiri imbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizagaruka mu bikorwa by’uyu muryango.

Inkingi za mwamba inyuma y’iki cyemezo, Marco Rubio na Robert F. Kennedy Jr.

Marco Rubio na Robert F. Kennedy Jr.

Kugira ngo uyu mushinga wo kwikura muri “WHO” ushyirwe mu bikorwa, perezida wa Amerika yifashishije abagabo babiri bakomeye muri guverinoma ye;

Marco Rubio (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga), uyu mugabo asanzwe azwiho gufata imyanzuro ikomeye mu rwego rwa dipolomasi. Rubio ashinja WHO kuba igikoresho cy’Ubushinwa, avuga ko uyu muryango wananiwe guhatira u Bushinwa gutanga amakuru nyayo kuri COVID-19 mu ntangiriro zayo.

Kuri we, kwikura muri WHO ni uburyo bwo kurinda ubusugire bwa Amerika no kwanga ko amafaranga y’abanyamerika akoreshwa mu muryango avuga ko udakorera inyungu zabo.

Marco Rubio

Robert F. Kennedy Jr. (Minisitiri w’Ubuzima – HHS), uyu ni we muntu ushobora kuba atavugwaho rumwe cyane muri iyi nkuru. Kennedy Jr. azwi cyane nk’umuntu utajya yita ku nkingo n’amabwiriza akomeye y’ubuzima.

Akunze gushinja WHO kwifatanya n’inganda z’imiti (Big Pharma) mu gushyiraho amabwiriza abangamira ubwisanzure bw’abaturage. Kuri we, kuva muri WHO ni intambwe yo gusubiza abanyamerika ubuzima bwabo mu maboko, akuraho ibyo yita amabwiriza y’abanyamahanga adahuye n’ukuri kw’ubuzima bw’abaturage be.

Robert F. Kennedy Jr.

Ese aba bagabo ni ba nde? cyangwa se n’abashyizwe mu majwi mu guhagarika umubano.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2