Hagiye gutangizwa Kaminuza izahuriza hamwe koleji zose za Gisirikare

0

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza Nkuru y’Ingabo z’Igihugu (National Defence University – NDU).

National Defence University-Rwanda, ni Kaminuza izahuza amashuri ya gisirikare yo ku rwego rwa kaminuza yari asanzwe mu gihugu ari yo: ‘Rwanda Military Academy’ riherereye i Gako, ritanga amahugurwa kuri ba Ofisiye Bato na ‘Rwanda Senior Command and Staff College’ rikorera i Nyakinama, ryakira ba Ofisiye Bakuru.

Ku wa 14 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, mu gikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko hari umushinga wo kubaka Kaminuza ya gisirikare izaba irimo n’ishuri rifite ubushobozi n’umwihariko wo kwakira no kwigisha abasirikare kugeza ku ipeti rya Jenerali.

Itegeko ryemejwe muri uwo mwaka n’ubundi ryaje rivuga ko ku  ishingwa ry’iyi Kaminuza y’Ingabo, bityo ritangira inzira yagejeje ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri cyo ku wa 28 Mutarama 2026.

Nubwo nta makuru ahagije aratangazwa ku bijyanye n’imikorere y’iyo kaminuza ariko umushinga w’itegeko utegerejwe kwemezwa burundu n’Inteko Ishinga Amategeko na Minisiteri y’Ingabo, kugira ngo bemeze itangizwa rya NDU muri Nzeri, igihe umwaka w’amashuri utangirira mu Rwanda.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko mu Rwanda hasanzwe amashuri menshi ya Gisirikare ko ariko ari ku rwego rwa Kaminuza ari Ishuri rya Gako rizwi nka Rwanda Military Academy, n’Ishuri rya Nyakinama rishobora kwigisha abasikare bo mu rwego rw’Abofisiye bakuru barimo ba ‘Major’, Lt Colonel na ba Colonel iyo bikabije.

Minisitiri w’Ingabo yavuze ko impamyabushobozi zihabwa abize muri ayo mashuri zitangwa na Kaminuza y’u Rwanda, UR, ko ariko Kaminuza ya Gisirikare nimara kujyaho izahuza izo Kolege n’ibindi bigo bizajyaho birimo igikora ubushakashatsi n’igitanga amasomo yo kubungabunga Amahoro, Rwanda Peace Academy, ko kandi bizaba biri muri iyo Kaminuza ya Gisirikare.

Ati” Nitumara gushyiraho iyo Kolege ya National Defense College ikizakurikiraho ni ugukora inzira yo gusaba ibyangombwa kugira ngo Dipolome zizajya zitangwa ntizigatangwe munsi ya UR, zijye zitangwa na National Defense College.”

Uyu mushinga ugaragaza ko u Rwanda rukomeje inzira yo kubaka igisirikare cy’umwuga ndetse no gushora mu bushobozi bw’abana barwo ndetse no gufata ubumenyi nk’umutungo ukomeye.

Raoul- Nshungu – AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2